Month: <span>June 2016</span>

Indonesia: Umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 byatumye ava mu

Mu gihugu cya Indonesia Arya Permana umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 ubu yavuye mu ishuri kubera atabasha kugenda ngo no kubona imyambaro imukwira ni ikibazo. Uyu mwana avuka  mu gace kitwa Cipurwa Regency, kubera ikibazo cy’umubyibuho ukabije byatumye areka ishuri, ubu ngo muganga yamutegetse kugira imirire yihariye. Uyu mwana ngo ntajya yambara ipantaro cyangwa […]Irambuye

Uyu munsi noneho za Federations zose zitabye Sena

Mu cyumweru gishize Federations zose ntizitabye ubutumire bwa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, uyu munsi noneho zitabiriye ubutumire aho Abasenateri bazisabye gushaka abaterankunga zikigenga ntizihore zegamiye kuri Leta. Senateri Gallican Niyongana uyobora iyi Komisiyo yatangiye avuga ko ibyabaye ubushize bahisemo kutabitindaho ko babikemuye nk’aba ‘Sportifs’ kuko izi federations zose […]Irambuye

Nyagatare: Abaturage bavuga ko bambuwe ubutaka na Leta barasaba kurenganurwa

Mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari abaturage bavuga ko ubutaka bari bamaze imyaka 15 barateyeho ishyamba ku musozi wa Nyangara, ngo hari umushinga waje urabubambura ubifashijwemo na Leta, uteramo ibindi biti byawo nta ngurane bahawe. Ubuyobozi bw’Umurenge buravuga ko ubutaka bambuwe n’ubundi ari ubwa Leta. Nubwo nta byemezo bigaragaza neza niba ubu butaka bwari […]Irambuye

USA yishyuye $1 700 ku mwana wagonzwe n’imodoka za Samantha

Cameroon – Leta ya Amerika yatanze impozamarira ku muryango w’umwana w’imyaka irindwi wagonzwe n’imodoka zari ziherekeje Amb. Samantha Power ubwo yasuraga inkambi ziri mu Majyaruguru ya Cameroon. Umuvugizi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Loree  yavuze ko impozamarira bagomba gutanga igizwe n’ibintu byinshi bizahabwa abaturage bo muri aka karere. USA yageneye impozamarira ya $ […]Irambuye

KIGALI CAR FREE DAY nanone kuri iki cyumweru!!!

Umujyi wa Kigali wemeje kuri uyu wa gatatu ko umuhanda mugari kuva hagati mu mujyi kugera kuri Stade Amahoro uciye ku Kimihurura ku cyumweru tariki 03 Nyakanga nta modoka izaba yemerewe kuwunyuramo kuva saa moya za mugitondo kugeza saa sita. Ni Car Free Day nanone!! igamije gushishikariza abantu gukora sport. Bwa mbere iba ni vuba […]Irambuye

Abagore mu bujura bwa moto, ubuhamya bw’abamotari babiri bibishije

*Abagore batega moto bwije cyane bakagusha umumotari mu gico cy’amabandi, *Andi mayeri ni ugusinziriza umumotari bakoresheje ibinini ubundi bakamwiba Ubujura bwo kwiba moto mu Rwanda hakoreshejwe amayeri bumaze igihe buvugwa, ariko ubu abamotari baravuga ko abagore cyangwa abakobwa binjiye muri ubu bujura, bakaba bakoresha imiti (ibinini) bagasinziriza abamotari nk’uko biri mu buhamya bw’abamotari babiri baganiriye […]Irambuye

Abakize indwara zo mu mutwe turacyahabwa akato…

Umuryango nyarwanda hamwe n’abakoresha muri servisi zinyuranye ngo baracyaha akato abahoze barwaye indwara zo mu mutwe nk’uko bitangazwa na Claver Haragirimana wigeze kurwara mu mutwe agakira. We yemeza ko kuba abarwayi bo mu mutwe benshi iyo bakize nyuma bongera bakarwara binafitanye isano n’akato bahabwa iyo bageze mu miryango. Haragirimana yarwaye mu mutwe mu myaka 12 […]Irambuye

Telephone nshya ya Tecno Comon C9 yamurikiwe muri Car Free

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2016, mu Mujyi wa Kigali ahamaze kumenyekana cyane nka Car Free Zone mu muhanda utanyurwamo n’imodoka, hakozwe igitaramo cyo kumurika telephone nshya ya Tecno Common C9. Muri icyo gitaramo hagaragayemo abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Dream Boys na Christopher ndetse na bamwe mu banyamideli bakomeye bo mu […]Irambuye

en_USEnglish