Digiqole ad

Kirehe: Abanyarwanda bafatanya n’Abarundi kwiba inka bakazijyana i Burundi

 Kirehe: Abanyarwanda bafatanya n’Abarundi kwiba inka bakazijyana i Burundi

I Kirehe mu Burasirazuba

Mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ubujura bw’amatungo arimo inka, zibwa zikajyanwa mu gihugu cy’u Burundi. Abaturage twaganiriye batubwiye ko hari izimaze gufatirwa muri iki gihugu, ngo zibwa n’Abanyarwanda bafatanyije n’Abarundi.

I Kirehe mu burasirazuba
I Kirehe mu Burasirazuba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara buvuga ko nta Murundi uza kwiba mu Rwanda, ahubwo ngo Abanyarwanda biba inka Abarundi bakabafasha kuzigurisha hakurya mu Burundi.

Avuga ko ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, ibyambu byambukirizwaho aya matungo yibwe bigiye kurindwa cyane kugira ngo aba bajura bafatwe.

Umurenge wa Gahara ubarizwa mu karere ka Kirehe, uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi. Aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi muri uyu murenge hagiye hari ibyambu byafunzwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kubera n’ubundi ubu bujura na forode (kwambutsa ibicuruzwa bidasoze) bihakorerwa. Gusa, ababikoresha bitwikira ijoro.

Ubujura buvugwa muri Gahara ngo bwugarije abaturage aho ibyibwa byambutswa mu gihugu cy’u Burundi bamwe  bakaba barahisemo kujya baniraranira n’amatungo n’ubwo na byo bitemewe.

Umwe mu baturage ba Gahara ati “Ejo bundi hari ahantu habuze inka ubu twarahebye burundu. Hari n’ahandi batwaye ihene byose babyambutsa i Burundi.”

Mugenzi we na we twasanze muri uyu murenge yatabwiye ko bahisemo kurara baraririye inka, ariko ngo ihene zo bazishyira mu nzu.

Ati “None se aho kugira ngo bazitware?”

Aba baturage bavuga ko ababiba ari bagenzi babo b’Abanyarwanda ngo bafatanya n’abaturanyi b’Abarundi. Bavuga ko hakajijwe amarondo ubwo bujura bwacika.

Ntambara John uyobora umurenge wa Gahara yadutangarije ko nta Murundi uza kwiba mu Rwanda, ahubwo ko bikorwa n’Abanyarwanda.

Ati “Aho inka zinyuzwa ni ku byambu bitemewe, gusa abantu babikoresha nijoro. Amarondo arararwa ku buryo buhagije, ariko kuko n’ubundi abiba ari ba bandi batuye hano, biragoye kubafata kuko ubacunga na bo bagucunga.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwavuganye n’ingabo z’igihugu na DASSO, ko bagiye kubafasha kugenzura ibyo byambu.

Ati “Twizeye ko ubu bujura buzacika.”

Uretse Gahara iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo kiranavugwa mu mirenge ya Nyamugari, Nyarubuye na Kigarama yose yo muri aka karere ka Kirehe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish