Digiqole ad

Telephone nshya ya Tecno Comon C9 yamurikiwe muri Car Free Zone

 Telephone nshya ya Tecno Comon C9 yamurikiwe muri Car Free Zone

Uyu mukobwa yahise atangira kuyifatisha ‘Selfie’

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2016, mu Mujyi wa Kigali ahamaze kumenyekana cyane nka Car Free Zone mu muhanda utanyurwamo n’imodoka, hakozwe igitaramo cyo kumurika telephone nshya ya Tecno Common C9.

Abantu batarahagera ni uku imitegurire yari imeze
Abantu batarahagera ni uku imitegurire yari imeze

Muri icyo gitaramo hagaragayemo abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Dream Boys na Christopher ndetse na bamwe mu banyamideli bakomeye bo mu Rwanda.

Mu bakitabiriye bari aho, basobanuriwe ibyiza by’iyi telephone cyane cyane uburyo amafoto yayo ari meza akaba ari nako karusho ifite kurusha izindi.

Uhagarariye abacuruzi b’ibikoresho bya Techno mu mujyi wa Kigali, yashimiye cyane abari aho ndetse n’abakiriya ba Tecno muri rusange.

Umuhanzi Christopher yaririmbye indirimbo ye ‘Uwo Munsi’, Bruce Melodie na we aririmba indirimbo ze nyinshi na Dream Boys baririmba indirimbo zabo nshya.

Oda Paccy na we yari yitabiriye icyo gikorwa ndetse ahabwa iyo telephone nk’impano n’abayobozi ba Tecno mu rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bakunzwe bakoresha telephone y’uruganda rwa Tecno.

Mu banyamideri bari bitabiriye icyo gikorwa, bagiye biyerekana mu myenda yabo ari na ko bafata amafoto bita ‘Selfie’ n’abari aho mu buryo bwo gushaka kureba ubwiza bw’amafoto y’iyo Telephone.

Iyo telephone ubu iri kuri promotion izajya igura amafaranga ibihumbi ijana na birindwi (Rwf 107 000) nyuma y’uko promotion irangira ikazaba igura ibihumbi ijana na makumyabiri n’icyenda (Rwf 129 000).

Ukinjira wakirwaga n'abakozi ba Techno bakagusobanurira imikorere y'iyo telephone nshya
Ukinjira wakirwaga n’abakozi ba Techno bakagusobanurira imikorere y’iyo telephone nshya
Abanyamideli batandukanye bari aho
Abanyamideli batandukanye bari aho
Uyu yageragezaga gufata amashusho y'icyo gitaramo
Uyu yageragezaga gufata amashusho y’icyo gitaramo
Bruce Melodie yari muri icyo gitaramo
Bruce Melodie yari muri icyo gitaramo
Uyu yarimo afata amashusho 'video' y'indirimbo Melodie yaririmbaga
Uyu yarimo afata amashusho ‘video’ y’indirimbo Melodie yaririmbaga
Temarigwe wamamaye cyane mu kurya byinshi yari aho
Temarigwe wamamaye cyane mu kurya byinshi yari aho
Christopher ni umwe mu bahanzi baririmbye aho
Christopher ni umwe mu bahanzi baririmbye aho
Uyu musore yarebaga ifoto yari amaze gufata, umukecuru akurikiranye igitaramo
Uyu musore yarebaga ifoto yari amaze gufata, umukecuru akurikiranye igitaramo
Uyu niwe wari uhagarariye ubuyobozi bwa techno
Uyu niwe wari uhagarariye ubuyobozi bwa tecno
Itsinda rya Dream Boys ryari muri icyo gitaramo nk'umufatanya bikorwa wa Tigo yari umuterankunga w'icyo gitaramo
Itsinda rya Dream Boys ryari muri icyo gitaramo nk’umufatanya bikorwa wa Tigo yari umuterankunga w’icyo gitaramo
Uyu mukobwa yahise atangira kuyifatisha 'Selfie'
Uyu mukobwa yahise atangira kuyifatisha ‘Selfie’
Uyu munyamideli yasigwaga irangi rya techno
Uyu munyamideli yasigwaga irangi rya techno
Platini wo muri Dream Boys hano yaririmbaga indirimbo yabo bise 70
Platini wo muri Dream Boys hano yaririmbaga indirimbo yabo bise 70
Hano bafataga selfie
Hano bafataga selfie

Evode Mugunga

UM– USEKE.RW

en_USEnglish