Digiqole ad

Byarangiye: Vestine yashyinguwe nk’uwari ufite umuryango mugari

 Byarangiye: Vestine yashyinguwe nk’uwari ufite umuryango mugari

Umurambo we bawuvanye ku bitaro bya Kibagabaga bajya kumushyingura mu irimbi rya Busanza

Uyu mubyeyi w’imyaka 27 yitabye Imana kuwa 27 Kamena azize uburwayi bw’impyiko, yageze mu Rwanda ari kumwe n’akana ke kamwe k’imyaka itandatu, nta muvandimwe, nta mwenewabo, ntaho yita iwabo kuko yavuye mu Rwanda ari umwana w’imyaka itanu. Gusa yitabye Imana yari amaze kubona umuryango mugari ari nawo wamushyinguye mu cyubahiro gikwiye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Bamusezereye ku bitaro bya Kibagabaga aho yashiriyemo umwuka
Bamusezereye ku bitaro bya Kibagabaga aho yashiriyemo umwuka

Inkuru ye yaramenyekanye cyane kuko yari amaze igihe arwajwe n’aka kana ke konyine kuko nta muryango wundi afite.

Vestine Mukamana yavuye mu Rwanda mu 1994 ahunganye na nyirasenge berekeza muri Tanzania, umuryango w’iwabo ngo wari wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mubyo yari yaratangaje akiriho ni uko yakuriye muri Tanzania ariko nyirasenge aza kwitaba Imana. Yahashakiye umugabo ariko uyu aza kumuta asigarana n’akana ke bonyine.

Ubwo abanyarwanda badafite ibyangombwa birukanwaga muri Tanzania, nawe yarirukanywe yakirwa mu murenge wa Kinyinya ahabwa icumbi nk’uko byatangajwe n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kinyinya mu muhango wo kumusezera.

Uyu muyobozi yavuze ko Umurenge wagerageje kumufasha gushaka bene wabo ariko bagasanga nta n’umwe uhari, maze agafashwa n’Umurenge mu by’ibanze anahabwa akazi ko gukorayo isuku, gusa aza kurwara impyiko.

Yarwajwe n’umwana we mu bitaro bya CHUK, biza kumenyekana abantu benshi baritanga, umuryango umwe wemera kwakira uyu mwana umuvanye kwa muganga umwakira nk’uwabo uramurera kugeza ubu.

Nyuma y’urupfu rwa Mukamana Vestine abagiraneza bamufashaga bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bamushyinguye mu cyubahiro gikwiye.

Ni igikorwa cyagaragaje ubumwe, impuhwe n’umutima w’ubupfura bikwiye kuranga buri munyarwanda.

Yaherekejwe n’abantu hafi 200 benshi batari baziranye mbere kandi batari bazi na Mukamana ariko bagiye bitanga mu buryo butandukanye kugeza kuri uyu munsi bamushyingura.

Abagiye bafata ijambo mu gihe cyo gushyingura bashimiye cyane umuryango wemeye kwakira uyu mwana agahabwa uburere n’uburezi bikwiye, ari cyo babona ko Imana yari igambiriye.

Umurambo we bawuvanye ku bitaro bya Kibagabaga bajya kumushyingura mu irimbi rya Busanza
Umurambo we bawuvanye ku bitaro bya Kibagabaga bajya kumushyingura mu irimbi rya Busanza
Ku irimbi rya Busanza abamuherekeje bari kujya kumva ye
Ku irimbi rya Busanza abamuherekeje bari kujya kumva ye
Abamuherekeje biganjemo abamufashije no mu gihe cy'uburwayi
Abamuherekeje biganjemo abamufashije no mu gihe cy’uburwayi
Abamwitayeho ntabwo mbere bari baziranye kandi ntibari bamuzi, bunze ubumwe bamwitaho uko bashoboye kugeza uyu munsi
Abamwitayeho ntabwo mbere bari baziranye kandi ntibari bamuzi, bunze ubumwe bamwitaho uko bashoboye kugeza uyu munsi
Bitegura kururutsa umurambo we
Bitegura kururutsa umurambo we
Akana asize niko kashyize ururabo bwa mbere ku mva ya nyina, abari aha bishimiye ko gasigaye mu muryango kazaherwamo uburere n'uburezi byo mu muryango
Akana asize niko kashyize ururabo bwa mbere ku mva ya nyina, abari aha bishimiye ko gasigaye mu muryango kazaherwamo uburere n’uburezi byo mu muryango
Yashyinguwe nk'umuntu usanzwe ufite umuryango mugari, mu cyubahiro gikwiye
Yashyinguwe nk’umuntu usanzwe ufite umuryango mugari, mu cyubahiro gikwiye

UM– USEKE.RW

77 Comments

  • Uku kwitanga Imana izabibahembere….

    • Uri Imana nyamana abafashije uyu mudamu Imana ibahe umugisha

    • Imana imwishimire Amen

  • Ndimo kumva narira, gusa kbs, Umuseke thanks and congs, iyi nkuru yagaragaje neza isura y umuryango nyarwanda bituma tunakorera imigisha, kbs congs and keep it up, iyi nkuru niyo nzajya nibukiraho achievements za umuseke.com niyo izajya inza mu mutwe bwa mbere.

    Ku bantu twizera Imana sasa twizera ko Imana ishobora guha umugisha igihugu cyose biturutse ku bantu bacye nk’aba.

    @rutembesatweets

    • nange nuko kandi ndabishimye

  • urukundo ruracyariho pe!!!

  • Kubyara ntakobisa koko

  • Ahui Mana we, Burya abanyarwanda baracyarimo Beza. Mana nsabiye umugisha aba bantu bitanze kwakira uyu Mwana. Mbega akana kandijije. Yesu azanshoboze nacyera na Rindi nzagahe basi un petit cadeau uko nshobojwe.

  • ariko mana umwakire peeee; iyi si ndunva itaramubereye nziza; abo bafashe ako kana imana ibahe amahoro

  • Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.Ariko Icyampa Imana Nyagasani Ikazamfasha Nkazabonana N’aka Kana Amaso Ku Maso nubwo Ndatuye i Kigali. Naragakunze ku Buryo Butangaje! Sinzi Niba Mwapfa Kubyiyumvisha!

  • Mana emotion ziranyishe ndarize cyane gusa nsabiye imigisha myinshi umuryango wakiriye aka kana nsabiye uyu mubyeyi kugira iruhuko ridashira abakoze ubuvugizi bose nabitanze Imana izabakubire.

  • For really rwanda is a country full of love, care and respect among the citizens. Thanks goes to those people who did this golden act may you get those who will respect you. Long live ma country Rwanda

  • Gusa njye nasaba ababishobora ko nubundi bakomeza gufasha uwo muryango kurera uwo mwana badatereranye uwo muryango wamwakiriye.mwibukeko kurera bigoye.bitwa hakomeza gushyirwaho uburyo uwo mwana yashyirirwaho ubwishingizi,bikazafasha uwo muryango mugihe waba uramutse unaniwe.nanjye mbari inyuma muri icyo gikorwa.

  • Nibuizako tutatererana uwo muryango,usigaranye umwana,tukareba uko twashyiraho ubwishingizi bwuyu mwana buzamufasha mugihe uyu muryango waba unaniwe

  • IMANA y,umuntu Ni abantu

  • Imana imworohereze ahwagiye,kandi naba bavandimwe mwitanze nabagikomeje kwitanga mwese imana ibafashe pe.umutima ubwitange abanyarwanda bafite nurugero rwiza kuri twe,na amahanga.imana ibafashe

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

  • Imana ihe umugisha abanyamakuru b’umuseke,ababyeyi bakiriye uriya mwana ndetse n’abitanze kugeza uyu mubyeyi ashyinguwe.Ariko reka nisabire umuseke ikintu kimwe,muzakomeze muhuze bano bantu bitanze bakaba abavandimwe ba Nyakwigendera,muzakomeze mubahuze n’umuryango wakiriye uyu mwana,bamubere ba se wabo,ba nyirarume ndetse na ba nyirasenge.
    Imana ibahe umugisha.

  • Muri ducye dufite tujye tumera nk’aba bavandimwe bafashije uyu munyarwandakazi kimwe n’umwana we.

  • Burigihe iyo nsomye Inkuru y’uyu mubyeyi n’umwanawe émotions zirandenga. Imana yakire mubayo uyu mubyeyi. Cyane ihe umugisha mwebwe mwese mwamubaye hafi mubihe uburwayi butari bumwoheye, byumwihariko ihe umugisha umuryango wakiriye uriya mwana. Icyampa basi rimwe nkazabona uriya mwana.

    • iki kinyamakuru ni abantu beza rwose.ibi nibyo bikenewe kuri iyi si.ariko ndasaba ngo bizigweho neza barebe neza uko bashyiraho uburyo bwo gufasha uwo mwana.bamufungurira compte ababishoboye bashyiraho imfashanyo yajya imufasha rwose.murakoze

  • Ariko Imana koko iba ireba ibi bintu? Umuntu akavuka akababazwa kugeza igihe apfiriye? Ntabyishimo agize mu buzima…. burigihe inkuru nkizi zirandiza gusa Nyagasani umuhe iruhuko ridashira

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA MUKOMEZE UBUMUNTU AMEN

  • Iki ni ikimenyetso kidasibangana ko Imana ikorera mu mitima y’abantu! Iri rero ni ryo dini ry’ukuri!

  • Ntekereza ko tukiri mu isi nta bitangaza bindi Uwiteka Imana adushakaho uretse gukora ibisa gutya, kandi uretse ko ukora mwene ibi azagororerwa mu ijuru akiri no mu isi azagubwa neza, abanyarwanda tugize umutima nk’uyu igihugu cyacu cyatera imbere cyane.

    Imana ihe umugisha uwitanze wese

    • Mwayakoze abahabaye nukuri uyu mubyeyi ibye twarabimenye. Kandi mukomeze urukundo rwi Imana nicyo tubereyeho

  • Abanarwanda ndabakuuuuunda, sh mu bihugu byinshi uyu muco ntawo baira Malgre tout

  • Mwaramutse abifuza gusura umwana Ni karibu
    Gusa umwana araho Ameze neza ntakibazo afite guhera none yamaze kwibagirwa ibyabaye ndetse ubu yageze kwishuri Nyuma yibyabaye Ubuzima burakomeza
    Kdi tuzamubera ababyeyi beza nkuko twabitojwe nababyeyi bacu
    Uwifuza gusura umwana karibu kuwa gatandatu cyangwa kucyumweru nibwo tuba tuhari kdi nawe aho biga kuwa gatandatu no ku cyumweru ntibiga bivuze ko baba bari mu rugo.
    Ushaka kuza gusura yaduhamagara kuri izi nomero
    Papa Martin Denyse Bertin Ni 0788300610
    Maman Martin Denyse Bertin 0788839075
    Murakoze abanyarwanda mwese mwumvise ibyuyu mwana muhumure ntacyo azaba kdi aza aho neza
    UMU kristu catorique wumva iyi nkuru yadufasha kubona umupadiri wadufasha kubatirisha uyu mwana duruye i Kigali ku Gisozi paroisse ya St Famille mwadufasha rero akabaho abatijwe nka basaza be Murakoze
    Nyagasani yezu nabane namwe

    • urakoze Innocent,Nyagasani azakomeze kuguhembera imirimo myiza ukora!

    • Imana ibahe umugisha utagabanije!

    • Imana ikomeze ibahe umugisha mwinshi murababyeyi beza batagira uko basa umunsi naje murwanda nzabasura gusa umutima nkuwo wurukundo muzawuhorane kndi uko mugirira ikiremwa muntu namwe Niko imana izajya ibagirira impuhwe

    • @Innocent urakoze kubw’ubutumwa utanze kdi Imana ijye ibaha umugisha utagabanyije pe ntamagambo yishimwe umuntu yababuira ariko mbasabiye guhorana urwo rukundo .

  • nge nashize pe,amarira yanyishe kubera emotions iyi nkuru inteye,gusa Imana ibahe umugisha abantu bagaragaje uyu mutima de pres ou de loin kuko nzi neza ko mwemeye kuba igikoresho cyayo kigaragaza impuhwe zayo zihebuje nongeye kubasabira umugisha utagabanyije pe, famille yafashe uwo mwana Imana ibongerere kuko uwo mwana abazaniye imigisha kandi muzabibona ,am speechless

  • Muraho, njyewe ndi umugabo ukuze, ubundi sinjya ntanga za comments hano gusa nkunda gusoma inkuru z’iki kinyamakuru. Ibi mwakoreye uyu mubyeyi n’umwana we ni IGITANGAZA

    Ibi byerekana koko UBUMWE bw’abanyarwanda!

    Aba bose wamugani sinibaza ko bibona mu moko ahubwo mu bunyarwanda. Iyi niyo NDI UMUNYARWANDA y’ukuri.

    Umuntu ni nk’undi, igikorwa mwakoreye uyu ubabaye mwitaye gusa ku kuba ari imbabare ikeneye ubufasha, usibye n’Imana n’u RWANDA rwagakwiye kubibahembera.

    Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa gituma abanyarwanda twongera kumva ko turi umwe, kandi ni koko turi umwe.

    Long live UMUSKE

    I AM PROUDLY RWANDAN

    • hahahaaaa ! Uti “iyi niyo ndi umunyarwanda y’ukuri”. Hanyuma se iriya yindi twigishwa si ukuri ? Ni ikiwani ?

      Njye bitumye nibaza ku mateka y’abanyrwanda: Umuwana iwabo baratsembye barabarangije, ahunganye na Nyirasenge afite imyaka 5, agiye ishyanga, nyirasenge arapfuye, umwana amaze kuba umwangavu, arongowe n’umunyamahanga, umunyamahanga ageze aho aramuhararutswe aramutaye ariko amusigiye akana, Leta bahungiyeho irabirukanye, ariko utwabo iradusigarana, baragarutse mu gihugu cy’abakurambere, umubyeyi arwaye indwara agiye mu bitaro, abuze umurwaza, ahubwo akana ke niko kamubayeho mu bitaro…Umunyamakuru w’ikinyamakuru cyitwa “umuseke ltd” arabimenye anyarukiyeyo abikozeho inkuru, abantu bayisomye bishyize hamwe baratabaye umwana barahamukuye ajyanwa mu muryango umurera, umurwayi baramurwaje ariko nyuma y’agahe gato yitabye Imana, ba abantu barongeye bishyize hamwe baramushyingura, ka kana nako kabaye imfubyi nka nyina mu myaka 22 ishize,….!

      Amateka y’aba bantu hari abanyarwanda benshi bayibonamo, iyo ntekereje birambuye ku mibereho y’abanyarwanda nsanga twari dukwiye kwicara tukongera tugatekereza ku hazaza hacu nk’abanyarwanda, bitari ibyo dufite ikibazo gikomeye cyo kuzabasha kubaho nk’ihanga mu yandi mahanga !

      • ibaze kubaho umuntu ababaye akarinda arunduka! Gusa Imana nayo ntijya ibura uko ibigenza at least yahaye umwana ababyeyi. Uwiteka Azabahe umugisha, kandi azarinde ako kana umubabaro nkuwa mama we. Ngayo Amateka ibyo munsi y ijuru birenze ubwenge bwa Muntu. Congs kubitanze mwese, ariko na Ministry ifite inshingano zo kurengera abana yagakwiye gushyiraho ikigeza sinzi nacyo niba cyakwitwa agaciro kikajya gifasha abana nkaba. Niyo uwamwakiriye yamwitaho kubindi ariko at least L etat ikamurihira amashuri kugeza umwana arangije. harakaba U rwanda n Abanyarwanda.

        • ????

      • Uyu icyo avuga Mirabyo, ni ya mvugo-ngiro y’abakurambere bacu yitwa KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE. Ntakindi yari agamije.

  • uwo mwana imana izamubahereho umugisha utagabanije.

  • murakoze, Imana imuhe iruhuko ridashira ,kandi uyu muryango wakiriye uyu mwana Imana izibagirwe aho mwateshutse ibagirire neza, ihe umugisha inzu yanyu n’urubyaro rwanyu nk’uwo yahaye basogokuruza; ku munsi wa makuba izumve gutaka kwanyu naho ku munsi w’ibyishimo izumve gushima kwanyu. Amahoro n’umuzero ntibizave mu nzu yanyu.

    kandi n’umunyamakuru wanditse iyi nkuru ndamushimiye

  • Nyagasani uhoraho uhe umugisha abantu bose bitangiye iki gikorwa ufashe umuryango wakiriye aka kana kd umpe kujya mfatanya nabandi mugikorwa cyo kugukorera.mbabajwe cyane nukuntu nashatse kwifatanya nabandi nkabigiramo umwete mucye imana ibimbabarire kuko birambabaje.umuntu mubakoze iki gikorwa uzajya amenya ahakenewe ubufasha ajye amenyesha kwiyi numero 0784216352 bityo nzatange ikiru kumana kuko narakosheje.murakoze nyagasani abane natwe

  • ubunyarwanda,umupfura urukundo. mbyite iki! ko ari indangagaciro nyayo yabo turibo. Nyagasani umwakire mubawe. bavandimwe uwo mwana ntazigere agira icyo ababurana.

  • Gushyingurwa mucyubahiro simbyanze. Ariko kuvurwa mucyubahiro nibyo yarakeneye kuruta ibindi. Impyiko irakira cyangwa igasimbuzwa. What really hapened?

    • Nyakubahwa Anan, ngira ngo abagerageje kuvuza uyu mubyeyi ntako batagize, kandi ngira ngo kuva aho amenyekaniye yavuwe mu cyubahiro rwose ndetse na cyane, ariko hari aho ubuganga bugarukira nshuti, kuba byonyine abantu baragerageje ariko bikarangira yitahiye atari uko ubushobozi bwo kumuvura ngo akire mu gihe bishoboka bwabuze njye nk’umwemeraMana navuga nti Ijambo rya nyuma rihora ari iry’Imana. Ndanashimira abantu bose bamubaye hafi, abaganga bamuvuye, abantu bari bemeye gutanga ingingo z’imibiri yabo kugira ngo umurwayi akire, umurwaza wamugiyeho akaruhura kariya kana, abandi barwayi n’abarwaza babo bamufashaga, abantu bamuvuzaga, abanyamakuru bamutabarije bakanakomeza kumukurikirana, abamusuye, abamusengeye, abamusangizaga ijambo ry’Imana ndetse nkanashimira cyane uyu muryango wakiriye umwana. Bazakomeze uwo mutima utabara, kandi Imana izajye ibahozaho imigisha.

  • biragoye kubona amagambo nyayo yo gushimira mwebwe mwese mwakoze iki gikorwa cy’indashikirwa gusabinyeretse ko burya gufasha bisaba kuba ufite ibya mirenge nk’uko bamwe tubikeka. Imana yaturemye twese ngo tube umwe muriyo. Ndabashimiye cyane kandi ibihembo byanyu bishinguwe neza mu ijuru muzakomeze uwo mutima wo gufasha. Be blessed

  • Ku buyobozi bw’UM– USEKE si ubwa mbere mukoze ku mutima. Inkuru zanyu akenshi zibanda ku bumuntu no kwitanga. Kuvuganira aba babaye no kwigisha imigenzereze myiza. Ntago muri bamwe bandika za BYACITSE.

    Uyu mubyeyi aruhukire mu mahoro. Ariko iyi foto y aka kamarayika irandijije. Ukuntu kashyize indabo ku mva.

    Kubera ikibiga mbuze ibyo nandika. Mukomereze aho mubwirize ubu muntu. Simba mu Rwanda ariko ntahandi ibi mwakoze biba. Ndabakunda.

  • Nyakwigendera imana imwakire mubayo,kdi ndashima abantu bose mli rusange babashije kwigomwa gahunda zabo zisanzwe za buli munsi bagasezera nyakwigendera kdi nubwo ntabavandimwe b’umubiri yali afite ariko yali afite abavandimwe bo muli christo alibo abo bose bamuherekeje imana ibongerere imigisha kuyo musangannywe.kubabyeyi bafite umwana ndifuza kuzavugana namwe nkareba uko nashaka soda mugihe cyo gukura ikiriyo,imana iturinde twese hamwe.

  • urukundo ni rwogere nabatari barufite barugire

  • urwo Rugwiro, Rukundo, Bupfura ndetse numurava nibyo byahoze biranga abanyarwanda kuva Kera Imana iwakire mubayo

  • @ANAN,ibyo uvuga byo kuvurwa byari bikenewe koko,ariko Abanyarwanda ba rubanda rugufi bakoze ibyo bari bashoboye kandi bakwiye kubishimirwa ni ubutwari bukomeye.ibyo kuba ataravuwe uko bikwiye byo byabazwa MINISANTE kuko ni inshingano yayo.big up UM– USEKE ndabakunda nkabura icyo mbaha.

    • Na minisante ntimuyirenganye, icyambere yamenyekanye yamurenze itakivuwe uretse gusimbuzwa, none c yajyaga kuyihabwa nande koko umuryango we barawubuze? Twe kugira uwo turenganya igihe cyari icyo kd Imana izamwakira kd abanyarwanda nabo bagaragaje urukundo nubutwari

  • Imana ihe umugisha buri wese watabaye uyu mudamu, akanafata umwana we.. Gusa twizere ko uyu mwana atazatotezwa ahubwo azafatwa neza nk’umwana mu muryango akibagizwa ishavu n’agahinda. Ndumva uyu mwana yarakuze imburagihe rero akwiye gusubizwa ubwana bwe. may she RIP..
    ngo irebera imbwa ntihumbya.. Imana izamukuza ntakabuza

  • Imana ihe umugisha abitanze bose guhera arwaye kugeza ashyinguwe kuko bakoze ikintu ntagereranywa.

  • Anan ibyo uvuga ni ukuri!!! Gusa ibyimivurirwe byo ni AKUMIRO!!! Buriya biriya nibyo bimenyekanye!!! Ntuzi se umudamu wagiye kubyarira hariya i KIBAGABAGA bakamutera ikinya kikanga kumuvamo barimo bamukorera sezariyene kugeza ubwo yitabye Imana muri CHUK nyuma y’amezi arenga 6!!! Hmmm ni AKUMIRO gusa!!!

    • Gasongo, kubyerekeranye n’imivurire, kuri iyi cas ya nyakwigendera sinavuga nkawe ngo imivurire yabaye mibi biramenyekana, habayeho uburangare etc… kuko ibyasabwaga gukorwa byose byarakozwe, ariko nyine uburwayi bwari bwararengeranye kuko niba narakurikiye neza si impyiko gusa nyakwigendera yari arwaye, ahubwo yagiye kwivuza byararengeranye ndetse n’izindi ngingo zarangiritse ku buryo bitari bicyoroshye kubikemura.
      Simvugiye ibitaro ko hatajya haba uburangare bw’abahakora, kuko nk’ibyo utubwiye wiboneye urumva ko ubihamya nk’uwabihagazeho, ariko kuri iyi cas ya mushiki wacu rwose uwaveba abaganga cyangwa Minisante yaba arengereye. Ntako batagize, twarabashimye.

  • Gusa Imana ihe umugisha uriya muryango wakiriye kariya kana. Ndishimye kuba mbonye numero za telefoni za Innocent!!! Nzagasura peee kandi nagirane ubucuti n’uriya muryango…

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • Mwarakoze abagize icyo bakora.Abaterera agati mu ryinyo barimo njye tugire icyo twigira kuri iyi nkuru,Ijuru twirirwa turirimba rirakorerwa imirimo myiza niyo iranga abakristo nyakuri.naho zabaringa zuzuye mu madini imana izazibwira ngo sinigeze mbamenya.Twisubireho dusangire n’abandi amahirweimana iduha.Murakoze.

  • Murakoze cyane muzatubwire uko ibya DUSABE Gloriosa bimeze nawe tumufashe niba akiriho Umwe warwaye mu maso akabyimbagana

  • umugisha mwinshi nsabiye uyu muryango utagira uko usa wakiriye uyu mwana
    Uwiteka ajye yibuka iteka ineza yanyu

  • Imana isingizwe mu ijuru kandi abayikunda bahorane amahoro.Amen

  • Nta kindi navuga kuri iyi nkuru usibye gushima Imana. Gupfa ho tuzapfa ariko impuhwe tugira nizo ziturisha umutima. Abagize uruhare bose mu bikorwa bitandukanye, gusura no kurwaza Nyakwigendera Imana itabura uko igenza ibahe umugisha. Ndinginze kandi ndasabye ngo Imana ishobora byose se w’Umwami wanjye Yezu Kristu ahe umugisha amahoro yuzuye atari ya yandi isi itanga umuryango wa Innocent wakiriye uriya mwana. Nguko uko bakorera Ijuru ntimuzasubire inyuma. Impuhwe zanyu zibagize abakungu n’abahire. Kubatirisha umwana biroroshye sanga Umusaseridoti kuri Ste Famille azakugira inama y’icyo gukora.

  • Imana Imwakirerwose kandi Ikomeze uyumwana Inamukuzeneza Inahembe uwomuryango wamwakiliye. Muturangire ahabera ikiliyo nibari kwa Ntaganzwa cyangwahandi dusure uyumumarayika kandi tuzanitabire numusi wogukura ikiliyo. Hanyuma numvise uyumubyeyi ashaka kubatirisha uyumwana, yabayarabanje kubisaba nyina cyangwa kuvugananawe? kuko nalimbanje kuibaza nibawenda nyina numwana bataribasanzwe araba catholique ubwurumva kwatarugupfa kumubatirisha bisaba kubyitondera nubwo nemera kandi nanashimako nawe wamurera gikristu kimwena basazabe yajasanga. Umwami Yezu ukorera Akomeza kuguhezagira na madame wawe nabazabakomokaho

  • Nanjye ndashima mwe mwese mwemeye kuba abakozi b’Imana mugatabara. Gusa dukwiye no kuvana isomo mu byabaye no kugira icyo twibaza. Amafaranga y’agaciro dutanga adatabara ababaye. Ntitumenye aho yagiye kdi ari ama miliyoni n’amamiliyoni, incike zikagera ubwo zishira zabuze gifasha. Harya ubwo niko gaciro? Nyamara abakize bazamura imitamenywa buri munsi kandi ikomitse kubyo rubanda rugufi tuba twakusanyije dore ko nta munsi tuba tudasabwa imisanzu inyuranye. Njye mbonabari injustice sociale kandi ikwiye gucika. Abanyarwanda dukwiye guhumuka tukanga akarengane
    Imana IBARINDE

  • Numvise narira ku bw’iyi nkuru ariko irimo inyigisho nyinshi. Ntitugategereze ibyo bibiriya ivuga gusa ngo twige ahubwo ibi nabyo ahazaza kandi nubu ni inyigisho ikomeye twakuramo amasomo yo kugira neza.
    Icyo nisabira aba babyeyi biyemeje kurera uyu mwana, muzakore ibishoboka byose munashobojwe n’Imana uwo mwana ntazabananire. hari ibigeragezo byinshi bibaho mu kurera umwana utabyaye ari abamujya mu matwi kandi ntako mutagize, ariwe ubwe mu mitekerereze ye etc.. Ubu n’umwana kandi ibitekerezo bye ntibirakura!! niyigira hejuru ashobora n’ubwo ntamwifurika ko byamubaho, gutekereza cyane akibuka inzira ya mama we akitekerezaho akagira trauma. Mbese ashobora kubabera umwana w’umugisha ariko no kubabera umusaraba!!! mubyitegure byose hanyuma muzabe ababyeyi be byaba byiza cyangwa bibi kugeza ku ndunduro muzatahukane insinzi kandi muzabishobora kuko mwagaragaje impano ibarimo. Icyiza muzamutoze gusenga azabikurane.

  • Imana abahe umugisha kandi izamukurize umwana gitwari!

  • Imana imwakire, n’akana gakure kajya ijuru kandi Imana ihe umugisha abitanze bose mu buryo butandukanye n’abakomeje kwitanga, barimo na famille Innocent irimo kurera aka kana

  • Iyi Nkuru nubwo ibabaje aliko iduhe isomo ryo kumva akababaro ka mugenzi wawe aliko ntibigarukire aho dukore igishoboka cyose kugira ngo ako kababaro kaveho cg Kagabanuke. Ibi nitubikora Imana izabidufashamo. Uyu muryango wakiriye uyu mwana nzawusengera kandi nawushyigikire uko mbishoboye.
    Imana ibane namwe mwese mwafashije Nyakwigendera nabatarabashije kumufasha kandi babishoboye bamwigireho isomo ry’urukundo.

  • Iri niryo tangazamakuru, rivugira rubanda. Imana iguhe umugisha wowe wese wagize uruhare mugufasha uyu mubyeyi ndetse n’umwana asize. RIP Vestine!

  • Imana yakire uwo mubyeyi,kandi dusabiye umugisa umuntu wese wamubaye hafi kugeza ashizemwo umwuka.Mana kandi reba iyo mfubyi uyihe umugisha,ubwenge kugirango azabashe kubaho neza muri iyi isi.Kandi uyu muryango tuwusabie imigisha mwinshiii,ikomoka ku mana.Imana ijye ibongerera aho mukura ibyo gutungaq uwo mwana maze ibakubire karindwi kandi izabahe kuramba kugirango muzamufasha kugeza igihe azabasha kwifasha.Imana ibae umugisha.

  • Ndashima ubumuntu,ubunyarwanda bukomeje kuranga abanyarwanda. Imana imwakire

  • Uru ni rwo Rwanda nkunda kandi nkumbura

  • AyiiiiiMana uri Imana!ni agahinda kuri Vestine ugiye akiri muto niisi yaramuremereye!Imana izamuha ijuru,Abitanze muzakomereze aho Imana izabafasha dufashe uwo asize kandi nsabiye umugisha Denyse na Berthe mwakiriye uriya mwana gusa iriya account izakomeze izafashe uwo asize.

  • Imana imwakire mubayo kandi akokana gasigaye kitabweho. Ndashimira uyu muryango witangiye aka kana kdi Imana ibafashe kazakure neza.

  • Iyaba abantu twese twamenyaga gukora nkibyo mwakoze isi yaba paradizo,gusa nyagasani abahe umugyisha kdi adushoboze tweze kugyira umutima ufasha

  • Uhoraho namwe azabiture ibyo mwakoze rwose! Azabumvire mu gihe mumwambaje.
    Kdi abahe umugisha hamwe n’abanyu mwese.
    Umuryango wakiriye umwana nawe Nyagasani azabibahembere abiteho ibihe byose.

  • Njyewe ntakindi nabasha kuvuga uretse kumva ikiniga namarira binshenguye. Nubwambere nasoma inkuru ikiniga kikambuza kuyirangiza. Imana ihe umugisha buri wese wagize kwitanga ngo uyu mubyeyi ashyingurwe mucyubahiro. Kandi ihe umugisha uragabanyije umuryango wakiriye aka kana. Gusa karandijije bikomeye. Buri munyarwanda wese wabashije gukorwa kumutima niyi nkuru, azahorane umutima nkuwo abo Bose bagize

Comments are closed.

en_USEnglish