Month: <span>June 2016</span>

Umuyobozi muri Pro-Femmes ati ‘Burya nta muntu wuzuye’

Hasozwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  muri Pro-Femmes/Twese hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye abagore n’abagabo bubatse ingo kurangwa n’ubwuzuzanyemu kuko abantu ari magirirane. Muri ubu bukangurambaga bwasorejwe mu murenge wa Gahanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yavuze ko mu bice bakoreyemo ubu bukangurambaga […]Irambuye

Mars ikomeje gutanga icyizere cyo kuba iriho ubuzima

Icyogajuru cyitwa Curiosity cyakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika (NASA) cyasohoye ibisubizo kimaze iminsi gisesengura ko bikoze umubumbe wa Mars (uyu ni uwa kane uturutse ku Izuba) mu rwego rwo gufasha abantu kumenya amateka y’ubutaka, ikirere n’umwuka byawuranze bityo barebe niba ushobora guturwa. Curiosity  yafashe ibitare (rocks) bigize uriya mubumbe irabisya hanyuma ibibigize irabisesengura isanga habamo umwuka witwa […]Irambuye

Abashakashatsi bakwiye gufasha Leta kubona umuti w’ibibazo Sosiyete ifite –

*Prof Sahyaka avuga ko ubushakshatsi butagomba kubikwa bukazahera mu kabati, *Umwe mu bashakahsatsi, Padiri Nyombayire asanga Leta idaha umwanya uhagije abashakashatsi kuko ngo yo ishaka ibyihuta. Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’Igihugu gishizwe Imiyoborere (RGB) cyahuye n’abashakashatsi ndetse n’abarimu ba za Kaminuza barebera hamwe uruhare na bo bagira mu miyoborere myiza no muri gahunda za […]Irambuye

Kirehe: Abanyarwanda bafatanya n’Abarundi kwiba inka bakazijyana i Burundi

Mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ubujura bw’amatungo arimo inka, zibwa zikajyanwa mu gihugu cy’u Burundi. Abaturage twaganiriye batubwiye ko hari izimaze gufatirwa muri iki gihugu, ngo zibwa n’Abanyarwanda bafatanyije n’Abarundi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara buvuga ko nta Murundi uza kwiba mu Rwanda, ahubwo ngo Abanyarwanda biba inka Abarundi […]Irambuye

Papa Francis yashimiye imyaka 65 Papa Benedict XVI amaze yarihaye

Kuri uyu wa Kabiri, mu nzu mberabyombi ya Vatican habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 Papa Benedigito  XVI amaze yariyeguriye Imana. Muri ibi birori Papa Benedigito yari ahibereye ku myaka ye 89 y’amavuko. Papa Francis akimara kwinjira mu nzu mberabyombi bita Clementine Hall, uwo yasimbuye yahagurutse amuha icyubahiro kimukwiye, amukuriramo ingofero mu rwego rwo […]Irambuye

Abantu 7000 bapimwe i Kigali, 32% bafite umubyibuho ukabije

*Indwara zitandura (NCDs) ziratwugarije ariko abenshi baracyavuga ko zibasira abakire, *Gukora siporo, kurya imbuto n’imboga, kugabanya isukuri ngo byafasha Abanyarwanda benshi. Abahanga mu buvuzi bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura (Non Communicable Diseases, NCDs), ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye buri wese kwisuzumisha kare bene izi indwara. […]Irambuye

Mukantabana ngo abatinye kuvuga ahajugunywe imibiri nibakoreshe inyandiko

Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1 089 y’abazize Jenoside barimo abiciwe ku gasozi ka Nyarushishi mu karere ka Rusizi, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yasabye abazi ahajugunywe imibiri kuhagaragaza, asaba abafite ubwoba n’ipfunwe mu gutanga aya makuru ko bakwandika udupapuro dukubiyemo aya makuru bakadushyikiriza abayobozi. Muri iki gikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize […]Irambuye

Abafana ba Rayon Sports barashima ubuyobozi, ariko bafite n’ibyo basaba

Mu gihe umwaka w’imikino uri hafi kurangira, abakunzi ba Rayon Sports bafite ibyagezweho bashimira ubuyobozi bwayo, ariko bafite na byinshi basaba ko byazakosorwa mu minsi isigaye, no mu mwaka utaha. Mu gihe Rayon Sports igeze muri ½ cy’igikombe cy’amahoro, abafana bayo bafite ibyo bashimira ubuyobozi bushya bw’umuryango, ngo kuko hari ibyakosotse mu miyoborere yayo, by’umwihariko […]Irambuye

en_USEnglish