Digiqole ad

Icyemezo; urufunguzo rworoshya ibikomeye

 Icyemezo; urufunguzo rworoshya ibikomeye

Icyemezo cy’aho ugomba kugana n’icyo ushaka kugeraho nirwo rufunguzo rwa byose

Ni ibisanzwe ko umuntu wese agira inzozi zibyo yifuza kugeraho, akagera n’aho abiganiriza inshuti n’abamwegereye bakumva bifite ireme ndetse bishobora no kuzana impinduka mu mibereho y’abantu y’umunsi k’umunsi. Ariko gushyira mu bikorwa icyo utekereza bikakubera ihurizo cyane ko usanga bisaba icyemezo kidasanzwe.

Icyemezo cy'aho ugomba kugana n'icyo ushaka kugeraho nirwo rufunguzo rwa byose
Icyemezo cy’aho ugomba kugana n’icyo ushaka kugeraho nirwo rufunguzo rwa byose

Muri ibi bihe turimo usanga umubare utari muto w’abakiri bato wugarijwe n’ibura ry’akazi, abandi nabo ugasanga bakora ibitabanejeje bitabaganisha ku kubaho nkuko babitekerezaga mu bihe bihise.

Rimwe na rimwe iyo usesenguye ukagera kure usanga nyiri ikibazo ariwe ugitera. Impamvu yo kwemeza ko ariwe ugitera n’uko ubuhamya bwa benshi bagize ibyo bageraho bemeza ko icyo utekereza nk’inzozi ushobora kukigeraho,kuko ntawe ukabya inzozi  atarose.

Ku bitekerezo n’indoto byiza ufite, amahirwe agukikije byose ni impamba mu kugera ku byifuzo byawe ariko urukuta kuri wowe ni uko udafata icyemezo ngo utangire gukora ibyo utekereza, impamvu zo kudatangira usanga zitandukanye bitewe n’umuntu.

 

Ugasanga umuntu aragira ati :

 

Iyo ntagira umugore n’abana…………

Iyo ngira untera akanyabugabo………….

Iyo ngira amafaranga………….

Iyo mba narize mu mashuli akomeye…………….

Iyo mba mfite akazi…………..

Iyaba mfite ubuzima bwiza

Iyo mbona umwanya …………….

Iyaba ibihe byari byiza……………

Iyaba abandi banyumvaga…………….

Iyo ntagira urwicyekwe……………..

Iyo ngira amahirwe…………….

Iyo abandi batandwanya…………….

Iyo ntagira ikintangira……………..

Iyo mba nkiri muto………………

Iyo mbasha gukora ibyo nifuza……………….

Iyo mba ndi umukire………………….

Iyo ngira abantu banyumva………….…….

Iyo ngira impano nk’iya runaka…………

Iyo mba ndi imbere………..

Iyo mba narabyaje umusaruroro ya mahirwe yahahise……………

Iyo ntananizwa………….

Iyaba nshimwa n’umukoresha wanjye……………

Iyo mbona umuntu untera inkunga………….

Iyaba umuryango wanjye wanyumvaga……………

Iyaba ntuye mu mugi ukomeye…………..

Iyaba nafashwaga gutangira…………….

Iyaba narimfite uburyo n’umwanya……………

Iyaba nari nka runaka……………….
Iyaba nabonaga umwanya wo kuruhuka……………..

Iyaba nabashaga kwishyura amadeni…………….

Iyaba ntarahombye……………….

Iyo menya ko…………..

Iyaba ntafite ubwoba………….

Iyaba ntarashakanye na………..

Iyaba nari mfite ubu bumenyi……………

Iyo mvukira …………

Iyo ntabura ibyanjye……

Iyo mba ntuye ahandi hatari aha……..

Iyaba ntarasizwe n’ibihe…….
Iyo mbasha gukora………………

 

…..ariko reka nkumbwire ko mugihe ukiri mubavuga ngo iyo bigenda gutya na gutya imbere yawe hateye impungenge.

Umuti cyangwa igisubizo kuri izo mpamvu zose ni ugufata icyemezo ugatangira nonaha,kuko  mugukora kandi cyane za mpamvu wafataga nk’imbogamizi ntizizongera kubaho. Icyangombwa ni uko wamaze kwiyemeza.

Burya mu buzima kwiga ni ukwigana bimwe byo kwigira ku bandi kuko ni ishuli ryiza wiga udasambwe amafaranga y’ishuli.

Igihe cyose uzabona hari ibyiza byagezweho ujye umenya ko umunsi umwe hari uwafashe icyemezo agatangira.

Urugero twakigira k’umugabo Samuel Adams uzwi mu banyamerika nka Uncle Sam, mu gufata icyemezo gikaze cyo kwirukana ingabo z’Abongereza muri Botson, Uncle Sam yakomeje kugaragaza umutima ukomeye ubwo yatsimbarara ku byemezo bye imbere y’intumwa y’umwami w’Ubwongereza. Ibyemezo bye byaganishije ku italiki y’amateka  muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  4/7/1776 bituma USA ibona ubwigenge.


Agaciro k’icyemezo

 

Agaciro k’icyemezo gatangwa n’impamvu yatumye ugifata ikindi ugomba kumenya n’uko abafashe ibyemezo byazanye impinduka kw’isi,bari biteguye no gutanga ubuzima bwabo.

 

Nawe niba wafashe icyemezo cyo guhindura inzozi zawe impamo bizagusaba kwitanga wese wirengagize amaso yabakureba bitewe nibyo wiyemeje gukora cyangwa aho ukorera,wice amatwi k’ubwabavuga ibiguca intege (des ondes negatives)bati;’reba ibyo akora n’amashuli yize,abandi bati kuriya ni ukwigerezaho ntaho bizamugeza.si igitangaza ko hari n’abazagushinja uburwayi bwo mu mutwe.ariko kuko uzi icyo ushaka komeza uhatane ntucike intege.


Rahirira kugera kubyo wiyemeje.

Si igitangaza ko ibyo wifuza kugeraho bisa nk’aho biremereye ariko tangira buhoro buhoro kuri duke turi hafi yawe kandi wiyemeze ko byanze bikunze ugomba kubigeraho.

Mubihe byahise ingabo z’Abagereki iyo zateraga igihugu runaka zabaga ziyemeje gutsinda, kubwazo gutsindwa ntibyabagaho, zikabigaragaza zitwika amato zajemo zitera nk’ikimenyetso cy’uko zititeguye gusubira inyuma.

Aha nawe ugomba kwiyemeza, maze ukirengagiza ko ufite diplome wasabisha akazi, ko ufite umubyeyi, abavandimwe n’inshuti zishobora kuba zakugenera buri kimwe wifuza, ahubwo ugaragaze ko nawe ushaka gucuka ugatangira kugira ibyawe wikorera.

 

Hari abakubanjirije bagutera imbaraga bati;

Kora nkaho guhomba no gutsindwa bitabaho– Winston Churchill

Hinduka mbere y’uko impinduka zibaho-

Ibidashoboka ntibibaho – Henry Ford

Nyiri ugutsinda abona uburyo, nyiri ugutsindwa akabona impamvu  -F. D. Roosevelt

Gira icyo ukora ni kitaguhira ugerageze ikindi- F. D. Roosevelt

Fata icyemezo bitewe naho ugana,wifata icyemezo bitewe naho uri- James Arthur Ray

Bamwe bifuza ko biza, abandi bakunda ibiza,abandi bagakora ngo bize –Michael Jordan

Ubushake bugufasha gutangira; akamenyero kagufasha gukomeza – Jim Ryun

Iteka intsinzi ikurikira igihombo -Napoleon Hill.

Nta gutsindwa kuba kuwa komeje urugamba- Napoleon Hill

Ushaka guhindura imbuto z’igiti ahindura imizi yacyo.

Impamvu ituma utabona ibyo wifuza nuko utazi neza ibyo ucyeneye .

Abakire bakoresha amafaranga; abakene bakorera amafaranga.

Ntawe ugera kubirenze ibyo yemera ko yaageraho

 

Byanditswe na  Oggi Niyonizera

2 Comments

  • sinshimye gusa ndakengurukira igikogwa cyanyu ndetse muzahore mutugezaho amagamboyubutwari nkaya mudushakire izindinkuru nkazino biheshagaciro ikinyamakurucanyu bikubaka ejo hazaza kubato bakiyumvamwo ubutwari.

  • ndanyuzwe niyi nkuru, bravo kumuseke na congratulation to OGGI NIYONIZERA

Comments are closed.

en_USEnglish