Digiqole ad

Indonesia: Umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 byatumye ava mu ishuri

 Indonesia: Umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 byatumye ava mu ishuri

Arya Permana umwana w’imyaka 10 apima Kg 192

Mu gihugu cya Indonesia Arya Permana umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 ubu yavuye mu ishuri kubera atabasha kugenda ngo no kubona imyambaro imukwira ni ikibazo.

Arya Permana umwana w'imyaka 10 apima Kg 192
Arya Permana umwana w’imyaka 10 apima Kg 192

Uyu mwana avuka  mu gace kitwa Cipurwa Regency, kubera ikibazo cy’umubyibuho ukabije byatumye areka ishuri, ubu ngo muganga yamutegetse kugira imirire yihariye.

Uyu mwana ngo ntajya yambara ipantaro cyangwa ikabutura kuko ngo ababyeyi byababereye ikibazo kujya bamubonera ibimukwira arakenyera gusa.

Kubera iki kibazo cy’umubyibuho ukabije afite ngo ahumeka bimugoye cyane, aryama yisunze urukuta akegekaho umutwe kugira ngo abashe ubuhumeka.

Arya inshuro eshanu ku munsi kandi ngo, arya ibiryo byinshi.

Umubyeyi w’uyu mwana Rokahay yavuze ko muganga yamubwiye ko umwana we nta kibazo cy’ubuzima afite. Yanamubwiye ko nta mpamvu igaragara yatumye uyu mwana agira umubyibuho ukabije.

Uyu mwana ubu ufite agahigo ko kuba ari we muto ubyibushye cyane ku Isi ngo asurwa n’abantu benshi cyane bajya kureba uko ameze.

Arya Permana afite agahigo ko kuba umwana ubyibushye cyane ku Isi
Arya Permana afite agahigo ko kuba umwana ubyibushye cyane ku Isi
Arya Permana kwicara biba ari ikibazo
Arya Permana kwicara biba ari ikibazo
Arya Permana yavutse ari muto nk'abandi
Arya Permana yavutse ari muto nk’abandi

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mana weeee!!haaaaaa kkabayeeeeeeweeeee!!!!)????

  • Ko arya inshuro eshanu se nibura yazigabanyije zikajya kuri ebyiri kandi akagabanya igipimo cy’ibiryo ngo arebe nibura ko hagabanukaho ibiro bike?

  • Izina niryo muntu! Arya Permana ibiryo bizamuhitana!

Comments are closed.

en_USEnglish