Digiqole ad

Nyagatare: Abaturage bavuga ko bambuwe ubutaka na Leta barasaba kurenganurwa

 Nyagatare: Abaturage bavuga ko bambuwe ubutaka na Leta barasaba kurenganurwa

Nyagatare ni ahatukura

Mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari abaturage bavuga ko ubutaka bari bamaze imyaka 15 barateyeho ishyamba ku musozi wa Nyangara, ngo hari umushinga waje urabubambura ubifashijwemo na Leta, uteramo ibindi biti byawo nta ngurane bahawe. Ubuyobozi bw’Umurenge buravuga ko ubutaka bambuwe n’ubundi ari ubwa Leta.

Nubwo nta byemezo bigaragaza neza niba ubu butaka bwari ubwabo, aba baturage babwiye Umuseke ko buriya butaka babufataga nk’ubwabo, dore ko ngo babukoresheje imyaka isaga 15 kandi icyo gihe cyose Leta yarareberaga.

Umwe muribo utifuje gutangazwa amazina yagize ati “Twateye ibiti byari bimaze imyaka nka 15, n’uko tubona umushinga tutazi iyo uturutse uraje na Leta, batwambura bwa butaka bwacu ishyamba baratemagura bateraho ibiti byabo.”

Mugenzi we nawe ati “Ubu ntawemerewe gukandagira hariya, agasozi kigabijwe n’abantu ibiti baratemagura, ibindi barakokora ubu ntawakandagiramo, habe no kujya kwahirayo ubwatsi bw’inka ntibyakunda barakwirukankana.”

Aba baturage ngo basanga bararenganyijwe, bagasaba kurenganurwa bakagira uburenganzira ku mashyamba yabo bitereye cyangwa bagahabwa ingurane.

Ku rundi ruhande, Hakuzweyezu Emmanuel uyobora umurenge wa Gatunda avuga ko ubu butaka ari ubwa Leta, ngo n’ikimenyimenyi aba baturage nta byangombwa byabwo bafite, ngo ahubwo bari barigabije ubutaka bwa Leta, bityo ngo byari ngombwa ko babuyisubiza.

Yagize ati “Muri 96,97…98 habayeho isaranganya ry’ubutaka abantu bahabwa ubutaka ariko ubwo ku gasozi ntibwatanzwe, hatanzwe ubwo guhingaho gusa, buriya rero bwasigaye ari ubwa Leta kuko bwari ku gasozi. N’ikimenyimenyi bariya baturage ntabyangombwa byabwo bafite kuko mu gihe cyo kwandikisha ubutaka ntabwo babwiyandikishijeho bwanditswe kuri Leta.”

Aba baturage kandi basaba Leta kubareka bagasarura ishyamba ryabo bateye, n’ubwo hari abifuza ingurane kuko hari igice kimwe cyatemwe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish