Papa Francis yashimiye imyaka 65 Papa Benedict XVI amaze yarihaye Imana
Kuri uyu wa Kabiri, mu nzu mberabyombi ya Vatican habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 Papa Benedigito XVI amaze yariyeguriye Imana. Muri ibi birori Papa Benedigito yari ahibereye ku myaka ye 89 y’amavuko.
Papa Francis akimara kwinjira mu nzu mberabyombi bita Clementine Hall, uwo yasimbuye yahagurutse amuha icyubahiro kimukwiye, amukuriramo ingofero mu rwego rwo kumwubahira imirimo ye muri iki gihe.
Benedigito XVI yicaye atega amatwi ijambo rya Papa Francis ryarimo gushima Imana no gushima Papa Benedigito ko mu myaka 65 amaze akorera Imana yagaragaje ubwitange bukomeye.
Mu minsi ishize Papa Francis yabwiye abantu ko ari we uyobora Kiliziya Gatulika wenyine, ko abavuga ko hari ukuntu avugirwamo na Papa Benedigito XVI atari byo.
Papa Benedigito XVI yabaye Umushimba wa Kiliziya guhera muri 2005 kugeza 2013 amaze gusimbura Papa Yohani Pawulo II, nyuma yo kwegura kwe yasimbuwe na Papa Francis, amazina ye ni Jorge Mario Bergoglio, yavutse tariki ya 17 Ukuboza 1936 afite imyaka 79 y’amavuko.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Aya makuru ntabwo ari yo. None se yabaye Padiri afite imyaka 14?
Ngira ngo ubwo ni24 ariko c ubundi byabaho ra ngira ngo warize neza imike ni 28ans gusa mu Rwanda ni nka 30ans
Comments are closed.