Digiqole ad

Uyu munsi noneho za Federations zose zitabye Sena

 Uyu munsi noneho za Federations zose  zitabye Sena

Iki kiganiro cyayobowe na Galican Niyongana (hagati) uyobora komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri Sena

Mu cyumweru gishize Federations zose ntizitabye ubutumire bwa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, uyu munsi noneho zitabiriye ubutumire aho Abasenateri bazisabye gushaka abaterankunga zikigenga ntizihore zegamiye kuri Leta.

Iki kiganiro cyayobowe na Galican Niyongana (hagati) uyobora komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage muri Sena
Iki kiganiro cyayobowe na Galican Niyongana (hagati) uyobora komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri Sena

Senateri Gallican Niyongana uyobora iyi Komisiyo yatangiye avuga ko ibyabaye ubushize bahisemo kutabitindaho ko babikemuye nk’aba ‘Sportifs’ kuko izi federations zose ari iz’imikino. Bityo ntibagarutse ku mpamvu batitabye, ntibabivuge mbere, ndetse n’abaje bagakerererwa.

Mu kiganiro bagiranye abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bagaragaje ko bahanganye n’ikibazo cyo kutagira amikoro, bituma kuzamura impano z’abato bigorana kuko nta bikorwa remezo nk’ibibuga bihagije biri mu Ntara hirya no hino.

Nyuma yo guhuriza kuri iyi mbogamizi mu iterambere ry’imikino, Abasenateri babwiye amashyirahamwe y’imikino ko akwiye kurenga urwego rwo gutega amaboko kuri Leta, ahubwo agashaka abafatanyabikorwa mu bikorera kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene avuga ku kibazo cy’amikoro yagize ati: “Dukwiye kurenga urwego rwo gukomeza gushingira ahazaza hacu ku ngengo y’imari ya Leta. Sports ku isi hose ubu yamaze kuba Business. Harageze ngo sport yacu ireke gusaba amafaranga muri leta, ahubwo ijye igaburira leta ibinyujije ku misoro yinjiza.

Amashyirahamwe yose y’imikino yitaweho 100% na Leta ntaho twazagera, kuko no mu mategeko y’impuzamashyirahamwe y’imikino ku isi ntiyemera ko Leta yinjira mu miyoborere ya za federations. Ese leta yazakomeza gutanga amafaranga adakurikiranwa uko bikwiye kugeza ryari?

Mukwiye kwicara mugakora inyigo, y’icyakurura abikorera bakaza mu mikino mutegura. Biratangaje kuba abanyarwanda baza ku bibuga ariko ugasanga nta byapa byo kwamamaza tuhabona. Ikibura nta kindi ni inyigo yashishikariza abikorera kuza kwamamaza mu mikino nta kindi.

Muri iki kiganiro cyamaze amasa atatu, cyasojwe hagarukwa ku buringanire n’ubwuzuzanye nka politike yimakajwe mu Rwanda.

Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino basabwe kwita cyane ku mikino mu bagore kuko ari igice kitaratera imbere mu Rwanda, akandi abagore bagenda bazamurwa mu zindi nzego z’igihugu.

Abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino itandukanye bitabiriye iki kiganiro
Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino itandukanye bitabiriye iki kiganiro
Elia Manirarora umunyamabanga wa komite Olempike yari ahari
Elia Manirarora umunyamabanga wa komite Olempike yari ahari
Senatei Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene aganira na Desiré Mugwiza uyobora FERWABA
Senatei Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene aganira na Desiré Mugwiza uyobora FERWABA

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ingengo y’imari ya Leta yagombye no guhabwa kuri za Federations z’imikino. Kucyi bayiha ihuriro ry’amashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda nuko basanze ariyo kamara yonyine muri uru Rwanda?! Ese nibo bafite utuhare bonyine mw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ku buryo amashyirahamwe y’imikino yo yakwibagirana cg akabwirwa ko agomba kwihangira imirimo? Erega n’amashyaka ashobora kwihangira imirimo. Njye nzi neza ko nka RPF igeze kure muri uwo muhora wo kwihangira imirimo. Ko itarimwa ku ngengo y’imari ya Leta kandi yishoboye?! Kwirengagiza za federations z’imikino ntizihabwe inkunga na Leta ni ubundi buryo bwo kurema abandi bazitwa ko BASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA!

  • Kuki green party muyibuza gushaka abaterankunga yose?

Comments are closed.

en_USEnglish