Digiqole ad

Mukantabana ngo abatinye kuvuga ahajugunywe imibiri nibakoreshe inyandiko

 Mukantabana ngo abatinye kuvuga ahajugunywe imibiri nibakoreshe inyandiko

Min Mukantabana ngo abafite ubwoba bwo kuvuga ahajugunywe imibiri bandike udupapuro

Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1 089 y’abazize Jenoside barimo abiciwe ku gasozi ka Nyarushishi mu karere ka Rusizi, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yasabye abazi ahajugunywe imibiri kuhagaragaza, asaba abafite ubwoba n’ipfunwe mu gutanga aya makuru ko bakwandika udupapuro dukubiyemo aya makuru bakadushyikiriza abayobozi.

Min Mukantabana ngo abafite ubwoba bwo kuvuga ahajugunywe imibiri bandike udupapuro
Min Mukantabana ngo abafite ubwoba bwo kuvuga ahajugunywe imibiri bandike udupapuro

Muri iki gikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside mu rwibutso rwa Nyarushishi cyabaye kuri iki cyumweru, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yavuze ko aka karere kaguyemo Abatutsi bagera ku bihumbi 30 ariko ko imibiri igera mu bihumbi 12 yaburiwe irengero.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko Abanyarwanda baramutse batanze amakuru ku byabaye muri Jenoside byatuma bagera ku bwiyunge burambye.

Ati ” Turamutse dutanze amakuru y’abacu bishwe byadufasha kugera ku bwiyunge burambye, kubashyingura mu cyubahiro bibasubiza icyubahiro, n’imiryango yabo ikaruhuka.”

Minisitiri Mukantabana wasabaga abafite amakuru kuyatanga, yavuze ko abumva bafite impungenge zo gutanga aya makuru bakwiye gukoresha uburyo bushoboka kugira ngo iyi mibiri iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati ” …N’abafite ipfunwe mwandike udupapuro mudushyikirize abayobozi banyu kugira ngo twubake u Rwanda rwuzuye ubumwe.”

Abarokokeye muri aka gace kubatswemo uru rwibutso, bavuga ko n’ubwo hari imibiri y’ababo ikomeje kuburirwa irengero ariko ko bishimiye iki gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro bamwe muri bo.

Iramutsa Chantal wabaye nk’usubira mu nzira y’umusaraba baciyemo, yagize ati ” Twanyuze mu muriro kugira ngo tugere kuri aka gasozi, byabaga ari amahirwe iyo wageraga hano utishwe, ariko n’ubundi hari abahageze bicwa n’indwara z’ibyorezo nka Macinya…”

Akomeza agira ati “Ibi biraduha icyizere cyo kubaho kuko abacu bashyinguwe mu cyubahiro.”

Harerimana uyobora akarere ka Rusizi, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokokeye kuri aka agasozi n’ahandi hose mu gihugu, avuga ko inzibutso nk’izi ziba ziherereye kure y’abazifitemo ababo ari ikimenyetso cy’igihe kirambye cy’ibyabaye muri Jenoside, asaba Abanyarwanda bose kuzibungabunga.

Aka gace kari mu duce nk’icyahoze ari Gikongoro, Cyangugu na Kibuye twari tugize ikiswe ‘Zone Turquoise’  twakorewemo igikorwa cyahawe izina ‘opération Turquoise’.

Muri uyu muhango wo gushyingura iyi mibiri, hanenzwe ingabo z’Abafaransa zari ziri muri iki gikorwa cya opération Turquoise’, zaranzwe n’imyitwarire mibi n’uburangare byanatumye ku itariki ya 23 Kamena 1994 kuri aka gasozi hicwa Abatutsi benshi.

Abarokokeye kuri aka gasozi ka Nyarushishi kubatsweho uru rwibutso, basaba ko italiki ya 23 Kamena yajya izirikanwa by’umwihariko kuko ari bwo izi ngabo zari zitezweho kubatabara zabatereranye zigaha icyuho abicanyi.

Min Mukantabana n'abayobozi b'intara n'akarere bumvaga ubuhamya bw'abarokokeye aha
Min Mukantabana n’abayobozi b’intara n’akarere bumvaga ubuhamya bw’abarokokeye aha
Abayobozi batandukanye barimo inzego z'umutekano baje kwifatanya muri uyu muhango
Abayobozi batandukanye barimo inzego z’umutekano baje kwifatanya muri uyu muhango
Bishop Amoti wa Anglican (imituku) n'umuyobozi wa CNLG n'umuyobozi wa Polisi mu ntara y'uburengerazuba
Bishop Amoti wa Anglican (wambaye igishura cy’umtuku) n’umuyobozi wa CNLG n’uwa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba
Imibiri yabanje gusabirwa n'abashumba b'Imana
Imibiri yabanje gusabirwa n’abashumba b’Imana
Abashyinguwe muri uru rwibutso barimo abagiye baturuka mu duce dutandukanye
Abashyinguwe muri uru rwibutso barimo abagiye baturuka mu duce dutandukanye
Imibiri 1 089 yashyinguwe muri uru rwibutso
Imibiri 1 089 yashyinguwe muri uru rwibutso
Guverineri w'intara y'uburengerazuba na Mayor wa Rusizi bashyize indabo ahashyinguwe iyi mibiri
Guverineri w’intara y’uburengerazuba na Mayor wa Rusizi bashyize indabo ahashyinguwe iyi mibiri
Yunamiye inzirakarengane, ashyira indabo aho zashyinguwe
Yunamiye inzirakarengane, ashyira indabo aho zashyinguwe
Minisitiri Mukantabana yacanye urumuri rw'ikizere
Minisitiri Mukantabana yacanye urumuri rw’ikizere
Yabwiye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kuba urumuri rw'abandi bana
Yabwiye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kuba urumuri rw’abandi bana
Uru rwibutso rushya rwa Nyarushishi rwashyinguwemo imibiri y'abiciwe kuri aka gasozi
Uru rwibutso rushya rwa Nyarushishi rwashyinguwemo imibiri y’abiciwe kuri aka gasozi

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mukantabana natange urugero kuko yari mu gihugu muri biriya bihe!

  • Ahubwo bazashyireho udusanduku kuri buri mudugudu tugenewe izo nyandiko.kuko kuzishyira abayobozi byo ntibyakunda

  • Ndagira ngo nkosore umunyamakuru rwose. Uriya musozi wa Nyarushishi niwo twarokokeyeho nta Bantu rero bawiciweho keretse abishwe n indwara. Ahubwo ubutegetsi bw’ icyo bwahazanye abatutsi bari bamaze kurokoka impande n impande mu cyahoze ari Cyangugu by umwihariko abari muri stade kamarampaka. Byavugwaga ko bahatuzanye NGO baxahadutsinde kuko ni mu misozi, birashoboka, gusa turashima Imana ko abafaransa bahageze tutaricwa bakaturinda kugeza Minuar ya 2 ije ndetse kugeza Inkotanyi zihageze. Please amakosa aregwa abafaransa bayakoze mu bisesero ntabwo ari I nyarushishi kuko I nyarushishi ho nibo baturinze. Otherwise Inkotanyi ntizari gusanga interahamwe zitaratwirenza kuko zari zitwibikiye. Merci

  • Kaka uri umushinyavuzi uri ni nterahamwe ]a mase we none waharokokeye gute wa musega we niba uvuva ngo leta yahazanye abatusti urashaka kuvuvako ko leta yariho yhungishaga abatutsi cyangwa yarabicaga wa mbwa we

Comments are closed.

en_USEnglish