Abantu 7000 bapimwe i Kigali, 32% bafite umubyibuho ukabije
*Indwara zitandura (NCDs) ziratwugarije ariko abenshi baracyavuga ko zibasira abakire,
*Gukora siporo, kurya imbuto n’imboga, kugabanya isukuri ngo byafasha Abanyarwanda benshi.
Abahanga mu buvuzi bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura (Non Communicable Diseases, NCDs), ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye buri wese kwisuzumisha kare bene izi indwara. Mu Rwanda ngo basanze umubyibuho ukabije ukomeje kwiyongera, mu mpamvu zitangwa agatoki harimo gukunda ibiryo birimo isukari, no kudakora siporo.
Iyi nama iteraniyemo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bakora mu bijyanye n’ubuvuzi, barasangira ubuhamya bw’uko hamwe bakora n’icyakorwa mu gukumira izi ndwara zugarije Isi, aho 60% by’imfu zituruka kuri izi ndwara n’impanuka.
Dr Agnes Binagwaho atangiza iyi nama yasabye abaganga kuba aba mbere mu kujya bisuzumisha izi ndwara, kandi bakabishishikariza n’abandi kubikora hakiri kare.
Yavuze ko mu Rwanda hashyizweho uburyo bworoshye bwo kwisuzumisha, aho abagore barengeje imyaka 35 n’abagabo barengeje imyaka 40 bashobora gukoresha ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, bagakoresha ibizamini nibura inshuro imwe ku mwaka.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro bya mbere by’iyi nama izarangira ku wa kane tariki 30 Kamena 2016, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura n’ubwo bukomeje biri mu nshingano za buri wese kwirinda.
Ati “Abantu bamenyereye kujya kureba umuganga igihe barwaye, tugomba guhindura imyumvire tukajya kureba umuganga mbere kugira ngo turinde umuryango wacu, kuko abaganga bashobora kumenya mbere ibimenyetso bakaguha imiti, kandi haba hari amahirwe menshi yo gukira.”
Dr Jeanine Condo we avuga ko ingaruka z’indwara zitandura ku muntu ku giti cye no ku muryango ari nyinshi cyane kuko ngo birahenze cyane.
Yavuze ko mu Rwanda umubyibuho ukabije ari 21%, ariko ngo ku munsi wa CAR Free Day, tariki ya 29 Gicurasi 2016, ubwo Umujyi wa Kigali wakoraga umunsi utarangwamo imodoka mu mihanda abantu bagakora Siporo rusange, mu bagera ku 7000 bisuzumishije indwara zitandura 32% bafite umubyibuho ukabije.
Ati “Mudufashe duhindure uko abantu barya. Gukora siporo tukarya neza, byatuma ibibazo dufite bigabanuka.”
Mu Rwanda abagera kuri 15% bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, abagera kuri 3% bafite isukari nyinshi mu mubiri bijyana n’indwara ya Diabete, naho muri rusange abivuza indwara zitandura (Cancer, umubyibuho ukabije, n’izindi) ni 25%.
Jean Baptiste Mukundwa umwe mu bakora muri Pharmacie babigize umwuga, akorera i Rubavu, avuga ko izi ndwara zitandura zifata intera, ku buryo muri 2014 abagera kuri miliyoni 30 bishwe n’izi ndwara, kubwe ngo icyo inama yamwunguye ni ugufasha abatazizi kubagira inama no kumenya ubundi buryo yabafashamo.
Mukundwa avuga ko inzitizi abantu bagifite ari ukutagira ubumenyi buhagije kuri izi ndwara, ku buryo ubukangurambaga budahagije kugira ngo abantu bajye kwisuzumisha.
Dr Ahmed Ogwell Ouma na we ni inzobere muri izi ndwara, yavuze ko buri gihe haba inama nk’izi zo kungurana ibitekerezo, ariko ugasanga nta gikorwa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
14 Comments
hahahhaahh nizereko nawe yihereho mu kwipima
We nta mu byibuho ukabije afite nubukire bukabije….
Ubundi Dr Agnes Binagwaho,yakagombye gutanga urugero:agatangira gukora sport,kwigisha abantu guhindura lifestyle…..kandi nawe akabereka ko yipimishije kuko hari abatipimisha ngo bagabanye ibiro byabo bibwira ko umubyibuho nta kibazo wagira ku buzima bwabo. Dr Agnes Binagwaho,nk’umuyobozi ,yakagombye gutanga urugero.
UMUBYIBUHO nukomeza mu RWANDA hazaba ibibazo by’indwara z’imitima,impyiko,ibifu,cancer…n’ibindi.Kandi mu RWANDA bafite ikibazo cyo kubivura.NI NGOMBWA KO UMUBYIBUHO URWANYWA cyane.
abafite umunanuko ukabije bo ntabwo bibareba?niba bibareba ubwo biroroshye abanini nka Minister batugabanyirize ku bibabyibushya
Umuntu ntagashake gukebur abatabizi ngo namwe muje musukamo Amabisi wana!!!;::”” ama commentair yanyu ntaho yohana uwuba avyerekeyeho, cank ngamujane heza yumva ibyanyu
Ndi umunyeshuri wiga ibijanye Ni ngorora mubiri, nda kakangurira abantu cyane mu babyeyi gukangurira abana babo gukora sport bakiri bato kugira NGO Ni bakura ibi bibazo batazabagera ho. Mfite umugambi wo gufungura ikigo ngorora mubiri kuri buri karere kandi bizagenda neza nindangiza amashuri yanje ndikwigira muri USA. America ifite ikibazo cyabantu bafite umubyibuho mwinshi kwisi ariko bafite ingamba zo kuwurwanya binyize mugukangurira urubyuriko gukora sport bakiri bato kugira NGO bazakure ziriya ndwara ntaho zabafatira kubera bakoze sport bakiri bazo. Mu Rwanda dukeneye kumenya iciza cyasiporo kubera Ni umuti nkiyindi mu gukiza indwara zatewe nu umubyibuho. I kinyarwanda cyanje muzagerageze kugisoma kubera maze igihe kirekire mba hanze. Murakoze!
Ariko hari ikintu njya nibaza kikanyobera: izi nama usanga ziri ahantu hose mu bihugu by’Africa, zitanga umusaruro ungana gute ? Urajya muri buri capital y’Afica ugasanga buri munsi hari amanama bita ngo ni seminars, workshops, international meetings, validation meetings, stakeholders meetings, self-assesment meetings, presentation of reserach findings…
Izi nama usanga akenshi ziba zuzuyemo abazungu, ari nabo bazikora (promoters/organizers), ariko nyamara wajya kureba ibisubizo zitanga ku bibazo biriho ukabibura, ugasanga umwaka utaha baragaruts imyanzuro igasa n’imwe y’umwaka ushize !
Ese koko ni ngombwa ko abantu bava mu bihugu hirya no hino bagatega indege ngo baje mu nama yo kwiga ku ndawara ziterwa n’umubyihuho ukabije ? Ese ni ukubera iki badashobora gukoresha video-conferencing mu nama nk’izi zidasaba negociaciations cg debate ?
Africa warabababye ! Just taking and talking !
Kurya amafranga y’ibihugu bakomokamo ngo bagiye muri za mission.
Nigeze kubaza ikibazo nk’iki bimviramo kutongezwa indi kontaro y’akazi ngo nta support bambonamo mu gihe ndwanya budget planning! Amahugurwa abanyarwanda bahawe ni menshi cyane kuburyo wibaza igihe bazanahabwa ubushobozi bagashyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe bikakuyobera! Urugero: Amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima yahereye cyera cyane. Bimwe mubyo bahuguwemo bagiye babwirwa ko byashaje bitajyanye n’igihe cg ko amategeko atabyemera. Ukibaza nta genamigambi rirambye ribaho?! Umunyamahanga azana amafaranga ye akagena n’ibyo agomba gukoreshwa. Ariko Leta niyo imuha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. Yagombye rero no kumubwira ko imfashanyo yuzuyemo amanama akabije tutayicyeneye. Ducyeneye ibikorwa n’amagambo macye.
Minister ko ari hafi guturika, wagira ngo atwite abana 9? Abicaye muri 1st row bitonde arabatarukira!!!
Bazajye nomubyaro bapime abaturage kuko bobugarijwe n’ikibazo cy’umunanuko ukabije.
Nizere ko yakurikiraga abatanga inama zo kugabanya umubyibuho kuko nawe biramureba kandi akazatwereka results mu gihe cya vuba.
Minister wa MIDMAR we ntimujya mumwibutsa ko umubyibuho ukabije ari ubusembwa?!
Cyangwa we yumva ntacyo bimubwiye?!
Kunanuka bikabije harya ubwo byo ntibyakagombye kwigwaho bakareba n’impamvu ibitera ra?
Comments are closed.