Digiqole ad

Safe Moto: uburyo bworoshye bwo gutega moto benshi bataramenya i Kigali

 Safe Moto: uburyo bworoshye bwo gutega moto benshi bataramenya i Kigali

Abatuye Kigali ntibaraba benshi bazi guteza moto bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugenzi n’umumotari bwitwa Safe Motos. Wifashishije ‘application’ ya Safe Motos utanga command y’umumotari akakugeraho bidatinze akagutwara ukamwishyura ayo telephone yawe ikubwiye ugomba kumuha!

Icya mbere ni ukuba ufite SmartPhone, aha umunyamakuru aratanga command ya moto kuri application ya Safe Moto ihita ibona aho aherereye igendeye kuri Map ya Kigali n'ibyapa byashyizwe ku mihanda myinshi muri Kigali
Icya mbere ni ukuba ufite SmartPhone, aha umunyamakuru aratanga command ya moto kuri application ya Safe Moto ihita ibona aho aherereye igendeye kuri Map ya Kigali n’ibyapa byashyizwe ku mihanda myinshi muri Kigali

Icya mbere usabwa ni ukuba ufite “smart phone” uka ‘downloading’ ‘application’ yitwa Safe moto kuri GooglePlay cyangwa AppStore ya Apple ukiyandikishamo ugatangira.

Niba ushaka kugenda utanga ‘command’ ya moto kuri iyi Application, hakoreshejwe Map n’ibyapa biri ku mihanda myinshi i Kigali ikerekana aho uhagaze ikanakwereka umumotari uri hafi yawe.

Umomotari uri muri ‘Safe Motos’ ahita yakira ‘command’ y’umugenzi uri hafi ye, akoresheje Google Map nawe ahita agenda agana aho icyo cyapa kiri ari naho umugenzi ari, iyo habayeho gushidikanya umumotari ahita aguhamagara akakubaza neza aho uri kuko aba areba na numero yawe muri ya application.

Umunyamakuru w’Umuseke yagerageje ubu buryo.

Umaze gutanga Command bagusaba kwihangana bakagushakira umumotari wa Safe Moto uri hafi yawe
Umaze gutanga Command bagusaba kwihangana bakagushakira umumotari wa Safe Moto uri hafi yawe
Umaze gutanga Command bagusaba kwihangana bakagushakira umumotari wa Safe Moto uri hafi yawe
Umaze gutanga Command bagusaba kwihangana bakagushakira umumotari wa Safe Moto uri hafi yawe
Mu minota ibiri koko Ernest yari ahageze
Mu minota ibiri koko Ernest yari ahageze

Ernest Icyayinyereka, umumotari uri muri Safe Motos, yari ageze aho umunyamakuru w’Umuseke ahagaze mu minota itanu nyuma yo gutanga command ya moto.

Yabanje guhagarara ho umwanya umunyamakuru agira ibindi by’amatsiko amubaza.

Icyayinyereka avuga ko Safe Moto ari inyungu ku bamotari kandi ari uburyo buhendutse kandi bwizewe ku bagenzi muri Kigali.

Umumotari uyirimo aba afite nawe SmartPhone, kandi afite ubumenyi bwo kureba no gusoma Google Map.

Umumotari yishyurwa na Kompanyi ya Safe Motos amafaranga y’urugendo ruva aho yari ahagaze kugera aho yasanze umugenzi, yahaguruka atwaye umugenzi aho amugejeje bombi bareba kuri telephone zabo ziba zagiye zireba aho bavuye n’aho bageze Application ya Safe Motos igahita ibaha igiciro.

Ku bazi ibice by’uburasirazuba bwa Kigali, kuva Kicukiro Sonatubes kugera i Remera ahakorera FERWAFA  kugaruka Kicukiro Sonatubes umunyamakuru yishujwe amafaranga 300 gusa!!!  Urebye ni amafaranga hagati ya 75 na 80Frw/Km.

Ernest Icyayinyereka yemeza ko ubu buryo ari ikintu kibaha inyungu, kuko mu gihe adafite command y’umugenzi wa Safe Moto nawe ashobora kuba akora akazi bisanzwe atwara abandi bagenzi.

‘Operations’ zose wakoze muri Safe Motos ziba zibitse muri telephone yawe, ushobora kongera kureba kuva igihe watangiye kuyikoreshereza ayo watanze, n’abamotari bagutwaye n’amazina yabo.

Ushobora kandi gufungura ‘account/ compte’ muri iriya application ugafata amafaranga cash ukayaha umumotari akayakubikiriza (aba kandi akora nka agent wa Safe Motos) noneho ubutaha watega moto ukajya wishyura ukoresheje amafaranga ufite kuri Compte yawe.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga busaba kuba ujijutse, ubasha kumenya neza aho uherereye no kureba ibyapa biriho nimero z’umuhanda n’aho uri kandi ubasha gusoma Google Map.

Nawe gerageza ubu buryo bwo gutega moto bwizewe kandi buhendutse.

Ernest yabanje kuganira n'umunyamakuru amusubiza ibibazo bicye kuri iyi serivisi
Ernest yabanje kuganira n’umunyamakuru amusubiza ibibazo bicye kuri iyi serivisi
Ni serivisi ituma abamotari nabo bajijuka kuko mbere yo kuyijyamo Safe Moto ibanza kubahugura bakagira ubu bumenyi
Ni serivisi ituma abamotari nabo bajijuka kuko mbere yo kuyijyamo Safe Moto ibanza kubahugura bakagira ubu bumenyi.
Kuva aha ku Kicukiro Sonatubes kugera i Remera kuri FERWAFA kugaruka hano yishyuye amafaranga 300 gusa
Nyuma yo kuganira umwanya muto, bafata umuhanda

Inyungu ya SafeMotos ngo ni 10% y’igiciro

Eric Nshimiyimana (ntabwo ari Eric Nshimiyimana utoza football)  umukozi wa SafeMotos avuga ko ubu buryo bwatangiye mu kwezi kwa gatandatu 2015, kugeza ubu bakaba bafite abamotari bakorana nabo 70 ariko bakomeza kugenda babongera.

Impamvu bakiri bacye ngo ni uko babanza kubahugura, kureba niba bafite ibyangombwa, kureba niba bafite ubumenyi bw’ibanze mu giswahili n’ikinyarwanda, ndetse abashaka kumenya icyongereza n’igifaransa buri cyumweru babahugura mu ndimi.

Application yabo ngo ubu ifitwe n’abantu bafite 10 000 muri telephone zabo.

Nshimiyimana avuga ko amafaranga baha umumotari y’urugendo akora ajya kuzana umugenzi ngo ntazagumaho, ngo ni mu rwego rwo kubashishikariza kwinjira muri iyi gahunda kuko bakiri bacye, ngo nibamara kuba benshi bizavaho.

Icyo SafeMotos ibona nk’inyungu ni 10% y’igiciro umugenzi yishyuye umumotari nk’uko Nshimiyimana abivuga.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • VERY WELL DONE MEN!!!!

    • IBI MURI FRANCE ABAFITE AMAVATIRI YABO BWITE BARABIKOZE, HABA IMYIGARAGAMBYO IKAZE Y’ABATWARA TAXI-VOITURE KUBERA KURWANIRA ABA-CLIENTS….

  • Wow!
    Ntabwo nari mbizi kabisa
    Reka nze mbigerageze

  • Ku babishoboye bazabikore kuko nabyo hari aho bikenerwa ariko turasaba ngo ntibizagirwe itegeko (RURA).

  • Safe moto maze amezi atanu nyikoresha ni service nziza warangira buri muntu rwose ituma udatakaza igihe utegereje umumotari. Ikindi kandi unashyira amafaranga make ugereranyije na Moto zisanzwe. Urugero kuva kwa Carlos-Mu Gatenga ujya mumugi wishyura magana atanu(500Rwf) kandi umumotari usanzwe ari 700 Rwf.

    • None ko kuri google play nayibuze!!! Ndandikamo “Safe Motos” nkabona izindi app zitari iriya!

  • Ahubwo se nihe ushobora kumara iminota 10 utarabona umumotari muri Kigali yo hagati?! kireka wagiye mu nkengero zayo.

Comments are closed.

en_USEnglish