Month: <span>June 2016</span>

“Gufasha abahanzi mu nyikirizo ‘Backing’ bimpa kugira ubunararibonye”- Khalfan

Nizeyimana odo khalfan ni umwe mu baraperi barimo kugenda bigaragaza cyane mu muziki w’u Rwanda. Kuba akunze kugaragara ku mbyiniro ‘stages’ afasha abandi baraperi mu nyikirizo ‘Backing’ ngo bimuha kugira uburambe aho kubyinubira. Yagaragaye cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatatu icyo gihe akaba yarafashaga umuraperi Bulldogg. Nyuma y’aho gato aza […]Irambuye

Gusambanya abana (2015/16): Abagabo babirezwe ni 1 386, abagore ni

*Mu gucuruza abantu, ni ho harezwe abagore benshi,…Hafi 1/2 cy’aya madosiye yarashyinguwe, *Icyaha cyo gusambanya ku gahato ABAKURU, abagabo 185 n’abagore 5 bararezwe. Agashami k’Ubushinjacyaha gashinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa mu ngo gatangaza ko mu mwaka w’Ubucmanza wa 2015-2016 karegeye Inkiko abagabo 1 386 n’abagore 24 bari bakurikiranyweho icyaha cyo ‘Gusambanya umwana’. […]Irambuye

USA: Bariga uko bakubakisha imigano inzu za ‘etages’

Imigano ntiba mu Rwanda gusa, iba n’ahandi henshi ku isi. Abahanga muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA bari kwiga  uko bakoresha ibiti byayo mu kubaka inyubako ndende kuko ngo gikomera kandi kikagira uburebure bwa metero zigera kuri 20 z’ubujyejuru. Aba bahanga bari gushaka guhera ku gushyiraho igipimo cy’ubuzirangenge bw’imigano yakoreshwa mu kubaka kugira ngo bitazatera […]Irambuye

Brexit ifite ingaruka kuri EAC ariko ntabwo zikomeye- Robert Mathu

Nyuma y’uko ubwami bw’Abongereza butoye ku kigero cya 51,9% ko bwifuza kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, igikorwa cyiswe “Brexit”, Robert Mathu uyobora Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda aravuga ko nta ngaruka z’igihe kirekire bizagira ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mbereho gato na nyuma y’aya matora, ifaranga ry’Abongereza rikomeje guta agaciro ku kigero cyaherukaga mu myaka […]Irambuye

Ingabo za AMISOM zimaze amezi atanu nta mushahara

Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Africa yunze ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia ubutumwa bwiswe AMISOM zimaze amezi atanu zitabona ibyo zigenewe. Ibi ngo ni ingaruka zo kugabanya inkunga yatangwaga n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU). Kuwa mbere w’iki cyumweru, EU yemeje ko itarekuye amafaranga yegeneraga ubutumwa bwa AMISOM kubera urusobe rw’ibijyanye no kwemeza ko asohoka […]Irambuye

Hashinzwe ihuriro ry’abahanzi bakora ‘Gospel’

Mu rwego rwo gushaka kwiteza imbere nk’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’, bamwe mu bahanzi bakora iyo njyana bashinze ihuriro bazajya banyuzamo ibitekerezo ndetse bakigira hamwe icyabateza imbere. Kuwa kane tariki 23 Kamena 2016 i Kigali mu cyuba cy’inama ku biro by’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ‘RALC’, hateraniye inama y’inteko rusange y’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza […]Irambuye

Imbeba ubu zigiye kwifashishwa mu gusuzuma igituntu muri Africa

Ubundi bimenyerewe ko imbeba aberaho kurya iby’abantu bafite cyangwa basigaje ubundi ikanangiza ibikoresho byo mu rugo no mu mirima rimwe na rimwe, gusa muri iki gihe ubuvuzi buteye imbere buri kuzifashisha mu gusuzuma igituntu. BBC ivuga ko muri Tanzania, Mizambique na Colombia batangiye korora imbeba hagamijwe kuzifashisha mu buvuzi. Izi za rufigi zikoresha kwihumuriza n’umazuru […]Irambuye

U Rwanda rurakira inama ihuza impuguke 500 ku mihindagurikire y’ikirere

Ku matariki 28-30 Kamena, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga izitabirwa n’inzobere mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere zirenga 500, n’abandi bayobozi mu bihugu bishinzwe ibijyanye no gusigasira ibidukikije. Iyi nama kandi izongera kuganira ku ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’i Paris ku igabanywa ry’ibyuka bya ‘carbone’ no guhindura ubukungu bw’Afurika hagamijwe kurengera ibidukikije. LUCA BRUSA, Umuyobozi w’Agashami k’Umuryango w’Abibumye […]Irambuye

en_USEnglish