Digiqole ad

BREXIT: Abadepite 2 batangiye ‘campaign’ yo gutegura Referendum ya kabiri

 BREXIT: Abadepite 2 batangiye ‘campaign’ yo gutegura Referendum ya kabiri

Abaturage b’Ubwongereza ngo hari abameze kubona ko bibeshye cyangwa babeshywe ko hari ibyiza byo kuva muri EU

Abadepite babiri mu Nteko y’Ubwongereza batangiye ibikorwa byo gusaba ko habaho indi Referendum ku kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), bo bemeza ko abatora bahabwa andi mahirwe yo kongera kwemeza niba igihugu cyabo kivana mu bindi mbere y’uko hatangira inzira zemewe zo kuvamo.

Abaturage b'Ubwongereza ngo hari abameze kubona ko bibeshye cyangwa babeshywe ko hari ibyiza byo kuva muri EU
Abaturage b’Ubwongereza ngo hari abameze kubona ko bibeshye cyangwa babeshywe ko hari ibyiza byo kuva muri EU

Miliyoni z’abongereza zagaragaje ko zibabajwe n’ingaruka zahise zibona nyuma yo gutora ku kigero cya 52% ko bava muri EU abandi 42% bagasaba kugumamo.

Isoko ry’imari n’imigabane ryaguye hasi, ubukungu buranyeganyega kubera gushidikanya, ifaranga rita agaciro kubera impuha, igihugu gicika ururondogoro kubera poliki ihanganishije impande ebyiri yo kuva cyangwa kuguma muri EU.

Ibi byatumye hari abadepite bamwe bahita biyemeza gusaba bagenzi babo kubashyigikira bagasaba ko habaho indi referendum yo kongera guha amahirwe abatora bagatora bushya nk’uko bitangazwa na Reuters.

Depite Geraint Davies wo mu ishyaka rya Labour ati “Abongereza bagomba kwemera kwirengera ingaruka zo kuva muri EU, bitabaye ibyo, bagahabwa andi mahirwe yo kongera gutora bakaguma muri EU.

Igitekerezo cye cyashyigikiwe cyane na Depite Jonathan Edwards wo mu ishyaka rya Plaid Cymru ryo muri Wales (Pays de Galles) washingiye ku kuba Abongereza miliyoni enye kugeza ubu bamaze gusinya ‘petition’ basaba ko habaho indi referendum.

Abo ku ruhande rukomeye kuva muri EU bo mu ishyaka rya Conservative bo bavuga ko ibiganiro ibyo aribyo byose byabaho nyuma ya tariki 09 Nzeri hamaze kujyaho Minisitiri w’intebe mushya.

Depite Davies we avuga ko Abongereza benshi ubu bamaze kugira inkomanga ku mutima ko bibeshye cyangwa babeshywe bagatora kwivana mu muryango w’ibindi bihugu.

Avuga ko agiye kugerageza kubona imikono 100 y’abadepite bagenzi be isabwa ngo habe habaho ibiganiro bishobora kugira icyo bigeraho kuri uyu mwanzuro abaturage batoye wa Brexit.

Davies avuga ko Referendum yabayeho ubushize abatoye bari bashingiye ku bintu by’ibinyoma babwiwe ku bijyanye n’abimukira n’ikoreshwa ry’imari ya Leta.

Ati “Umukino nturarangira, turi mu gihe cy’amahina ariko birashoboka ko twasubiza ibintu inyuma tukubaka imbere heza h’Ubwongereza turi kumwe n’abandi mu Burayi. Ibitabo by’amateka nibyandikwa hazavugwamo ko Ubwongereza bwitandukanyije n’abandi.”

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • REFERENDUM YA 2? HAHAHA! UBWO HAZABA N’IYA 3,4,5,….,…..100,101,…

  • yewega!!

  • Aba badepite nibyo nibareberere abana bejo hazaza. Abakuru bo buzuwemo nurwango banga abimukira. Nyamara ejo bazaba bavuye munzira basigire igihugu ubwigunge kubera ibyemezo bibi bafashe.

  • si bo batazi gutekinika se? pu!

Comments are closed.

en_USEnglish