Digiqole ad

Umuyobozi muri Pro-Femmes ati ‘Burya nta muntu wuzuye’

 Umuyobozi muri Pro-Femmes ati ‘Burya nta muntu wuzuye’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Pro Femmes yavuze ko nta muntu udakenera undi ndetse ko ari yo mpamvu umuntu ata ababyeyi akajya kubaka urwe

Hasozwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  muri Pro-Femmes/Twese hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye abagore n’abagabo bubatse ingo kurangwa n’ubwuzuzanyemu kuko abantu ari magirirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Pro Femmes yavuze ko nta muntu udakenera undi ndetse ko ari yo mpamvu umuntu ata ababyeyi akajya kubaka urwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Pro Femmes yavuze ko nta muntu udakenera undi ndetse ko ari yo mpamvu umuntu ata ababyeyi akajya kubaka urwe

Muri ubu bukangurambaga bwasorejwe mu murenge wa Gahanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yavuze ko mu bice bakoreyemo ubu bukangurambaga basanze ihohoterwa ryo mu ngo rikomeje gukorwa.

Uyu muyobozi muri Pro-Femmes avuga ko bamwe banyarwanda batarumva neza ihame ry’uburinganire n’bwuzuzanye ari nabyo ntandaro y’iri hohoterwa rikomeje kumvikana mu ngo zimwe na zimwe.

Bugingo wibukije aba baturage igisobanuro cy’Uburinganire, yavuze ko iri jambo rikoreshwa kugira ngo hagaragzwe ko umuntu wese hatitawe ku gitsina cye afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we mu gihugu.

Ati “ Yaba umugore cyangwa umugabo, yaba umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa,…ni ikiremwamuntu, afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kuvuzwa,…afite uburenganzira bwose bw’ibanze umuntu agomba kugira, kandi twese amategeko adufata kimwe.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa muri Pro-Femmes/Twese Hamwe, yavuze ko uburinganire budasigana n’ubwuzuzanye kuko byombi bigira uruhare mu kuzamura imibanire myiza y’abashakanye.

Atanga igisobanuro cy’ubwuzuzanye, Bugingo yagize ati “Mu Kinyarwanda cyacu gisanzwe, wuzuza ibituzuye, nta muntu wuzuye kuko turakenerana, abantu ni magirirane.”

Bugingo yavuze ko ahari ubwuzuzanye haba hari n’amajyambere kuko buri wese atanga umusanzu we mu kuzamurana no kuzamura igihugu.

Kaboyi Jean Bosco uyobora uyu murenge wa Gahanga ugiye no kubakwamo ibiro bikuru bya Pro-Femmes, yavuze ko uyu murenge ari wo uza ku isonga mu karere ka Kicukiro mu kugaragaramo ibikorwa by’ihohoterwa ryo mu ngo.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga avuga ko ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa mu ngo zo muri uyu murenge biterwa n’ubusinzi bwa bamwe mu bashakanye.

Kaboyi avuga kandi ko muri uyu murenge abereye umuyobozi hakunze kumvikana ihohoterwa ry’abana basambanywa ku gahato n’ibikorwa byo gukomeretsanya mu bwonko nko kubwirana amagambo aseserezanya.

Uyu muyobozi avuga ko hasanzwe hariho gahunda zo guhangana n’iri hohoterwa ryo mu ngo, zirimo inyigisho zitanwa na komite z’umugoroba w’ababyeyi, zigasura imiryango yumvikanyemo ibibazo byo kutumvikana kugira ngo ikeburwe.

Avuga ko ubukangurambaga nk’ubu buba bukenewe kuko butuma abantu bibuka intego y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu ndetse bugatuma abatararyumva neza barushaho gusobanukirwa.

Abaturage bo mu murenge wa Gahanga baje guhabwa inyigisho ku ihohoterwa rrishingiye ku gitsina
Abaturage bo mu murenge wa Gahanga baje guhabwa inyigisho ku ihohoterwa rrishingiye ku gitsina
Bugingo Emma Marie yavuze ko abantu ari magirirane, ko nta muntu umwe wigira
Bugingo Emma Marie yavuze ko abantu ari magirirane, ko nta muntu umwe wigira
IP Twizeyimana uyobora police mu murenge wa Gahanga yasabye abatuye uyu murenge kujya batanga amakuru y'ahari ihohoterwa
IP Twizeyimana uyobora police mu murenge wa Gahanga yasabye abatuye uyu murenge kujya batanga amakuru y’ahari ihohoterwa
Abahanzi barimo Riderman bataramanye n'aba baturage aho yatanze ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa
Abahanzi barimo Riderman bataramanye n’aba baturage aho yatanze ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwakorewe ahantu hatandukanye
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwakorewe ahantu hatandukanye

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish