Batima Centre iri mu cyaro ifite isoko, Umurenge SACCO n’ubundi butunzi
Umuntu werekeje Batima avuye i Kigali bimusaba amafaranga 1000 kugera muri Centre ya Ramiro, agafata moto y’amafaranga 1 500 ikamugeza muri Centre ya Batima.
Aho Ramiro haba n’imodoka zishobora ku kugeza Batima ariko ntiziboneka buri kanya ari nay o mpamvu ku bantu bihuta bakoresha moto.
Ni Centre bigaragara ko itera imbere, amazi akonje ushobora kuyabona mu iduka, moto zaho ziraboneka niyo haba mu masaha y’umugoroba w’ijoro.
Hari Isoko rikomeye ricururizwamo ibicuruzwa bitandukanye nk’imyenda, imbuto n’imyaka n’ibindi, hakaba n’isoko ry’amatungo.
Mu cyaro , usanga hafi buri rugo rurimo itungo rigufi, ihene, ku masaha y’ikigoroba abana baba bagiye kuragira.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Murakoze cyane,ni heza pe,abana baranezerewe.
Gusa ntimwatubwiye Umurenge n’Akarere Batima iherereyemo.
MUD ni inyama cyangwa no ICYONDO?!!
Comments are closed.