Month: <span>June 2016</span>

Ngororero: MIDIMAR igiye kubakira imiryaango 21yari ituye mu manegeka

*Ibihumbi 21 batuye mu manegeka,… Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 27 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’Ibiza n’impunzi, Sérphine Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kubakira imiryaango 21 yo  mu murenge wa Kabaya na Sovu yari ituye mu manegeka. Muri uru rugendo rwatangirijwemo umushinga wo kuzamura imibereho myiza  y’abaturage  bafite ubushobozi bucye […]Irambuye

Kirehe: Barataka igihombo bakomeje gutezwa n’umuhanda wangiritse

Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nganda-Mubuga, mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda usanzwe wifashishwa mu kugeza umusaruro wabo kuri kaburimbo rikomeje kubateza igihombo. Aba baturage bavuga ko n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) itagipfa guca uyu muhanda, basaba ubuyozi kubakorera uyu muhanda. Uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’abaturage bo mu murenge wa Musaza, […]Irambuye

Karongi: Abakobwa barashinja nyiri Hotel kubategeka gusambana n’abakiliya

Abakozi b’abakobwa muri Hotel Golf Eden Rock bashinja umukoresha wabo Aphrodis Mugambira  kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel, babyanga bamwe bikabaviramo kwirukanwa mu kazi nta nteguza nta n’imperekeza. Mugambira we yabwiye Umuseke ko ibyo bavuga atari byo, ngo umunyamakuru nabishaka amujyane mu nkiko. Hashize igihe kigera ku kwezi Umuseke ukora ubucukumbuzi kuri iki kibazo, abirukanywe babitangamo […]Irambuye

Tuyisenge yishimiye kongera gukinana na Kagere

*Kagere amufata nka rutahizamu wa mbere mu karere. Rutahizamu w’Umunyarwanda, Jacques Tuyisenge ngo yishimiye kongera gukorana na Meddie Kagere abona nka rutahizamu uhiga abandi muri aka karere. Gor Mahia yo muri Kenya yamaze kumvikana na Kagere Meddie kuzayikinira imikino yo kwishyura ya shampiyona. Uyu musore w’imyaka 29, ukomoka muri Uganda ariko wakiniye Amavubi y’u Rwanda, […]Irambuye

Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye urugendo rw’iminsi itatu muri Botswana

Uhuru Kenyatta yafashe indege kuri uyu wa mbere yerekeza muri Botswana aho azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu. Perezida Kenyatta yitabye ubutumire bwa Perezida Ian Khama. Mu byo bazaganiraho harimo kuzamura ubucuruzi no kunoza imibanire hagati ya Kenya na Botswana. Ku kibuga cy’indege, Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Visi Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma. Umuvugizi […]Irambuye

Abantu bababara mu bujana bw’ibiganza kubera Ikoranabuhanga

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Mark Ciaglia ubaga amagufwa y’ibiganza, bwerekana ko abatuye ibihugu byateye imbere bamara amasaha 23 mu Cyumweru bandika kuri mudasobwa no kuri telefoni zigendanwa. Ibi ngo bituma abenshi mu barwayi avura bari hejuru y’imyaka 40 bagaragaza uburwayi bwo kubabara mu bujana bw’ibiganza n’ibikonjo by’intoki, aribyo abaganga bita arthritis. Ikindi gikomeye muri biriya […]Irambuye

Umugore wahoze arwajwe n’akana ke, yitabye Imana

Vestine Mukamana, umugore udafite undi muryango uretse umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu wahoze amurwaje mu bitaro bya CHUK yitabye Imana mu bitaro bya Kibagabaga saa sita n’iminota 20 kuri uyu wa mbere azize uburwayi bw’impyiko. Inkuru y’uko uyu mugore yari arwajwe n’umwana we yo mu mezi abiri ashize yatumye abantu benshi bahaguruka baramurwaza, baramusura abandi […]Irambuye

Nigeria: Igisirikare cyagaruye 5 000 bari bafashwe bugwate na Boko

Igisirikare cya Nigeria kiratangaza ko kuri iki cyumweru cyagaruye abantu ibihumbi bitanu bari barafashwe bugwate na Boko Haram, ndetse kinahitana abarwanyi 10 b’uyu mutwe w’iterabwoba. Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Col Sani Usman yavuze ko imirwano yo kugarura aba baturage yabereye mu duce dutandukanye turimo Zangebe, Maiwa, Algaiti na Mainari. Col Sani avuga […]Irambuye

Ethiopia yakiriye imirambo y’abantu bayo bapfuye bagerageza kujya muri Africa

Aba bantu 19 bapfuye bazira kubura umwuka, basanzwe muri kontineri y’ikamyo mu gihugu cya Congo Kinshasa mu cyumweru gishize, imirambo yabo yagejeje muri Ethiopia mu gicuku cyo ku cyumweru. Abayobozi muri Leta n’abo mu miryango ya banyakwigendera baje kwakira imirambo y’abo bagabo, mbere byari byaketswe ko bakomoka muri Somalia, bakigezwa ku kibuga cy’indege Bole International […]Irambuye

Ngo hari ibihugu byibagiriwe mu tubati impapuro zo gufata abashinjwa

*Ngo gusaba gufata aba bantu ni umuzigo uba uhaye igihugu kibacumbikiye, *DRC, France,…Ngo impapuro zo gufata abakekwaho Jenoside zibagiriwe mu tubati. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Muhumuza Richard avuga ko bitoroha gufata aba bantu baba bashakishwa kandi nabo bazi ko bashakishwa, nubwo ngo ari umuzigo uba uhaye ibyo bihugu, ariko ngo hari n’ibibigiramo ubushake bucye. Mu […]Irambuye

en_USEnglish