Digiqole ad

KIGALI CAR FREE DAY nanone kuri iki cyumweru!!!

 KIGALI CAR FREE DAY nanone kuri iki cyumweru!!!

Umujyi wa Kigali wemeje kuri uyu wa gatatu ko umuhanda mugari kuva hagati mu mujyi kugera kuri Stade Amahoro uciye ku Kimihurura ku cyumweru tariki 03 Nyakanga nta modoka izaba yemerewe kuwunyuramo kuva saa moya za mugitondo kugeza saa sita. Ni Car Free Day nanone!! igamije gushishikariza abantu gukora sport.

Usher Komugisha umunyamakuru w'imikino ubushize yafotowe ari gukora siporo yishimiye uyu munsi
Usher Komugisha umunyamakuru w’imikino ubushize yafotowe ari gukora siporo yishimiye uyu munsi

Bwa mbere iba ni vuba aha 29 Gicurasi 2016, abantu benshi barabishimye ni igikorwa cyajyaniranye no kurwanya indwara zitandura (diabetes, umwijima, umutima…) zugarije abatuye isi kubera imibereho y’ubu.

Biba bwa mbere muri Kigali uyu muhanda wari ufunze wagaragayemo abantu benshi, abakuru n’abato bakora siporo rusange kandi banezerewe ko bisanzuye mu muhanda mugari ndetse nta modoka zibatera ibyuka byangiza ikirere kandi bikica ibihaha by’umuntu.

Kugenda (marche), kwiruka no kunyonga igare nibyo biba byemewe muri iyi nzira iba inarindiwe umutekano na Police y’u Rwanda nk’uko bisanzwe.

Iyi week end ya tariki ya 1 Nyakanga kugeza kuya 4 Nyakanga ni ikiruhuko kirekire kidakunze kuboneka mu mwaka, ndetse binugwanugwa ko na tariki ya 5 Nyakanga ishobora guhurirana n’umunsi mukuru wa Eid wo gusoza igisibo gitagatifu cya Islam nawo ukaba waba ikiruhuko.

Muri gahunda ndende z’ikiruhuko abanyaKigali bafite bashobora kongeramo no gukora siporo rusange kuri uyu munsi imodoka zizabaha rugari muri uyu muhanda.

Ubushize wari umunsi w'ibyishimo muri sport
Ubushize wari umunsi w’ibyishimo muri sport
Abanyonga igare nabo baba bahawe rugari, Perezida wa FERWACY Aimable Bayingana ubushize yari yishimiye uyu munsi
Abanyonga igare nabo baba bahawe rugari, Perezida wa FERWACY Aimable Bayingana ubushize yari yishimiye uyu munsi
Abakuru n'abato, abayobozi n'abaturage basanzwe ubushize bishimiye cyane uyu munsi
Abakuru n’abato, abayobozi n’abaturage basanzwe ubushize bishimiye cyane uyu munsi

Photos ©Plaisir Muzogeye/KT

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Oya ntabwo 5 juillet twayitiranya na Eid twebwe.Twibuka 5juillet ya kera.

    • @ Gasano

      Ngaho komeza wikirigite maze usekeee nakubwira iki! Ibi babyita “masturbation” mu ndimi z’amahanga!

  • uwagatanu nyakanga hahahaha

  • Ariko ibyirwanda biransensa. None abantu bashyanse gukora sports babura aho bayikorera? None se sports izajya ikorwa gusa aruko habanje gufungwa imihanda?

  • Ibi ni byiza rwose, birashimishije!

  • Ndabona ibyiza Mme Monique bagakwiye kumwihera Minisiteri ya Siporo niyo yakumva vuba.naho ubundi se ahaaa! Iyi si sport gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish