Digiqole ad

Abakize indwara zo mu mutwe turacyahabwa akato…

 Abakize indwara zo mu mutwe turacyahabwa akato…

Claver aganira n’Umuseke kuri uyu wa gatatu. Ubu ni umugabo waminuje mu by’ubukungu n’icungamutungo

Umuryango nyarwanda hamwe n’abakoresha muri servisi zinyuranye ngo baracyaha akato abahoze barwaye indwara zo mu mutwe nk’uko bitangazwa na Claver Haragirimana wigeze kurwara mu mutwe agakira. We yemeza ko kuba abarwayi bo mu mutwe benshi iyo bakize nyuma bongera bakarwara binafitanye isano n’akato bahabwa iyo bageze mu miryango.

Claver aganira n'Umuseke kuri uyu wa gatatu. Ubu ni umugabo waminuje mu by'ubukungu n'icungamutungo
Claver aganira n’Umuseke kuri uyu wa gatatu. Ubu ni umugabo waminuje mu by’ubukungu n’icungamutungo

Haragirimana yarwaye mu mutwe mu myaka 12 ishize kubera ubuzima bugoye cyane n’agahinda gakomeye ko kubura abe, kutabasha kwiga n’ibindi, ibi byamuteye guta umutwe bikabije ararwara cyane ajyanwa  mu bitaro bya Caraes i Ndera aravurwa arakira.

Ubu ni umugabo wubatse ufite abana batatu, ndetse ubu ni umuyobozi Ishyirahamwe rivuganira inyungu n’uburenganzira bw’abahoze barwaye indwara zo mu mutwe bakize, OPROMAMER (Association Nationale pour la Promotion et la Solidarité des Malades  et Handicapés  Mentaux au Rwanda). Nta pfunwe aterwa no kuvuga uko yari amerewe.

Uyu mugabo w’ikigero cy’imyaka 40 avuga ko mu 2013 bakoze ubushakashatsi ku bantu 131 bigeze kurwara indwara zo mu mutwe (malades mantaux) 109 muri bo barongeye bakarwara nyuma y’uko bari barakize.

Impamvu ngo ni uko igitera indwara zo mu mutwe aricyo ubukene, urushako rubi no guhabwa akato iyo bakize bagasubira mu miryango bashobora kongera guhura nabyo.

Guhabwa akato ngo usanga bituma bimwa akazi bagakena, abandi ugasanga aho bari mu kazi bahabwa akato n’abakoresha ndetse n’abakozi babishisha.

Ati “usanga hari nk’ahantu abahoze barwaye mu mutwe dukumirwa cyane nko gukora politiki, kwigisha, kuba umwe mu bashinzwe umutekano n’ibindi. Nyamara umuntu aba yarakize, byaremejwe na muganga. Aka kato rero hari igihe usanga ariko gatumye uwari yarakize yongera gusubira gutekereza cyangwa gukora bya bintu byatumye arwara nuko akongera akarwara.”

Haragirimana avuga bibabaje kuba  Komisiyo y’igihugu yita ku bibazo by’abafite ubumuga (NCPD) itita by’umwihariko ku bantu bafite/abakize uburwayi bwo mu mutwe ngo ikore ubukangurambaga mu Abanyarwanda bumve ko ari abantu nk’abandi.

Asaba Leta gushyiraho amategeko ahana abaha akato abahoze cyangwa abarwayi bo mu mutwe no kongerera ubushobozi ibitaro bya Caraes biri ahatandukanye mu gihugu kugira ngo bose badakomeza kuza kuri Caraes ya Ndera aho usanga huzuye abarwayi benshi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aba rwose baryananirwa inzara sinzi impamvu. Nyamara hari abarwayi babarenze guseba. Nk’abakora umwuga w’uburaya mw’ibanga.

  • hashimirwe ibiraro bya ndera byafashije mu guha inkunga ziriya ntwari zafashe iyambere mu kuvugira abandi

Comments are closed.

en_USEnglish