Digiqole ad

U Burundi guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda bifite ingaruka ku bihugu byombi – Min.Kanimba

 U Burundi guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda bifite ingaruka ku bihugu byombi – Min.Kanimba

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba avuga kuri Gahunda ya Made in Rwanda n’ibikenewe ngo igerweho

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda Francois Kanimba aragaya cyane umwanzuro w’u Burundi wo guhagarika ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’u Rwanda, akavuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi cyane cyane u Burundi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba asanga ingaruka z'umwanzuro w'u Burundi ufite ingaruka ku bihugu byombi (Photo: archive).
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba asanga ingaruka z’umwanzuro w’u Burundi ufite ingaruka ku bihugu byombi (Photo: archive).

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yabujije abaturage kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse ko uzabirengaho azahura n’ingaruka.

Soma inkuru: Burundi: Visi Perezida yabujije abaturage kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda

Nyuma y’ijambo rye, hari amakuru yatangajwe ko ibicuruzwa bifite agaciro ka za Miliyoni z’amafaranga y’Amarundi byagiye bifatirwa ku mipaka bikabuzwa kwinjira mu Rwanda.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Francois Kanimba avuga ko ibyo u Burundi bwakoze bibusanye n’amategeko agenga ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC free trade area) ibihugu byombi bibarizwamo.

Ati “Umuyobozi mu gihugu kiri muri ariya masezerano, ntiyakabaye ajya ku karubanda ngo avuge nk’ibyo uriya muyobozi wo mu Burundi yavuze, ubundi ubaye uri n’ubiteganya ntiwakabaye ubivuga, wabikora mu ibanga.”

Kanimba avuga ko ubu u Rwanda rubishatse rwashingira kubyo uriya muyobozi yavuze rukarega u Burundi muri EAC, kuko bwarenze ku mategeko ariko ngo ntabwo ari ngombwa.

Yavuze ko u Burundi nibutsimbarara kuri uyu mwanzuro, bizagira ingaruka ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi n’ubundi bwarimo busubira inyuma.

Yagize ati “Ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda zirahari, gusa ubukungu bw’u Rwanda ntabwo butumiza ibicuruzwa byinshi mu Burundi,…hariho umusaruro w’ubuhinzi nk’imbuto, n’ubundi bucuruzi bwambukiranya imipaka budakomeye cyane.”

U Burundi nabwo buzabihomberamo cyane

Minisitiri Francois Kanimba avuga ko yumva amakuru ku mwanzuro w’u Burundi, ngo yaratunguwe cyane bigiye kurushaho gukaza ibibazo ubukungu bw’u Burundi bufite.

Ati “Uyu munsi ikibazo gikomeye ubukungu bw’u Burundi burimo guhura nacyo, ni icy’amadevize (shortage of foreign exchange).

Igihugu kiri mu bibazo nk’ibi rero ubundi ntibyumvikana ukuntu cyahagarika ‘exports (kohereza ibicuruzwa mu mahanga)’ zakagifashije kubona ya madevize gikeneye kugira ngo gihangane n’ibibazo gifite.”

Umwanzuro w’u Burundi kandi Minisitiri Kanimba awubonamo nko gutakaza isoko ku ruhande rw’u Burundi kuko ibyo u Rwanda rwaguraga yo, cyane cyane nk’imbuto zera no mu bindi bihugu nka Tanzania, Uganda, DR Congo n’ahandi, bityo ngo rukaba ruzabigura ahandi.

Ati “Sinavuga ko niba ubuyobozi bw’u Burundi bufashe umwanzuro wo gufunga imipaka kugira ngo hatagira ibicuruzwa bivayo byinjira mu Rwanda nta ngaruka na mba bifite.

Ahubwo njye mbona ari ubucuruzi buzimukira ahandi bukava mu Burundi bukajya mu ibindi bihugu, ariko bigiye no guha amahirwe Abanyarwanda kugira ngo batangire guhinga izi mbuto zavaga mu Burundi.”

Kanimba avuga ko n’ubundi Abanyarwanda, mu Bugesera bari baratangiye gushora imari mu buhinzi bw’imbuto, ku buryo bagiye kubona amahirwe menshi ku isoko.

Minisitiri w’ubucuruzi yavuze ko kuba u Rwanda rufite andi mahitamo y’aho rwakura ibicuruzwa rwatumizaga mu Burundi, nta mpinduka zikomeye umwanzuro w’u Burundi uzagira ihindagurika rusange ry’ibiciro (inflation) ku masoko y’u Rwanda.

Gusa, Minisitiri Kanimba avuga ko ibibazo bya Politike mu Burundi byagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, kuko mbere yabyo Inganda zo mu Rwanda zabonaga u Burundi nk’isoko ryiza ririmo kuzamuka, ku buryo ingano y’ibicuruzwa bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda byoherezwaga mu Burundi yarimo yiyongera cyane.

Ati “Ariko ubu ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu Burundi yaragabanutse cyane kubera ko ubushobozi bwo kugura (purchasing power ) bwamanutse kubera ikibazo cy’imafaranga; N’ikibazo cy’ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’abacuruzi (free movement of trade) giterwa n’ibibazo biri mu Burundi.”

Ibi bibazo byose, ku mpande zombi ngo biri kugira gusubiza inyuma ‘business’, kandi bikagabanya amahirwe y’iterambere na ‘business’ ku bihugu byombi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Njyewe narinziko nta kintu nakimwe tukigura mu Burundi cyangwa tugulishayo kukwarabakene kandi bari gukora jenoside amanywa nijoro.

    • Njye nkurikije uko Ministri KANIMBA ari kureba kuri iyi photo, ndahamya ko u Rwanda ari rwo ruzabihomberamo cyane.

  • bayi bayi indagara zanyu. nizo nzahomba jye ntakindi kinshishikaje iwanyu pe

  • Uburundi n URwanda mu kwiyenza kwi carana mu gashakira hamwe umuti w ibizi

  • Ariko rero abayobozi b’ibihugu byombi bagombye guhura bakaganira bagashaka uburyo bakutaho ibintu byvurwicyekwe. Niba abarundi batabikora simbona impamvu abayobozi b’u Rwanda bo batafata iyambere bakajya kureba ab’i Burundi bakabereka ko nta rwango u Rwanda rufitiye u Burundi. Naho gukomeza kwicecekera mbona bidatanga isura nziza mu bya diplomacy. Niba umwana umwe atavuye kw’izima si ngonbwa ko na mugenzi we biva uko. Ubu se ko twasubukuye umubano na Tanzaniya. Amahoro ntahinda? Maze tuzatrgereze Nkurunziza ave mundaki ye tujye kumusanganira? Oya sibyo. Tuneretse uburundi ko twanakuze muri byose mbona aribyo byiza. Ikibazo cyacu nk’abanyarwanda dukunda kutava kw’izima. Ngaha ngo nitwe turi mukuri…!

    • Ikibazo cyo kirahari. Niba abarundi bakomeje gufata abantu bavuga ko bagiye guhungabanya umutekano wabo aho nawe wabumva, none se tuvuge ko ari ibinyoma? Birazwi ko nabashatse guhirika ubutegetsi bacumbikiwe n’y RDA, erega ntawe utaka atababaye.

    • Abo baniyombare na rajabu baraho mu Rwanda kimwe naza M23 na Nkunda nicyo gituma umubano wu Rwanda nu Burundi na Kongo utazazanzahuka.

    • Ariko se Tabaro ubwo uratekereza ko ibyo bitabaye? Ubu n’akanya wiyibagije ibyabaye mu Burundi ubwo intumwa za LONI zahavaga? Uratekereza se ko nta handi u Rwanda rwahurira n’Uburundi atari i Bujumbura? Harya intumwa z’Uburundi zari muri 27th AU Summit zasubiyeyo bigenze bite, uribaza se ko batari kuvugana n’u Rwanda ariko bikubuye n’inama rusange itarangiye, none ngo u Rwanda nirufate iya mbere? Nonese waganira n’umuntu udashaka kumva?

    • Nonese Tabaro, urashaka Ko abakuru b’ibihugu bahuzwa n’ikibazo cy’imyembe n’indagara kweli? Nibyo abanyagihugu barabikeneye ariko si kurwego rwo hejuru cyane. Niba dushobora kubona ikibisimbura ntampamvu yo kwingiga udashaka Ko muvugana

  • Iyo umuturanyi arwaje ibinyoro ugura ikirago ! Iyo abaturanyi bawe bagize ikibazo nawe bikugiraho ingaruka zikomeye rwose ! Niba ntaruhare igihugu cyacu gifite muri biriya bibazo byose;imishyikirano itwaye iki koko ! Imbuto zavaga i BURUNDI;Amavuta n’ibindi.Ubu se koko harya turatera imbuto zihite zera ko no kumera bidashoboka turi mugihe cy’izuba. Ntitukihagarareho mu bibazo. Abanyabugesera n’abandi bahana imbibi n’uburundi bo kwikubitiro rwose mubasabire kuko bizabagzengereza pe !Yego n’abarundi ntibizabagwa neza ariko turebe ibitureba wenda bo bajya gufata umwanzuro bafite uko babiteganyije ariko twebwe biratunguranye. Abaguraga imbuto ni bitege izamuka ry’ibiciro rikabije ku isoko.”AHO INZOVU ZIRWANIYE HABABARA IBYATSI KOKO”.

  • Njye ndibaza impamvu buri gihe u Rwanda Rucumbikira abahunze ibindi bihugu kandi baregwa nyine guhungabanya umutekano n’ibyo bihugu baba bahunze? Urugero: Nkunda, Rajabu, Niyombare, etc.
    Njye rero nkeka ko ibyo nabyo byaba impamvu ituma u Burundi bufata kiriya cyemezo. Ikindi niba u Burundi ari bwo buhombera cyane mu kubuza ibicuruzwa byabwo kwinjira mu Rwanda kuki ari bwo bwafata icyo cyemezo? Kuki u Rwanda se ari rwo rutaka?
    Njye nsanga ibihugu byombi byakagombye kwicarana bigakemura ibibazo bifitanye aho kwirirwa biterana amagambo kuko abaturage babyo ari bo bahababarira, abayobozi bibereye muri za porotiki.

  • UMWANZI IYO ATAKWISHE ARAGUCYEREREZA. TUVE KU BISENYERAHO NKI HENE.BARIHO BARADUCYEREZA.MURAKOZE

  • ABARUNDI BAFYUYE KABIRI NKA MAKARA. ABO BAYOBOZI BI BURUNDI URUMOGI BANYWEREYE MU KIBIRA NTIRURABAVAMO.IBYEMEZO BAFATA NI NKI BYA BASAZI .URICISHA ABANYAGIHUGU INZARA HEJURU NGO URIHIMURA KU RWANDA.MURI ABARWAYI PE
    MURAKOZE.

    • urabizi neza c ko koko abo bayobozi b’u Burundi banywaga urumogi cg urasebanya?

  • Ntago wavuga ko mu rwanda ntakibazo tuzagira, uvuze gutyo waba ubeshye. U Burundi bufatiye runini inganda z’imitobe mu rwanda. Mu rwanda dufite igice kinini kitera ngira ngo gihahira i burundi (bugesera, butare, gikongoro),indagara z’iburundi ziba ziganje ku isoko ryo mu Rwanda, tutibagiwe n’amamesa dukunda guteka mu isombe.
    Ikindi kandi u rwanda dufite byinshi twoherezayo bigera ku ma million 22 z’amadorali buri kwezi gusa bigabanuka uko diplomacy igenda iba nabi.iburundi dukurayo 2.5 gusa ariko ibi ni matiere premiere/ raw material kugira ngo bihindurwe mu nganda zo mu Rwanda, nyuma tukabigurisha menshi cyangwa tukabigurishayo (i Burundi) byongerewe agaciro.
    Ibihugu bindi duturanye biturusha ubukungu, u Burundi niho twakoranaga ubucuruzi dufitemo inyungu nyinshi (comparative advantages) kuko ubukungu bwacu bukomeye kurusha ubwabo.
    Si abaturage gusa bazahomba (imbuto, indagara…) ninganda zizahagirira ibibazo. Dukeneye twebwe nk’abaturage bari mu kiciro cya 1-3 cy’ubudehe ko badufasha, ibi bibazo bigakemuka. Kuko ibiciro biratuzamukana umunsi ku wundi kandi nta revenue/income zifatika tugira.
    Imana idufashe,abaturage turarengana…. Urebye ibiri muri transport ho turirira mumitima, turara muri gare dutegereje imodoka, tukazindukira ku cyapa tukanakererwa n’akazi kubera za gahunda za leta.
    Muri bus tuba tumeze nk’isenene tugenda turebana/tuvugana nabi nabagenzi bacu kandi twese tuba duhuye tuje gutega. Byose biterwa n’imyanzuro idaha agaciro abaturage.
    Mumbabarire nanditse byinshi, nuko ariko nabibonaga.
    Imana ibahe umugisha bavandimwe, ibafashe muri struggles turimo.
    Murakoze!

  • Ni hatari !

    Muri 1972 President Kayibanda G. yari ahanganye bikomeye na Micombero bapfa ko yari amaze gukorera genocide abahutu, abandi benshi bagahungira mu Rwanda (abo bahahungiye nabo nyuma y’imyaka 22 bakoreye genocide abatutsi bo mu Rwanda), ukongeraho n’ibitero by’inyenzi zaturukagayo i Burundi; mbese intambara yari iri hafi kurota kurenza uko bimeze uyu munsi, ku buryo rwose hari n’igihe Habyarimana yagurukije helicopter ya gisilikare ivogera mu kirere cy’Uburundi bitera incident ikomeye cyane…!

    Habyarimana J. amaze gukora putsch agafata ubutegetsi akuyeho Kayibanda G., yahise anyarukira ku mupaka wa Ruhwa (Buragama) ahahurira na Micombero basangira ikiyeri (Primus ya Bralirwa) munsi y’igiti cy’umwembe (n’ubu kiracyahri), ubanza no kwiyunga byaratangiriye aho niba bitari biriho…

    Ni ngombwa kwibuka ko Kayibanda G. uwo yari umuhutu wari umaze gukura ku butegetsi umwami w’umututsi (Ndahindurwa Kigeli)muri 1960, hanyuma Micombero akaba umututsi wari umaze gukuraho umwami w’umututsi Mwambutsa Bangiricenge muri 1966, Habyarimana J. nawe akaba umuhutu, kimwe na Micombero bakaba bombi bari abasirikare. Michel Micombero yavanywe ku butegetsi muri 1976 (ategetse imyaka 9 gusa) nawe akorewe putsch n’undi mututsi Bagaza, Habyarimana ariko yakomeje mubano na Bagaza.

    Ikibazo rero njye nibaza, ni kuki amateka yisubira selectively if not by design ?!

    • Ntabwo ari Mwambutsa, ahubwo ni Ntare Ndizeye wakuweho na Michel Micombero. Uyu Mwambuts yategetse amezi 5 gusa (mbese ahuje amateka na Ndahindurwa Kigeli wacu).

    • Surwumwe urakoze kujya habanatu nkamwe mwibutsa bamwe amateka kuko utaziyava ntamenya iyajya.Twebwe mu Rwanda ibyariho byose byarumwanda kuva 1959 kugeza 1994.Ubuyobozi bwiza bwabayeho mbere ya 1959 na nyuma ya 1994.Munyumvire namwe ubwo buhezanguni bwatwokamye.Abarundi bo baturusha nokuzirikana inzego zose abaperezida babuyoboye, twebwe…..

  • Turahindura isoko ahubwo aba baswa baziyicirwa n,inzara, nibo bazagaruka gusaba imbabazi. Ubundi se ni ubwa mbere bahagaritse ibiza mu rwanda no mu minsi ishize barabikoze sinzi ahubwo uko babigaruye. Nabita abagabo ahubwo bavuze ngo nta kiva mu Rda dushaka ukareba ngo barashira, n,ingoma yahita ikurwayo n,imbonerakure yashinze.

    • @kamwe we, ibyo wanditse aha ntabwo ariwo muti w’ikibazo. Sigaho gukinisha ibikomeye, ntabwo abanyarwanda twese dutekereza nkawe, kandi ntabwo twihararutswe, turashishoza. Ndizera ko abategetsi bacu bazasuzumana iki kibazo ubushishozi.

  • Abakuru b’ibihugu byombi bakwiye guhura bagacoca ibibazo bihari, bagafata umwanzuro ukwiye kandi uri mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Ariko mbere y’uko abo bakuru b’ibihugu bahura, ni ngombwa ko Louise MUSHIKIWABO yahura na mugenzi w’i Burundi bagategura neza ibiganiro abakuru b’ibihugu bazagirana kandi bakanumvikana ku rutonde rw’ibibazo bazaganiraho. Uko niko diplomacy ikora. Tugomba kwiyumvisha ko u burundi ari igihugu gifite ubuyobozi bwacyo kimwe n’uko u Rwanda rufite ubuyobozi bwacyo. Abayobozi b’ibyo bihugu byombi rero bakwiye kubahana, bakaganira, bakabwizanya ukuri, bakareka gusuzugurana no kwitazanya (umwe yitaza undi), kandi bagaharanira buri gihe inyungu z’abaturage babo.

    U Rwanda rukwiye kumva impungenge ubutegetsi bw’i Burundi bufite ku bijyanye n’uko bamwe mu bashatse gukora coup d’Etat i Burundi igapfuba bahungiye mu Rwanda bakakirwa bakaba ngo bahacumbitse. Uburundi nabwo busabwa kumva impungenge u Rwanda rufite ku bijyanye n’uko mu Burundi haba hariyo abashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Impande zombi rero zirasabwa guhumurizanya no gukuraho urwikekwe ruriho; ibyo rero nta kuntu byakorwa abayobozi b’ibihugu byombi baticaranye ngo babiganireho.

    Rwose reka nongere mbisubiremo, abanyarwanda n’abarundi ni abavandimwe, nta mpamvu nimwe yagatumye baryana, bashihana, bavugana nabi, bishishanya, basebanya, basuzugurana, bafungirana imipaka. Ibibazo bya Politiki ibyo aribyo byose byaba bihari hagati y’ibihugu byombi, bikwiye gushakirwa ibisubizo binyuze mu nzira za “Diplomacy”. Icyo tuzi cyo, ni uko ku rwego rw’abaturage ubwabo (rubanda) nta bibazo bafitanye.

    • Aba bakuru b’ibihugu babitegetswe n’ababatera inkunga(Amerika, ubwongereza, ubufaransa, Uburusiya n’ubushinwa)bakabaha icyumweru kimwe ngo amatati bagirizanya bayarangize byamera nk’umubano w’u Rwanda na Tanzaniya. Ariko kubera bahora bashaka kwifashisha igihugu kimwe gusenya kigenzi cyacyo n’itangazamakuru tifata iyo nzira! Kagame na Nkurunziza bicaranye bakaganira ubanza n’impunzi bitafata ukwezi zitaratahuka n’amagerenade amasasu n’imihoro byaceceka ntibizongere kuvugwa ukundi! Byose biterwa n’icyo abanyaburayi bagambiriye. Ubone iyi Comment ihitishwa!

  • Umuti njye natanga nugusubira congo. Tukagaruza ubutaka bwacu twambuwe.kandi mubyukuri burera cyane. Maze tuhahinge imbuto, nibindi twakuraga Burundi. Izondagara nazo twazorora bigakunda umushinga wizwe neza. Naho kumvikana ntibizashoboka ndabarahiye.kuko Burundi basaritswe namoko.

    • Uzongere ugerageze Tanzaniya na South Africa bakwatseho wawundi watumye ugenda kibuno mpamaguru.

  • Abarundi utabazi arababarirwa .ariko ikiruta byose ni ukumvikana n ,abarundi kuko dusangiye umuco dusangiye ururimi .

  • Iyo usomye izi comments zose zikwereka ibintu 2.Icya 1: rubanda rutekereza mu buryo nakwita urwa giseseka usanga bitiranya inyungu zo ku giti cyabo n’inyungu z’igihugu. Icya 2: Abatazi iyo biva niyo bijya bapfa gutanga ibitekerezo bidahwitse. Iyo usesenguye iby’umubano w’uburundi n’uRwanda kuva mu 2005 CNDD FDD igera ku butegetsi ubonamo ubushake bukomeye bw’uRwanda mu gutsura uwo mubano no kuwushimangira ku buryo ibyo izi leta zombie zapfuye bishobora kuba bikomeye kurusha uko aya matsinda nagaragaje hejuru abitekereza.

    Dore ingero nke:
    1. U Rwanda ni rwo rwishyuye umusanzu w’u Burundi muri EAC mbere y’uko ibi bihugu byombi byemererwa muri uyu muryango
    2. Bivugwa ko FPR yateye inkunga ikomeye y’amafaranga n’ibikoresho CNDD FDD mu matora
    yayigejeje ku butegetsi mu 2005
    3. Mu 2007 ubwo amakimbirane muri CNDD FDD yatumaga uwari umuyobozi wayo Hussein Rajabu afungwa bivugwa ko FPR itabyivanzemo nubwo yari inkoramutima yayo byatumye Perezida Nkurunziza aza mu Rwanda n’ikipe ye baconga ruhago n’abategetsi b’uRwanda hari mu 2007. Nyuma yahoo abategetsi b’u Rwanda nabo babakoreye mu ngata bajyayo barisanzura mu mikino na bagenzi babo
    4. Mu 2010 nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe ya manda ya kabiri ya Perezida Nkurunziza, Perezida Kagame niwe muperezida wenyine witabiriye irahira rya Nkurunziza. Mwibuke ko mu Rwanda hari abaperezida 14 mu muhango nkuwo.

    5. Mu 2012 ku isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’u Burundi perezida kagame nanone yari yitabiriye iyo mihango. Icyo gihe yari kumwe na Kenyatta wa Kenya. Nibo bakuru b’ibihugu bari bahari bonyine.
    6. Mu 2015 mbere y’uko Nkurunziza atangaza kuri 25.4.ko aziyamamariza manda ya 3 yari yaje mu Rwanda icyumweru mbere yaho kuri 18.4 nkeka ko yari yaje gugisha inama kuko nta kindi gihugu yagiyemo muri ayo mezi
    7. Mu mihango n’amasabukuru menshi yo mu Rwanda nta nimwe ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ritoherezaga intumwa ndetse naryo muri za congress zaryo FPR yatumirwaga nk’ishyaka bafitanye umubano wihariye.

    Ku ruhande rw’u Burundi twakwibutsa bimwe na bimwe bikurikira;
    1. Ubwo hari abanyarwanda bahungaga gacaca bo muri za Gisagara bakajya i Burundi birukanywe batarayeyo kabiri
    2. Deo Mushayidi warwanyaga Leta y’u Rwanda yafashwe na Leta y’u Burundi kandi ihita imwohereza mu Rwanda,…

    Iyo witegereje ibi byose hanyuma wakumva ibyo Leta zombi ziregana nibwo ubona ko ikibazo bafitanye gikomeye kurusha uko wenda tubyibwira. Burya koko la politique a ses raisons que la raison ne connait pas. Ikindi kandi bwari bubaye ubwa mbere mu mateka y’ibi bihugu nyuma y’ubwigenge bibanye mu buryo bwiza kandi bugaragara hatitawe kuri background y’abari ku butegetsi. Mwibuke ko mu ntambara ya Congo u Rwanda rwari ku ruhande ruhanganye na CNDD FDD.

    Ntekereza ko igisubizo kizaturuka ku bushake bwa Leta zombi bakiyunga nkuko n’ubundi byigeze kubaho ariko cyane cyane babifashijwemo n’ababahuje mbere bakongera kubereka inyungu ziri mu mubano n’ubufatanye nkuko na mbere byari bimeze.

    Ngayo nguko ibya politike ni umukino utoroshye kumva. Sinzi uwigeze kumbwira ko Gitera amaze gushyirwa ku gatebe na parmehutu ngo yaba yaragiye gushaka Kigeli ngo bafatanye kuyisinsura. Cyangwa ninde wari gutekereza muri za 70 ko Kanyarengwe na Lizinde bayoboka kandi bagakorana n’umutwe wa politike wiganjemo impunzi z’abatutsi. Ibyo bita inyungu muri politike ni inshoberamahanga.

    • Hahaaa Kamatari winsetsa !

      Ariko rero wibagiwe no kuvuga ubuhura (ubuki) bwahakuwe mu mashyamba ya Congo (Zaire) na CNDD/FDD bakabwoherereza Kigali nayo ntizuyaze kuburya bwose ndetse n’ibishashara ukaba utanabona aho byajugunywe!

      Nibyo koko, Gitera yagiye kureba umwami Kigeli aho yari muri Tanzania apanga gutera u Rwanda (sindamenya icyari cyimujyanyeyo) hanyuma yaragarutse biramenyekana, ahita atabwa muri yombi ajya gufungirwa muri prison ya Butare.

      Amateka ya bino bihugu byacu arasekeje cyane.

      • Noneho Mushyaidi ni Gitera womuri za 1961-63?

        • Oya sibyo neza, Gitera we yari Pro-mwami, ariko muri iyo pro ye we yashakaga gushyiraho Ubwami bwakera bw’abahutu bwahozeho mbere y’uko abo bami amabya yabo yambikwa Kalinga n’ingoma-nyiginya (mbese ushatse wavuga ko yari ameze nka restauration church). Ibya Musahyidi byo simbisobanukiwe neza, uretse ko nzi ko yahoze muri FPR yabyawe na RANU yabyawe na UNAR y’umwami Kigeli.

      • ndemeza ko ibyo uvuze biri mukuri !ureke abafana bumupira batazi iyo ukinirwa! dukwiye gusaba abayobozi bacu bagaca bugufi bakiga kwiyoroshya mumibanire nabandi bitabaye ibyo rubanda rugufi tuzabibabariramo tutazi iyo biva niyo bigana icyo bapfa kirahari kandi gikomeye kurenza uko twe tubyibwira ntakuntu ibihugu byose byafatanyije kuriya bisubira bikarwana dushishoze tureke kuba abafana bitangaza makuru ribogamye

  • Iyo byajemo amatati rero ntibashaka kuvuga ikibazo nyamukuru uko kimeze, ahubwo bagenda bagikikira. Ndibuka imirambo yo mu kiyaga cya Rweru induru yateje! Ubanza Kamatari atayibutse! Ubu abaturage batazi iyo biva n’iyo bijya nibo bahabwa umukoro wo kuvuga ku bibera i Burundi cg i Rwanda! Ndibuka ko u Burundi ntacyo bwavuze kubanyarwanda(harimo n’abarundi)birukanywe muri Tanzaniya! Icyo gihe nicyo u Rwanda rwari rutegereje gushyigikirwa cg rugahumurizwa na mubyara warwo w’u Burundi ariko bwarinumiye! Nanone kandi mu ntambara ya M23 uburundi ntacyo bwatangaje! Twibajije ibyaribyo turinumira! Uyu munsi abaturage tuba dusabwa gushyigikira Ma Leta yacu ariko kubwanjye numva abategetsi bacu batwumva bakihutira gutsura umubano. Niba koko Radjabu na Niyombare bibera mu Rwanda bagasaba nka South Africa kubatwara ikabakura mu gihugu gituranyi bagasanga Nyamwasa urwicyekwe rukagabanyuka. Nguko uko njye mbyumva.

Comments are closed.

en_USEnglish