1/2 PeaceCup: Imikino ibanza yanze gusobanuka, amakipe yose yaguye miswi
Kuri uyu mugoroba, imikino ibanza ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro irangiye amakipe yose anganyije. Rayon sports inganyije 1-1 na AS Kigali, APR FC nayo inganya na Espoir FC 0-0. Abafana benshi ba ruhago mu Rwanda biteze cyane ko Rayon na APR FC zakomeza zigahurira kuri Final, ariko ntibiraba.
Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yari yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 13 w’umukino, aherejwe na Imanishimwe Emmanuel. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Mu gice cya kabiri AS Kigali yagarutse mu mukino, itangira guhererekanya neza cyane, kurusha Rayon Sports yasaga nk’iyananiwe.
Byatumye ku munota wa 79 yishyura igitego yari yatsinzwe, ku mupira Kayumba Soteri yahaye Onesme Twizerimana, nawe ahindukiza umunyezamu Bakame ziba ziranganyije umukino urangira utyo.
Undi mukino wabereye i Rusizi, Espoir FC yanganyije na APR FC 0-0.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa gatanu.
APR FC izakira Espoir kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Rayon sports yakire AS Kigali i Muhanga nayo kuwa gatanu.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro utegerejwe ku ya 04 Nyakanga, umunsi wo kwibohora.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Rayon sport ukobyagendakoseizatsinda tubizinezape
Comments are closed.