Digiqole ad

Gisa arashinja Bruce Melodie amarozi

 Gisa arashinja Bruce Melodie amarozi

Gisa cy’Inganzo arashinja Bruce Melodie kuba ariwe wagize uruhare mu kumuteza kunywa ibiyobyabwenge

Gisa cy’Inganzo na Bruce Melodie ni abahanzi bose bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo ndetse n’imyandikire y’indirimbo zabo. Kuba Melodie yari azi ko ahanganye na Gisa ngo byatumye amurogesha kunywa ibiyobyabwenge bituma amenyekana cyane undi yibera mu biyobyabwenge.

Gisa cy'Inganzo arashinja Bruce Melodie kuba ariwe wagize uruhare mu kumuteza kunywa ibiyobyabwenge
Gisa cy’Inganzo arashinja Bruce Melodie kuba ariwe wagize uruhare mu kumuteza kunywa ibiyobyabwenge

Ibi n’ibitangazwa na Gisa Cy’Inganzo uvuga ko yahemukiwe cyane na mugenzi we yafataga nk’inshuti banahoraga baganira ku byo bakora bagaterera imbere icya rimwe.

Ariko kuba yarahisemo kumushora mu biyobyabwenge yasanze atari inshuti ye ahubwo yari umwanzi utarashakaga iterambere rya bombi.

Gisa yagize ati “Ndi mu iperereza rikomeye cyane ryo gushaka kumenya neza ko Bruce Melodie ariwe watumye ngana inzira y’ibiyobyabwenge. Kugeza ubu amakuru mfite yizewe ni uko ariwe wanteje guca mu nzira mbi agahitamo kumenyekana wenyine”.

Asobanura ko uburyo yabimuhayemo ataje ngo abimutamike cyangwa se babe banabisangira bombi. Ahubwo yamushyize mu nshuti mbi zikoresha ibyo biyobyabwenge afata nk’uburozi bituma yumva aribyo yakwiberamo umuziki arawibagirwa.

Ariko kuri ubu ko amaze hafi amezi abiri avanywe mu kigo ngorora muco byanatumye abona umwanya wo kwitekerezaho. Ubu ngo akaba atakinywa n’inzoga aribyo bintu ashimira Imana cyane kuba irimo kumufasha kujya mu nzira nziza.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, yabwiye Umuseke ko ibyo Gisa Cy’Inganzo avuga ari nk’amatakirangoyi. Ko iyo ashaka kumenya icyo yifuza kugeraho mu buzima aba yaragihisemo ahubwo we yahisemo inzira y’ibiyobyabwenge.

Ati “Nta bintu byinshi mfite navuga kuri Gisa kuba arimo kuvuga ko arinjye wamuteje gukunda kunywa ibyo bintu. Niwe wahisemo kujya mu mwanda kandi afite amaso mazima”.

Yakomeje avuga ko iby’amarozi ashinjwa na Gisa we atemera ko umuntu aribyo. Ko nta muntu urogwa gukunda itabi.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi 10 barimo guhatanira kwegukana igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Zimwe mu ndirimbo zabo zo hambere zakunzwe

https://www.youtube.com/watch?v=F_kKPr2NyOQ

https://www.youtube.com/watch?v=G26wTW_fKjc

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • hahahhahah ark Mana Bruce Melodie nawe yaragowe ubanza kubeshyerwa bimubera ubuse koko umuntu akuroga kunywa ibiyobya bwenjye gute koko genda GISA wabura ubwenjye wahawe impano none wananiwe kuyikoresha pe

  • Reka amatakira ngoyi wanyoye ibiyobya bwenjye byinshi birakurenga none uje gusindira kuri Melodie
    senga Imana ibigukize naho ubundi ntiworohewe ureke Melodie ugiye gutwara PGGSS6

  • Hahhhhahshahshahhahah!!!!!ati bandoze gukunda itabi!!wahisemo nabi Gisa wibeshya cyokora niba ubitekereza ugire ugaruke munzira nzima

  • nibamusubize iwawa ndumva atarakira neza, abaye nka wamusazi wagiye gutanga ubuhamya imbere mu rusengero ngwavuye i Ndera Imana yamukijije ibisazi none ngo agiye gutera ikorasi yo kuyihimbaza na chorale rwose batera intambwe ngo baje kumufasha akokaririmbo bagiye kumva bumva aratangiye ngo gura igodora gurigodora rya Rwandafomu gurigodora gurigodora rya rwandafomu gurigodoraaa

  • huhuhu uyu mu hanzi jyewe nari naranamwibagiwe kbsa cyakora yikoreye promo yokongera kuvugwa mu itangazamakuru naho ubundi ibyo avuga sinabihamya 100%

  • peti rya hit umaze iminsi utavugwa wagombaga gushaka uko rubanda bakumva!!!
    hhh gusa hit samagambo peti

Comments are closed.

en_USEnglish