Digiqole ad

Perezida yasabye Abaturage kwiyambura bagakora, nabo si ukubikora!!!

 Perezida yasabye Abaturage kwiyambura bagakora, nabo si ukubikora!!!

Abakozi barakora bambaye ubusa berekana ko bumviye Perezida

Alexandre Loukachenko Perezida w’igihugu cya Biélorussie tariki 23 Kamena 2016 yavuze ijambo rimucitse ryumvikana ukundi maze icyabivuyemo kiba kimomo.

Abakozi barakora bambaye ubusa berekana ko bumviye Perezida
Abakozi barakora bambaye ubusa berekana ko bumviye Perezida

Bamwe ubu baramunnyega bavuga ngo yakwishimira ko abaturage b’igihugu cye bamwumva nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa mashable.

Kuri uriya munsi ubwo yari yagiye mu ihuriro ku guhanga ibishya mu ikoranabuhanga rigezweho, uyu muyobozi yavuze ijambo riramucika yisanga yasabye abaturage “Kwiyambura bagakora”.

Mu by’ukuri yashakaga kuvuga ngo “bahaguruke bakore” maze ururimo ruramutenguha aravuga ngo biyambure bakore….abaturage baba babonye inkuru isekeje ndetse bamwe batangira kubikora.

Muri iyi minsi muri kiriya gihugu hari gucicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga z’abakozi bicaye mu biro bavanyemo imyambaro yose bahugiye ku kazi, bagira ngo batebye ko bumviye Perezida wabo Loukachenko.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NIKO BIMEZE

Comments are closed.

en_USEnglish