Digiqole ad

Abashakashatsi bakwiye gufasha Leta kubona umuti w’ibibazo Sosiyete ifite – Prof.Shyaka

 Abashakashatsi bakwiye gufasha Leta kubona umuti w’ibibazo Sosiyete ifite – Prof.Shyaka

*Prof Sahyaka avuga ko ubushakshatsi butagomba kubikwa bukazahera mu kabati,

*Umwe mu bashakahsatsi, Padiri Nyombayire asanga Leta idaha umwanya uhagije abashakashatsi kuko ngo yo ishaka ibyihuta.

Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’Igihugu gishizwe Imiyoborere (RGB) cyahuye n’abashakashatsi ndetse n’abarimu ba za Kaminuza barebera hamwe uruhare na bo bagira mu miyoborere myiza no muri gahunda za Leta zitandukanye, Prof Shyaka Anastase iyobora RGB yavuze ko abashakashatsi bagomba kugira uruhare mu kubonera umuti ibibazo Sosiyete iyite.

 Prof Shyaka yavuze ko bifuza ko abashashatsi bafatanya n’inzego za Leta muri gahunda y’imiyoborere myiza
Prof Shyaka yavuze ko bifuza ko abashashatsi bafatanya n’inzego za Leta muri gahunda y’imiyoborere myiza

RGB ivuga ko hari ibibazo byinshi bigaragara muri Sosiyete nyarwanda, ugasanga abashakashatsi ntibabihaye umwanya ngo babikoreho ubushakashatsi kugira ngo bafashe Leta kubibonera umuti urambye.

Umuyobozi wa RGB Prof Anastase Shyaka yavuze ko bifuza ko abashashatsi bafatanya n’inzego za Leta muri gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza, kandi abashakashatsi bakagerageza kwegera abaturage bakamenya ibibazo bafite.

Yagize ati “Ntabwo dushaka ubushakashatsi bubikwa mu bitabo, ahubwo turifuza ko umushakashatsi yajya yegera abaturage akamenya ikibazo nyirizina aho kiri, ubundi agafatanya n’abashinzwe gushyira imyanzuro mu bikorwa ku buryo amenya ko ubushakashatsibwe bwagize akamaro runaka.”

Prof. Shyaka yavuze ko usanga abashakashatsi ntaruhare runini bagira muri gahunda za Leta, dore ko ngo nka 40% by’abashakashatsi ari bo bagaragara muri gahunda za Leta, akabasaba ko bose bakwisanga muri gahunda z’imiyoborere myiza.

Bamwe mu bashakashatsi bo bavuze ko inzego za Leta zidakunda gukoresha abashakashatsi, kutumvikana kukaba ko inzego za Leta zivuga ko abashakashatsi batinda ku bintu kandi zo zikunda ibintu byihuse.

Padiri Dr Faustin Nyombayire, umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni y’i Byumba yavuze ko kuba batinjira muri gahunda za Leta cyane ari uko usanga buri Kaminuza iba ifite gahunda yo gukora.

Ati “Ntabwo nk’abashakashatsi duhabwa umwanya wo kuba twakwinjira muri gahunda za Leta, ugasanga hari ubwo bakenera umushakashatsi bakajya kumutira hanze,…

Leta ntabwo itwifashisha kuko usanga dusa nk’aho tugenda imbigikane kuko umushakashatsi ashobora kugenda agatinda ku bidafitiye igihugu akamaro, na Leta ikaba yakemura bimwe mu bibazo byihuse ntibabone umuti urambye w’ikibazo.”

Dr Nyombayire yemera ko abashakashatsi bagifite intege nke mu bushakashatsi bujyanye n’imiyoborere ya Leta, asanga ngo ikibazo za Kaminuza zifite ari abarimu bacye kandi basa nk’aho badashoboye.

Ibyo ngo bigatuma batabona umwanya wo kujya gutekereza kuri gahunda za Leta, dore ko ngo baba bahugiye mu byo bagomba kwigisha abanyeshuri.

Dr Nyombayire yemera ko abashakashatsi bagifite intege nke
Dr Nyombayire yemera ko abashakashatsi bagifite intege nke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ibi ndemeranywa namwe 100%.Umushakashatsi w’u munyarwanda nta gaciro ahabwa,Ese ubu dufite ibigo by’ubushakashatsi bingahe muri za Kaminuza? Ese izo kaminuza zikorana guta na leta muri gahunda nk’iyubuhinzi? Ujya kumva ngo bazanye umuzungu uzaba ashinzwe ibi nabiriya.Ese byo sukwisuzuguza kandi numva ngo tugomba kwihesha agaciro?

  • Cyane Rwose ibihugu byateye imbere( developed countries) byafashijwe no gushira imbere ubushakashatsi. Research iravuna, kwirwanaho ntibyoroshye uri muri research. Bashyireho ikigega gifasha maze urebe ngo turava hasi kandi hari benshi babishoboye. Abo muri Diaspora bisunga abo mubindi bihugu kuko bo akenshi baba bafite za financial support ukemera gukora ubushakashatsi ahandi kuko ariho ubonye Opportunities. Research irakeneye rwose mu Rwanda muri fields zose pe

  • Ibi nabyo Shayaka azi neza ko arimo kubeshya; ntabwo akeneye ubushakashatsi kugirango akore ibyo ashaka gukora.

    Igihugu ko kitagira politiki y’ubushkashatsi Shyaka we arabushakira iki ? Ese ubundi kuki yumva ko abashakashsti aribo bagomba kujya kureba Leta, kuki Leta itariyo ijya kubareba ikabereka ibyo bayifashamo, aho ikeneye ubushakashatsi.

    IKindi cyagaragaye (gishamikiye kuri ibimvuze hejuru) ni uko Leta igaragara nk’aho iba idakeneye ubwo bushakashatsi. Ingero zirahari: Niba abashakashatsi berekanye ko mu mezi 12 ari imbere hazaza El Nino izatera inzara mu bice by’igihugu, ariko nyamara Leta ikituramira, cg ikajay mu bishanga byajyaga bigoboka abo bantu ikabibambura, amazi ikayafunga, yarangiza ikavuga ko nta nzara iri mu gihugu; ese mu ba mugirango abo bashakashatsi nanone baze kubashyiraho agahato ngo mukurikize ibyo babahaye ?

    Shaya ubanza aba abonye ko amaze ukwezi atagaagaye mu itangazamakuru, agahitamo gushasiksha icyo yapfa kuvuga gusa, kugirango agaragaze ko agihari.

  • Abashakashatsi bajya kureba nde?! Bagiye kureba Leta bakayibwira ko itekinika ry’imibare hari ibyo ryorosa ku kuri mubyavumbuwe bakira imijugujugu y’amagambo y’abayobozi?!
    Umushakashatsi akweretse ko habaye itekinika mu mitegurire Referandumu kandi ko rishobora kuzagira ingatuka ku hazaza h’igihugu uwo yahungira he ko yaba yishyize mu mazi abira?!

    Umushakashatsi waza agashyira ahagaragara ikibazo cya malariya yabaye ndanze muri kino gihe n’uburyo imibare yakozwe nabi kimwe na za gahunda za Minisante zakozwe nabi, aho uwo mushakashatsi yacika Ministri Binagwaho?! Abashakashatsi turabafite. Abatekinisiye mu mibare n’abadukorera Lobbying. Abo bandi simbona ari aba murimbo ki!

  • Yewe Rumanzi na Ntare mweee! Muri URUFUNZO mu ngano.Ayo matiku yanyu turayamaganye twese Abanyarwanda.

    • Wowe Kadali ushobora kuba udasobanukiwe nibyo abashakashatsi bashobora kuzana nkingufu mukubaka igihugu cyabo.Ubundi umushakashatsi ntabwo ariwe ujya gupfukamira leta nileta izakumubaza niba ntacyo yayifasha murwego uru n’uru bitewe naho ubuhanga bwe yabuboneje.Icyo gihe leta iraza ikamuha ibyakeneye byose ubundi agatangira ubushakashatsi.Ikindi, bazirana nokuza kubashyiraho igitugu ushaka kubatakerereza kandi utabarusha amashuli.

  • Ariko murajya kure kubera iki? Ni iyihe rapport y’umushakashatsi idasingiza programme za leta ishobora kumvwa byonyine uretse no gusohoka! Yisohore bakwereke! Ariko Mana, nsoma rapport kuri programme iyi n’iyi, uko yatejeje abaturage imbere, amaterasi mu mashyamba, girinka mu butayu na za VUP zamazwe na benezo maze yoooo, ‘contribution of VUP, Giriinka,mutueli ….to the socio economic development of beneficiaries…harimo amakabyankuru nk’aya za myths. None kadali ngo abashakashatsi ni urufunzo mu ngano wana. Kadali, ingano zihingwa i musozi, urufunzo ruba mu nkengero z’inzuzi ndetse nini…ngaho nyumvira iyo mitekerereze yawe. Ntuzi n’urumamfu mu ngano icyo bivuga n’aho byavuye warangiza ugatuka umunyabwenge nkaRumanzi na Ntare bareba kure nyamara bapfukiranywe na system.Politics itubakiye kuri research mbabwire, yateza igihugu imbere ite, yavudukana n’abavuduka ubukene buvudukana na za nyarucari; biratinda bikagaragara ko itigeze yubakira kuri Strong Pillars. Jya muri ayo makaminuza mbese urebe…kudoda memoir bisigaye ari ijob iryoshye man. Ba mwarimu murabarenganya, mbeshya ko umpemba nkubeshye ko nkwigishiriza. Ibyo na byo.

Comments are closed.

en_USEnglish