Digiqole ad

Nta ngaruka za ‘Brexit’ u Rwanda rurahura nazo – John Rwangombwa

 Nta ngaruka za ‘Brexit’ u Rwanda rurahura nazo – John Rwangombwa

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ‘BNR’.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yatangaje ko kugera ubu nta ngaruka za ‘Brexit ’ ubukungu bw’u Rwanda burahura nazo, akavuga ko ingaruka zishobora kuzarugeraho mu buryo buziguye ziturutse ku ngaruka ‘Brexit’ izagira ku bukungu bw’Isi n’ubundi butameze neza.

John Rwangombwa, asubiza ibibazo
John Rwangombwa, asubiza ibibazo

Mu kiganiro n’abanyamakuru, John Rwangombwa yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge ko hari ingaruka zishobora kuzaturuka ku kuba Ubwami bw’Ubwongereza bwaratoye kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, aribyo byiswe ‘Brexit (Britain exit)’.

Yavuze ko bitewe n’uko ubukungu bw’u Rwanda budafite aho buhuriye cyane n’ubukungu bw’Ubwongereza, nta ngaruka zihuse zari zarugeraho.

Ati “Wenda tuzagira ingaruka mu buryo buziguye, ariko n’ubundi izo zo biragiye kumenya uburemere bwazo ubu.”

Guverineri Rwangombwa avuga ko ubundi u Rwanda rwakagezweho n’ingaruka iyo ruba rufite mu kigega (reserve) amafaranga menshi yagizweho ingaruka na Brexit nk’ama-pound y’Abongereza ryataye agaciro ku kigero cya 10%, n’ama-Euro.

Uyu muyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu BNR, avuga ko kugeza ubu mu kigega (reserve) cyabo ama-Pound ari 1,1%; Ama-Euro akaba 0,2%; Igice kinini ngo kikaba kiri mu Madolari ya Amerika kuko yihariye 83,2% bya ‘reserve’ BNR ibitse, kandi Amadolari yo akaba nta kibazo kugeza ubu afite.

Ikindi ngo cyagateye impungenge, Rwangombwa avuga ko ari ihungabana ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UK, ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzagirwaho ingaruka na Brexit, ariko aha naho ngo nta mpungenge biteye kuko bidafitanye ubucuruzi bukomeye cyane.

Ati “Kuba ubukungu bwabo burimo guhura n’ibibazo bivuze ko bazagabanya ‘consumption (kugura ibicuruzwa), ariko aha naho nta mpungenge nyinshi dufite kuko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UK ni 2% kubyo twoherezayo, na 1% kubyo dutumizayo ku bucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda.”

By’umwihariko u Rwanda ngo rukaba rwohereza mu Burayi 20% by’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga muri rusange.

John Rwangombwa avuga ko ikindi gice gishobora kugirwaho ingaruka na Brexit ari ishoramari ry’Abongereza kuko ngo ihungabana ry’ubukungu bw’Ubwongereza bishobora gutuma Abongereza bagabanya ishoramari mu mahanga, ariko ibi nabyo ngo nta mpungenge nini biteye u Rwanda cyane kuko ngo nta shoramari rinini u Rwanda rufite riva muri UK.

Ati “Hari n’abatekereza ko byagira ingaruka ku nkunga, ariko sintekereza ko amafaranga tubona muri UK cyangwa EU ari menshi cyane ku buryo twahura n’ingaruka zishobora guturuka kuri Brexit.”

 

John Rwangombwa avuga ko impungenge nini ziri ku ngaruka ‘Brexit’ izagira ku bukungu bw’Isi muri rusange n’ubundi butifashe neza, hakaba hitezwe ko ikibazo cy’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko byatewe n’ubukungu butifashe neza gishobora gukomeza.

Kuba ubukungu bw’Ubwongereza nka kimwe mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi bifite ubukungu bukomeye, ndetse n’ubukungu bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byahungabana, ngo bizagira ingaruka ku bucurizi mpuzamahanga, zishobora kugera no ku Rwanda mu buryo buziguye.

BNR itangaza ko ikurikije uko ubukungu bwari bwi bwifashe mu mezi mu gihembwe cya mbere cy’ubukungu, no mu mezi atanu ashize muri rusange, bitanga icyizere ko igipimo cy’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu cya 6% u Rwanda rwari rwihaye kizagerwaho.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibyo Minister asobanura nibyo, ariko k’urundi ruhande ntitwakwirengagiza ingaruka zikomeye zitari ubukungu gusa kuko UK nikimwe m’ibihugu byagiye bifasha u Rwanda muri politike mpuzamahanga no guhangana n’ingaruka za Genocide murwego rwa politike.

    1. Kuba UK ivuye muri EU izatakaza imbaraga z’ubukungu. kandi byatangiye kugaragara kuko pound yatakaje agaciro 10%. (Ibyo ni Africa izabyishyura)

    2. Kuba UK ivuye muri EU izatakaza imbaraga za politike, kuko bizayisaba kuvugurura amasezerano y’imigenderanire n’ubuhahirane n’ibindi bihugu.

    3. Kuba UK ivuye muri EU bizatuma idashobora kubana neza nandi mahanga kuko igaragaje kwikunda no kwihugiraho kuruta gukorera hamwe n’abandi.

    Ingaruka kuri ibi byose nuko ibihugu UK yafashaga munzego zitandukanye bizahazaharira cyane kuko nku Rwanda ruheruka guhabwa £330 million, birumvikana ko aya mafaranga azagabanuka kugirango UK ibashe guhangana n’ibibazo byayo imbere m’ibihugu biyigize.

    Ikigaragara nuko iyi politike ya Brexit ari umugambi muremure waba rutuku, gusa ibyo barimo gukora byose barabizi ariko nyine Africa yagowe niyo igiye kuhata ibaba, kandi bizashyiraho akavuyo nakaduruvayo muri Africa bagamije kuziba ibyo byuho. ahubwo twitege intambara z’urudaca vuba cyane

  • @Migambi: Ukoze “analyse” nziza cyane. Kuko buriya inkunga Ubwongereza butugenera (kandi iratubutse mu kuziba icyuho mu Ngengo y’Imari) izakomeza kugabanuka, ndetse ishobora no guhagarara.
    Ariko Twizere ko bitazabaho vuba aha ngaha. Imana ifashe u Rwanda, muri izo ngaruka za BREXIT tudakwiye kwirengagiza, cyangwa ngo duhumirize.

  • Ibyo kuva muri UE muzabyemere bibaye! bigomba kunyura muri parlement kandi abadepite benshi ntibabishyigikiye. Ikindi ni ko Ecosse na Irlande byo byatoye kuguma muri UE bishobora kuva muri UK igashwanyuka. Ahubwo mwitegura indi referendum.

Comments are closed.

en_USEnglish