Digiqole ad

USA yishyuye $1 700 ku mwana wagonzwe n’imodoka za Samantha Power

 USA yishyuye $1 700 ku mwana wagonzwe n’imodoka za Samantha Power

Amb Samantha Power yagiye kubonana n’abo mu muryango w’umwana wagonzwe abasaba imbabazi

Cameroon – Leta ya Amerika yatanze impozamarira ku muryango w’umwana w’imyaka irindwi wagonzwe n’imodoka zari ziherekeje Amb. Samantha Power ubwo yasuraga inkambi ziri mu Majyaruguru ya Cameroon.

Amb Samantha Power yagiye kubonana n'abo mu muryango w'umwana wagonzwe abasaba imbabazi
Amb Samantha Power yagiye kubonana n’abo mu muryango w’umwana wagonzwe abasaba imbabazi

Umuvugizi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Loree  yavuze ko impozamarira bagomba gutanga igizwe n’ibintu byinshi bizahabwa abaturage bo muri aka karere.

USA yageneye impozamarira ya $ 1 700 angana na miliyoni imwe mu mafaranga ya CFA  akoreshwa mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba.

Aya mafaranga yahawe umuryango wa Birwe Toussem wagonzwe n’imodoka zari ziherekeje Samantha Power, yiyongera ku yatanzwe na Leta ya Cameroun, imiryango ifasha n’Umuryango w’Abibumbye, yose hamwe akaba agera ku $ 10 000.

Abaturage bo mu gace ka Mokolo aho uyu mwana yagongewe bahawe ibibafasha birimo inka n’ibiribwa nk’ifu, umuceri, ibitunguru, amavuta, umunyu n’amasabune.

Leta y’Amerika kandi ngo igiye kuzazanira amazi meza ako gace kugira ngo abagatuye bazahore bayibukiraho Toussem Birwa witabye Imana.

Toussem Birwa yapfuye agongewe mu muhanda n’imodoka zari zicunze umutekano wa Samantha Power muri Mata 2016, yari agiye gusura inkambi y’abateshejwe ibyabo n’inyeshyamba za Boko Haram zo muri Nigeria.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Murebye ukuntu Samantha Power yari yakubye akabero mu mukungugu biragaragara korwose bayamukoze kumutima, akandi akoeje kutuvugira kubibazo dufitehano mu karere k’ibiyaga bigali.

  • HAAAA 1700$ IS A SHAME TO USA. UBUZIMA BWUMUNTU NGO 1700$ BIRABABAJE EVEN NA INSURANCE NTABWO YISHYURA GUTYO.

  • Take them to court. Ayo babahaye muyafate mwishyure avocat mubatware mu nkiko, ibi ni agasuzuguro. Ubuzima bw’umwirabura koko bungana na USD 1,700 !

    • Wumvise ko harinibindi bikorwa nkokubazanira amazi murako gace, byosibyiza, munyungu rusange zababantu batuye ako gace?

  • Yego nibyo,impanuka zibaho n’undi wese byamubaho ndetse nawe byakubaho,reka dusabe umuryango w’uno mwana wihangane kuko turi ku isi.

  • $1,700???? K’UBUZIMA BW’UMUNTU? SI SERIUOS Kabisa

  • Hhhhhhhh, agasuzuguro kweli!!!!, USA ngo $1,700 nki mpoza marira kubuzima bwumwana bwumana wu mwirabura?!!!!!

  • ubundi se ubuzima bugira igiciro? wowe uvuga ngo 1700$ ku buzima bw’umuntu, ndumva uzi uko ubuzima bugura duhe igitekerezo cyayo bari gutanga.

  • Ariko abirabura koko murakabije gutekereza giswa. Mukwiye kongera gukolonizwa imyaka 100 koko. 1,700usd si ikiguzi ni impozamarira. Ikindi ureba usaba imbabazi uko yitwaye. Samantha Power wabonye uko yicish7je bugufi. Ikindi niki wowe wakongeraho wa muturage we utazi agaciro k’imbabazi. Bisa naho ari America yicaye kumusambi isaba umuturage imbabazi. Si icy6bahiro bahaye uriya muryango? Abanyarwanda mukunda umanza namafarnga gusa ariko gutekereza ku birambye bigirwa na bake cn.

  • I guess it is not 1700 USD. Umunyamakuru agomba kuba yibeshye!

  • Nta kundi umuryango we nu kwihangana lbs kuko iyo umintu yemeye icyaha agasaba imbabazi abikuye Ku mutima biba bihajyije kandi byashobokaga ko banabireka ariko nibyo bakoze nu butwari

  • iyi nkuru ikwiye gushyirwa mu binyamakuru bikomeye kugirango isi yose ibimenye…
    1700 USD!!

Comments are closed.

en_USEnglish