Digiqole ad

Turukiya yemeje ko IS yagabye igitero ku kibuga cy’indege cyahitanye abantu 36

 Turukiya yemeje ko IS yagabye igitero ku kibuga cy’indege cyahitanye abantu 36

Umwe mu bakomerekeye mu gitero ajyanywe kwa muganga

Minisiteri w’Intebe wa Turukiya Binali Yildirim yavuze ko IS ari yo yihishe inyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Ataturk mu mujyi wa Istanbul mu ijoro ryakeye, iki gitero cyahitanye abantu 36 abandi 150 barakomereka.

Umwe mu bakomerekeye mu gitero ajyanywe kwa muganga
Umwe mu bakomerekeye mu gitero ajyanywe kwa muganga

Iki gitero cyagabwe mu masaha ya saa yine z’ijo n’abantu batatu binjiye mu kibuga cy’indege cya Ataturk barekura urufaya rw’amasasu, bahita bituritsa mbere y’uko abapolisi babarasa.

Minisitiri w’Intebe Binali Yildirim yavuze ko abo bantu bava mu mutwe w’intagondwa za Leta ya Kisilamu (Islamic State) wo muri Irak.

Yavuze ko nubwo uwo mutwe utarigamba icyo gitero ngo hari ibigaragaza ko IS ari yo yagabye iki gitero.

Yavuze ko ubushakashatsi bwo kugerageza kureba inkomoko y’abo biyahuzi batatu bageze ku kibuga cy’indege cya Ataturk batwawe n’imodoka nto itwara abagenzi (Taxi Voiture) bukomeje.

Abo bagabo batatu binjiye mu kibuga cy’indege nijoro saa yine (10h 00 PM) barasa bahereye ku barinda ikibuga babiri, nyuma bahita bituritsa.

Amashusho yafashwe na camera zo ku kibuga yerekanye umwe muri bo agerageza kwiruka abapolisi bamurashe yitura hasi aho yamaze amasegonda 20 mbere yo guturikanwa n’igisasu yari yambaye.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan na we yamaganye iki gitero asaba abantu gufatanya mu kurwanya ite rabwoba.

Ikibuga cya Ataturk ni kimwe mu bibuga by’indege byakira abantu benshi ku Isi, kuko mu 2015 cyakiriye abantu miliyoni 61.

Turukiya yakomeje guhura n’ibitero by’iterabwoba bituruka ku mpande ebyiri, mu barwanyi bo mu mutwe wa IS n’ibindi bigabwa n’umutwe w’abarwanyi b’Aba Curdes. Leta ya Turukiya yatangaje ko abaguye muri iki gitero abenshi ari Abanyaturukiya.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish