Month: <span>June 2016</span>

Perezida yasabye Abaturage kwiyambura bagakora, nabo si ukubikora!!!

Alexandre Loukachenko Perezida w’igihugu cya Biélorussie tariki 23 Kamena 2016 yavuze ijambo rimucitse ryumvikana ukundi maze icyabivuyemo kiba kimomo. Bamwe ubu baramunnyega bavuga ngo yakwishimira ko abaturage b’igihugu cye bamwumva nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa mashable. Kuri uriya munsi ubwo yari yagiye mu ihuriro ku guhanga ibishya mu ikoranabuhanga rigezweho, uyu muyobozi yavuze ijambo riramucika yisanga […]Irambuye

Muhanga/Kamonyi: DUHAMIC ADRI yatanze miliyoni 200 zo gufasha urubyiruko

Urubyiruko  rugera ku bihumbi  1 200  rwarangije amashuri  yisumbuye rugahitamo kwiga imyuga n’ubumenyingiro  rutangaza ko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu guhanga imirimo mito yinjiza amafaranga menshi, nyuma yo kurangiza kwiga binyuze mu nkunga y’umushinga DUHAMIC ADRI watanze amafaranga miliyoni 200 yo gufasha muri icyo gikorwa. Mu muhango wo guha bamwe mu rubyiruko  barangije amashuri  […]Irambuye

BREXIT: Abadepite 2 batangiye ‘campaign’ yo gutegura Referendum ya kabiri

Abadepite babiri mu Nteko y’Ubwongereza batangiye ibikorwa byo gusaba ko habaho indi Referendum ku kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), bo bemeza ko abatora bahabwa andi mahirwe yo kongera kwemeza niba igihugu cyabo kivana mu bindi mbere y’uko hatangira inzira zemewe zo kuvamo. Miliyoni z’abongereza zagaragaje ko zibabajwe n’ingaruka zahise zibona nyuma yo gutora ku […]Irambuye

Safe Moto: uburyo bworoshye bwo gutega moto benshi bataramenya i

Abatuye Kigali ntibaraba benshi bazi guteza moto bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugenzi n’umumotari bwitwa Safe Motos. Wifashishije ‘application’ ya Safe Motos utanga command y’umumotari akakugeraho bidatinze akagutwara ukamwishyura ayo telephone yawe ikubwiye ugomba kumuha! Icya mbere usabwa ni ukuba ufite “smart phone” uka ‘downloading’ ‘application’ yitwa Safe moto kuri GooglePlay cyangwa AppStore ya Apple ukiyandikishamo […]Irambuye

Gisa arashinja Bruce Melodie amarozi

Gisa cy’Inganzo na Bruce Melodie ni abahanzi bose bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo ndetse n’imyandikire y’indirimbo zabo. Kuba Melodie yari azi ko ahanganye na Gisa ngo byatumye amurogesha kunywa ibiyobyabwenge bituma amenyekana cyane undi yibera mu biyobyabwenge. Ibi n’ibitangazwa na Gisa Cy’Inganzo uvuga ko yahemukiwe cyane na mugenzi we yafataga nk’inshuti banahoraga baganira ku byo […]Irambuye

Icyemezo; urufunguzo rworoshya ibikomeye

Ni ibisanzwe ko umuntu wese agira inzozi zibyo yifuza kugeraho, akagera n’aho abiganiriza inshuti n’abamwegereye bakumva bifite ireme ndetse bishobora no kuzana impinduka mu mibereho y’abantu y’umunsi k’umunsi. Ariko gushyira mu bikorwa icyo utekereza bikakubera ihurizo cyane ko usanga bisaba icyemezo kidasanzwe. Muri ibi bihe turimo usanga umubare utari muto w’abakiri bato wugarijwe n’ibura ry’akazi, […]Irambuye

Nta ngaruka za ‘Brexit’ u Rwanda rurahura nazo – John

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yatangaje ko kugera ubu nta ngaruka za ‘Brexit ’ ubukungu bw’u Rwanda burahura nazo, akavuga ko ingaruka zishobora kuzarugeraho mu buryo buziguye ziturutse ku ngaruka ‘Brexit’ izagira ku bukungu bw’Isi n’ubundi butameze neza. Mu kiganiro n’abanyamakuru, John Rwangombwa yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge ko hari ingaruka zishobora […]Irambuye

Byarangiye: Vestine yashyinguwe nk’uwari ufite umuryango mugari

Uyu mubyeyi w’imyaka 27 yitabye Imana kuwa 27 Kamena azize uburwayi bw’impyiko, yageze mu Rwanda ari kumwe n’akana ke kamwe k’imyaka itandatu, nta muvandimwe, nta mwenewabo, ntaho yita iwabo kuko yavuye mu Rwanda ari umwana w’imyaka itanu. Gusa yitabye Imana yari amaze kubona umuryango mugari ari nawo wamushyinguye mu cyubahiro gikwiye ku mugoroba wo kuri […]Irambuye

en_USEnglish