Telephone nshya ya Tecno Comon C9 yamurikiwe muri Car Free Zone
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2016, mu Mujyi wa Kigali ahamaze kumenyekana cyane nka Car Free Zone mu muhanda utanyurwamo n’imodoka, hakozwe igitaramo cyo kumurika telephone nshya ya Tecno Common C9.
Muri icyo gitaramo hagaragayemo abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Dream Boys na Christopher ndetse na bamwe mu banyamideli bakomeye bo mu Rwanda.
Mu bakitabiriye bari aho, basobanuriwe ibyiza by’iyi telephone cyane cyane uburyo amafoto yayo ari meza akaba ari nako karusho ifite kurusha izindi.
Uhagarariye abacuruzi b’ibikoresho bya Techno mu mujyi wa Kigali, yashimiye cyane abari aho ndetse n’abakiriya ba Tecno muri rusange.
Umuhanzi Christopher yaririmbye indirimbo ye ‘Uwo Munsi’, Bruce Melodie na we aririmba indirimbo ze nyinshi na Dream Boys baririmba indirimbo zabo nshya.
Oda Paccy na we yari yitabiriye icyo gikorwa ndetse ahabwa iyo telephone nk’impano n’abayobozi ba Tecno mu rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bakunzwe bakoresha telephone y’uruganda rwa Tecno.
Mu banyamideri bari bitabiriye icyo gikorwa, bagiye biyerekana mu myenda yabo ari na ko bafata amafoto bita ‘Selfie’ n’abari aho mu buryo bwo gushaka kureba ubwiza bw’amafoto y’iyo Telephone.
Iyo telephone ubu iri kuri promotion izajya igura amafaranga ibihumbi ijana na birindwi (Rwf 107 000) nyuma y’uko promotion irangira ikazaba igura ibihumbi ijana na makumyabiri n’icyenda (Rwf 129 000).
Evode Mugunga
UM– USEKE.RW