Digiqole ad

‘Kuhira imyaka niwo muti’– MINAGRI. ‘Ni umuti ariko urahenze’- Abahinzi

 ‘Kuhira imyaka niwo muti’– MINAGRI.   ‘Ni umuti ariko urahenze’- Abahinzi

Mu turere tw’Iburasirazuba tumwe ubu havugwa amapfa yateye kubura kw’ibiribwa, ahandi hantu mu gihugu naho hari impungenge ko imyaka yabo yangirika kubera izuba rikaze kandi rigifite andi mezi imbere. Kuri uyu wa gatatu ubwo yari i Huye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yabwiye Abahinzi ko kuhira imyaka ari wo muti, nabo bagaragaza ko aribyo koko ariko ari umuti uhenze, maze bagira aho bahurira.

Abahinzi bahuguwe mu kuhira imyaka n'ibikoresho byabugenewe
Abahinzi bahuguwe mu kuhira imyaka n’ibikoresho byabugenewe

Tony Nsanganira yari yasuye abahinzi bari guhugurwa ku buryo bugezweho bwo kuhira imyaka mu ishuri ikuru ry’Imyuga  n’ubumenyingiro ryo mu ntara y’amajyepfo IPRC South.

Aba bahinzi bamugaragarije ubumenyi bungutse mu kuhira imyaka bakoresheje ibikoresho bigezweho.

Nsanganira ababwira ko kuhira imyaka ariwo muti urambye w’ikibazo cy’amapfa yangiza imirima ko bakwiye kumenyera kubikora kugira ngo bakomeze kubona umusaruro.

Abahinzi bemeranya nawe, gusa bagiye bagaragaza ko ubu buryo buhenze rwose umuhinzi atabwigondera.

Tony Nsanganira yababwiye ko batagira impungenge kuko Leta yateganyije gahunda yo kubunganira aho umuhinzi uzajya ugura ibikoresho bigezweho byifashishwa  mu kuhira Leta izajya imutangira 50% by’ikiguzi nawe agashaka 50% asigaye.

Dr Barnabe Twabagira umuyobozi wa IPRC-South avuga ko ubu bamaze guhugura abahinzi 160 bo muri za Koperative zinyuranye mu majyepfo, kandi iyo gahunda ikomeye.

Imashini n’ibindi bikoresho ubu byifashishwa mu kuhira imyaka biragura miliyoni 11 y’u Rwanda, abahinzi bagiriwe inama na Tony Nsanganira yo kwishyira hamwe kugira ngo babashe kubigura bunganiwe na Leta maze bibagirire akamaro ari benshi.

Tony Nsanganira aganira n'abahinzi ku byiza byo kuhira imyaka cyane cyane muri ibi bihe by'izuba ryinshi
Tony Nsanganira aganira n’abahinzi ku byiza byo kuhira imyaka cyane cyane muri ibi bihe by’izuba ryinshi
Aba ni abamaze iminsi mu mahugurwa yo kuhira imyaka
Aba ni abamaze iminsi mu mahugurwa yo kuhira imyaka

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW  

11 Comments

  • Wavuze se ko udashoboye ! Kwirirwa wiruka mu mirima n’abanyamakuru nibyo byerekana ko ibyo ukora bifite impact ku banyarwanda.

    Icyo abantu bakeneye si ukwifotoreza mu mirima yabo, ahubwo ni ibyemezo ufata bituma habaho impinduka mu nziza mu buzima bwabo. Reba nk’ubu abashakashatsi barababwira bati u Rwanda ruri mu bihugu bifite amazi macye, ariko mwajya gushyiraho politiki yo kuhira mugahitamo technologie ibindi bihugu birimo kureka kuko zangiza amazi cyane, ese muratekereza really cg ?!

  • NJYE NDABONA IKINDI CYAKORWA VUBA,KUGIRANGO ABATURAGE BARWANYE INZARA,BAHABWA IBISHANGA BAKABIHINGA.KUKO HARI IBISHANGA BYINSHI MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA BIDAHINGWA KANDI BYERA.URUGERO.NKO MU KARERE KA KAYONZA.IGISHANGA KIRI AHO BITA MU NTARUKA.N’AHANDI HENSHI NZI.

  • Ku byo NDI UMUNYARWANDA yavuze,ndamushyigikiye.Uturere tw’i Burasirazuba n’Imirenge,bategura ingendo Z’Abahinzi,bagasura utundi Turere cyangwa imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo cyangwa mu Majyaruguru,bakareba uko bo babyaza umusaruro ibishanga.Muzi Ibigori,Umuceri,Imboga,n’ibindi bitandukanye beza mu bishanga byabo??Icyakorwa kugirango inzara icike muri tumwe mu turere tw’Intara y’i Burasirazuba:Hakoreshwa uburyo bwo kuhira imyaka no guhinga ibishanga.

  • jye sinemeranya n’uwitwa maneno.ngo abashakashatsi bavuga ko u Rwanda rufite amazimake.ahubwo research na water master plan ivuga ko u rwanda rufite amazi ariko 70 % yayo yigira mu bindi bihugu agatwara na toones zirenga 40,000 abutembana ahandi andi akaba evapore kuko habuze water management ihagije.urugero ni nkahao imvura igwa mu itumba ikica abantu kandi ayo mazi yagasaruwe akabikwa agakoreshwa mu bintu bitandukanya harimo inganda, kuhira, murugo n’handi.ayo yose apfa ubusa ariko mu cyi tugataka.ntasarurwa (rainwater harvesting cg ngo hakorwe dams),kuburyo nk’inka zihura n’ikibazo mu burasirazuba zajya ziyakoresha mugihe cy’amapfa.ubu ‘exploitation of water in Rwanda is still low – at 2% – and needs to increase’

  • ye sinemeranya n’uwitwa maneno.ngo abashakashatsi bavuga ko u Rwanda rufite amazimake.ahubwo research na water master plan ivuga ko u rwanda rufite amazi ariko 70 % yayo yigira mu bindi bihugu agatwara na toones zirenga 40,000 z’ubutaka abutembana ahandi andi akaba evapore kuko habuze water management ihagije.urugero ni nkahao imvura igwa mu itumba ikica abantu kandi ayo mazi yagasaruwe akabikwa agakoreshwa mu bintu bitandukanya harimo inganda, kuhira, murugo n’handi.ayo yose apfa ubusa ariko mu cyi tugataka.ntasarurwa (rainwater harvesting cg ngo hakorwe dams),kuburyo nk’inka zihura n’ikibazo mu burasirazuba zajya ziyakoresha mugihe cy’amapfa.ubu ‘exploitation of water in Rwanda is still low – at 2% – and needs to increase

  • Ndibuka kera nkiba muri kaminuza umwarimu yigeze kutubwira ati kirazira gushyira amagi yose mu nkangara imwe. Iri banga ba sogokuru bari barizi kuva kera niyo mpamvu bahingaga ibishyimbo bagashyiramo amateke, imyumbati n’ibijumba. Burya babaga bateganya ngo kimwe nikirumba ikindi kizere kibarengere. Abanyamashuri bacu rero baminuje ku isuka ihinga mu ikayi, bakaba abahanga ku mazina y’ibiribwa bigeze ku isahani aho kubafasha kunononsora ubu buryo ngo bubabyarire umusaruro ahubwo babubacaho burundu ngo nibahinge ibigori gusa none dore nzaramba ibagize iby’ifundi igira ibivuzo ibyo hakiyongeraho ko ibishanga hafi ya byose bihingwamo ibihingwa by’abanyamugi cg indabyo bitagira icyo bifasha abahatuye bugarijwe n’inzara. Ahahahah birasekeje n’ubwo ari uguseka mu bikomeye!

  • Kuhira ndetse no Gutegurira imirima ku gihe kandi neza ni kimwe mu ngamba zakongererwa ubushobozi mu rwego rwo kurwanya ingaruka zimihingire mibi ndetse n,amapfa mu gihugu,
    U Rwanda tugomba kubamo ni u Rwanda ruzira inzara aho abakora ubuhinzi bose bagomba kubanza kumva guhinga icyo ari cyo? nuburyo bahinga ndetse nibikoresho bakoresha ,
    Umuhinzi agomba gutekereza icyo ibihingwa bikenera kuva ari mutegura umurima ( Land preparation) kugeza asaruye. (crops harvesting).
    Aha buri mufatanya bikorwa wese biramureba kugira ngo tugire ubuhinzi bunoze:
    ABAMBERE NI ABAHINZI , Leta Cyane MINAGRI NA RAB, UTURERE ( AGRONOMISTES ), ibigo byubushakashatsi kubuhinzi, amashuri yigisha ubuhinzi (UR,WDA,,,).
    Maneno sinemeranya nawe ibyo uvuga ngo kwirirwa wiruka mu mimirima iyo mvugo siyo rwose icyambere mu Rwanda ni Ikinyabupfura.

  • IYO GAHUNDA YO GUFASHA ABAHINZI NI NZIZA ABABISHINZWE BAYIKOMEZE BAHUGURE ABAHINZI BOSE BABIGIRE UBUNYAMWUGA BAHINGISHE IMASHINI, BUHIRE, BAKORESHE NEZA IFUMBIRE NIMITI YICA UDUKOKO,NAGAHUNDA YO GUHUNIKA IBYO BEJEJE.
    IKIBAZO CYINZARA NDETSE NAMAPFA KIZAKEMUKA TUZASAGURIRA NAMAHANGA . Murakoze!

  • Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi iyo gahunda yo kunganira umuhinzi 50% mukugura ibikoresho byo gukoresha mu buhinzi muyisobanurire abaturage bayimenye bihagije.

  • Natubwire uko bizakorwa, aho bizakorerwa, bizakorwa na nde, mu gihe kingana iki… Ntawe utazi ko ari kimwe mu bisubizo(kuhira), ariko nk’ubishinzwe navuge ingamba za vuba, izo mu gihe giciriritse n’iz’igihe kirekire/ kirambye. Murakoze kandi birihutirwa.

  • Gukuraho uburyo bwari busanzwe ntibyatanze ibisubizo. N’uko rero murekereho ibya kera wenda mugire utwo mwongeramo kuko ibyo mwatuzanyemo bibyaye inzara. Kera umuntu yahingaga ibigori havanzemo ibirayi byaribwaga mbere ubwo inzara ikaba igiye gutyo. Ibyo byarangiraga na bya bigori byeze. None ngo ntitukavange? Byari bitwaye iki? Ngo amaterasi… ibyo byatanze uwuhe musaruro? Ikibazo cy’ibishanga bitabyazwa umusaruro nacyo ntawamenya iby’iyi politic!!

Comments are closed.

en_USEnglish