Digiqole ad

Abafana ba Rayon Sports barashima ubuyobozi, ariko bafite n’ibyo basaba

 Abafana ba Rayon Sports barashima ubuyobozi, ariko bafite n’ibyo basaba

Komite y’umuryango wa Rayon Sports irashimirwa, ariko ifite n’ibyo igisabwa.

Mu gihe umwaka w’imikino uri hafi kurangira, abakunzi ba Rayon Sports bafite ibyagezweho bashimira ubuyobozi bwayo, ariko bafite na byinshi basaba ko byazakosorwa mu minsi isigaye, no mu mwaka utaha.

Komite y'umuryango wa Rayon Sports irashimirwa, ariko ifite n'ibyo igisabwa.
Komite y’umuryango wa Rayon Sports irashimirwa, ariko ifite n’ibyo igisabwa.

Mu gihe Rayon Sports igeze muri ½ cy’igikombe cy’amahoro, abafana bayo bafite ibyo bashimira ubuyobozi bushya bw’umuryango, ngo kuko hari ibyakosotse mu miyoborere yayo, by’umwihariko mu gushaka amafaranga ashobora gutunga ikipe.

Runiga Mike Martin uyobora itsinda ry’abafana (Fan Club) rya ‘March Generation’, ashimira ubuyobozi bushya bw’umuryango wa Rayon Sports ko mu mezi abiri gusa bumaze, bwafashije abayobora ikipe gusubiza ikipe mu murongo wo gushaka ibikombe.

Runiga ati “Twageze muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro. Igikombe tuzi agaciro kacyo mu Rwanda. turashaka kugitwa cyane kuko duheruka kugitwara muri 2005. Byanadufasha gusohoka, kuko tutagitwaye twaba tugiye kumara imyaka itatu tudasohoka. Navuga ko byanze bikunze dushaka igikombe kimwe mubyo turimo gukinira.”

Arongera ati “Icyo dushimira abayobozi bashya b’umuryango, ni uko bashoboye kugarura ikipe mu ntego yo gutwara igikombe, bakagerageza gushaka amikoro aho yaboneka hose. Kuba barashoboye kwegera Skol bagaha ikipe amafaranga azafasha muri iki gikombe cy’Amahoro, ni ibintu byo kwishimira.”

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, Uruganda Skol ruyitera inkunga rwahaye Rayon Sports amafaranga y’u Rwanda 2 500 000, ngo yitegure igikombe cy’Amahoro. Aya mafaranga azagenda yiyongera kugera kuri 6 500 000 nibatwara igikombe.

Gusa, aba bafana kandi barasaba ko ubuyobozi bwakomeza kubegera, no gukusanya amafaranga yabafasha, no kongera gutegura Rayon Sports ya Volleyball bigaragara ko yasubiye inyuma.

Bakanasaba ko hakusanywa amafaranga yo gusinyisha bamwe mu bakinnyi babo bari kurangiza amasezerano, muri abo harimo Kwizera Pierro, Tubane James, Irambona Eric, Niyonkuru Djuma Radjou, Kanamugire Moses, na Manishimwe Djabel.

Ubu buyobozi bushya bw’umuryango wa Rayon Sports bwatowe muri Mata 2016, abanyamuryango babuha manda y’imyaka ibiri.

Komite iyobowe na Kimenyi Vedaste ikomeje gukusanya amafaranga yafasha ikipe yabo gutwara igikombe.
Komite iyobowe na Kimenyi Vedaste ikomeje gukusanya amafaranga yafasha ikipe yabo gutwara igikombe.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abo ni committee yishima ikongera ikenegura.

  • Ariko ni gute uruganda rufasha ikipe rukayiha 2,500,000 n’abantu bamwe bashobora gutanga nta kiguzi nkaswe uruganda ruba runamamaza? Yego ngo kwasama kubi ni ukurira ariko birakabije!

    • watanze angahe? ntimukagaye gusa

Comments are closed.

en_USEnglish