Digiqole ad

Nyamasheke: Polisi ifunze abakekwaho kujyana abana mu burobyi butemewe

 Nyamasheke: Polisi ifunze abakekwaho kujyana abana mu burobyi butemewe

Aba bari mu kaziga bavuze ko hari ababinjije mu mwuga bazavuga

Nyuma y’uko ababyeyi bo mu turere duturiye ikiyaga cya Kivu bagaragaje ko hari abana babo batwarwa n’abarobyi (abashyana) bakorera mu makipe, hakaba hari n’ababajyana mu bihugu bya Uganda, abari ku isonga mu gukekwaho gukoresha abana no gucuruza imitego itemewe batawe muri yombi.

Aba bari mu kaziga bavuze ko hari ababinjije mu mwuga bazavuga
Aba bari mu kaziga bavuze ko hari ababinjije mu mwuga bazavuga

Umuseke uherutse kuganira na bamwe mu babyeyi b’i Nyamasheke bavuga ko bafite impungenge z’uko aba bana babo bakoreshwa mu burobyi banga kwiga ndetse bikaba bishobora kuzabaviramo kureka ishuri bakaba baba  amabandi (abambuzi n’abagizi ba nabi) hatagize igikorwa na Leta.

Yohana Nzaryibyayo ati “Byishwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’aba barobyi  badashaka gukoresha abantu bakuze ngo batabaha amafaranga menshi bagahitamo kujya kurarura abana bakiri mu ishuri.”

Abari ku isonga mu gukoresha abana no gucuruza imitego itemewe batawe muri yombi, banze kugira icyo batanga ku byo bakekwaho.

Umwe muri bo yagize ati: “Tugiye mu buroko nta kindi twongeraho muvuge ibyo.”

Aba bagabo bivugwa ko bari inyuma yo gutesha abana ishuri bafungiye kuri Station ya Polisi ya Ntendezi mu karere ka Nyamasheke, bafashwe n’abashinzwe umutekano w’amazi y’i Kivu bafatanywe n’imiraga (imitego yo mu burobyi) ifite agaciro ka miliyoni zirenga 200. Imwe muri iyo mitego yahise itwikwa imbere y’abaturage batuye hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Kuri iki kibazo cy’abakura abana mu ishuri bakabajyana mu burobyi butemewe, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugiye kugihagurukira ko n’ibihano bigiye gukazwa. Kamali Aime Fabien umuyobozi w’aka karere yabwiye Umuseke ko hari ingamba zafashwe.

Kamali ati: “Tugiye gukaza ibihano dufatanyije n’abashinzwe umutekano mu mpande zose abana bata amashuri bagaruke, ariko n’ababajyana bahanwe by’intangarugero.”

Yavuze ko ariyo mpamvu ibihano byakubwe kabiri ku muntu uzajya ufatwa akoresha umwana imirimo y’uburobyi.

Ibihano birimo gufungwa no gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ku muntu uzafatwa akoresha umwana uri munsi y’imyaka 18 mu kiyaga cya Kivu cyangwa mu yindi mirimo ivunanye.

Imitego ya Kaningini yafashwe irahenda cyane ariko imwe yahise itwikwa
Imitego ya Kaningini yafashwe irahenda cyane ariko imwe yahise itwikwa
Mayor wa Nyamasheke Kamali Fabien yatangaje ibihano bikaze kuri aba bantu
Mayor wa Nyamasheke Kamali Fabien yatangaje ibihano bikaze kuri aba bantu

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish