Abagore mu bujura bwa moto, ubuhamya bw’abamotari babiri bibishije
*Abagore batega moto bwije cyane bakagusha umumotari mu gico cy’amabandi,
*Andi mayeri ni ugusinziriza umumotari bakoresheje ibinini ubundi bakamwiba
Ubujura bwo kwiba moto mu Rwanda hakoreshejwe amayeri bumaze igihe buvugwa, ariko ubu abamotari baravuga ko abagore cyangwa abakobwa binjiye muri ubu bujura, bakaba bakoresha imiti (ibinini) bagasinziriza abamotari nk’uko biri mu buhamya bw’abamotari babiri baganiriye n’Umuseke.
Umwe mu bamotari bakorera ku Kimironko yatangarije Umuseke ko abagore cyangwa abakobwa bagambana n’abajura bakabafasha gushaka moto bashobora kwiba.
Uko byamugendeke:
Uyu mu motari (motard) avuga ko yari Nyabugogo ategwa n’umukobwa mu masaha y’ijoro, umukobwa amusaba kumugeza i Butamwa kuri Banki y’Abaturage, umumotari amuca amafaranga y’u Rwanda 5 000 kuko bwari bwije kandi ari kure.
Umukobwa ntiyazuyaje yavuze ko ari bumwishyure, ariko motari ngo yamubwiye ko nta hantu na hamwe aza guhagarara mu nzira, kuko bwari bwije cyane.
Motari ati “Twageze ahantu mu ishyamba, umukobwa arataka ati ‘Ntaye telefoni mbabarira nyitore.’ Ndahagarara. Ako kanya sinamenye aho abantu benshi baturutse mu ishyamba.”
Uyu mumotari ngo yahise akomeza na moto ariruka kubera ko ngo atari yayijimije, ati “Amahirwe nagize ni uko moto yari ikiri kwaka kandi nyicayeho naho ubundi baba barayinyambuye, cyangwa bakananyica.”
Nizeyimana we umukobwa yamwibishije moto n’amafaranga 60 000 …
Uyu mu motari ukorera muri Remra yabwiye Umuseke ko yahamagawe n’umukobwa cyangwa umugore ngo amutware, amubwira ko ari Kabeza, motari we yari mu Mujyi, Nyarugenge.
Uyu mukobwa/umugore ngo yamuhamagaye nk’aho amuzi, amubwira ko amutegereje, ko ashaka kujya i Kabuga, kureba umuntu umufitiye 300 000Frw.
Motari yaje kugera Kabeza asanga wa mugenzi amutegereje koko, bajyana i Kabuga, mu nzira uyu mugenzi amubwira ko moto ye ayikodesheje ko amutegereza igihe cyose bamarana n’uwo agiye kureba akaza kumwishyura, ndetse uyu mugenzi ni we waguze ‘essence’ y’amafaranga 3 000.
Bicaye ahantu bategereje uwo aje kureba bagura Fanta baranywa, nyuma byaje kugera aho uyu mukobwa/umugore atuma umumotari ikarita yo guhamagara ya telefoni, bitewe n’umwanya bari bamaze bari kumwe umumotari ngo ntabwo yumvaga ko ari kumwe n’umujura.
Ako kanya agarutse, nibwo yasanze muri Fanta yari anywa wa mugore/umukobwa yashyizemo ibinini bisinziriza.
Nizeyimana ati “Ibyo binini bya feneriga (Efferalgan) ngo bikora cyane igihe hari akayaga, yarambwiye ati ‘reka tuve aha tujye mu gacucu’ nyuma sinaje kumenya uko bigenze, gusa abantu ngo bambonye i Gikondo meze nk’uwasinze.”
Icyo gihe moto n’amafaranga 60 000 yari afite n’ibindi byangombwa byose yari afite ngo yasanze babitwaye. Iyi moto kandi ntiyari iye kuko yakoreraga nyirayo..
Yafungishijwe n’uwari waramuhaye moto
Uyu mumotari avuga ko ngo yamaze icyumweru atazi aho ari, gusa ngo aza gukanguka ari mu buroko. Aho yari afungiye hari n’abandi bamotari 56 bibwe muto mu buryo butandukanye.
Avuga ko yaje gutakambira uwari waramuhaye moto ngo barebe uko bakemura ikibazo, kuko moto n’ibindi byangombwa byose yari afite abo bajura babimwambuye, ariko uwari warayimuhaye ntiyabyemera.
Bitewe n’uko yari umuntu baziranye, yagiye iwabo agurisha ishyamba rye, yiyishyura moto ye, undi asubira gutangira ubuzima,ngo yagiye kogosha kuko yari asanzwe abizi.
Uyu mumotari yabwiye Umuseke ko nyuma y’igihe yarasubiye kogosha, ngo arebe ko yakongera kwisuganya, ari na ko yishyura igice cy’amafaranga yari yasigaye ku mwenda wa ya moto yibwe, hari umuntu wari umuzi ari umumotari, amubwira ibyamubayeho amugurira indi moto.
Ubu ni umumotari, nk’uko n’ubundi yatubwiye iyi nkuru atwaye moto ye.
Avuga ko yabonye isomo, agira ati “Nabonye isomo ko umugenzi uza ambwira ibintu byinshi, atanga amafaranga menshi, ariko ansaba gukora byinshi, sinzajya mutwara.”
Police ibyo gusinziriza abamotari yarabyumvise
Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yadutangarije ko iby’uko abagore binjiye mu bujura bwa moto Police itabizi, gusa ngo izi ko abamotari hagati yabo bagambana, ngo hari moto zibwe muri ubwo buryo zirafatwa zinasubizwa bene zo.
ACP Twahirwa ati “Iby’abagore, No. Hari ubwo abamotari bagambanira bagenzi babo bakabashora mu bajura bakabakubitamo imigozi, ariko hashize igihe nta bibintu nk’ibyo bibaye, akenshi baranaziba bakazigarura.”
Ku bijyanye no gusinziriza abamotari, ACP Twahirwa yavuze ko hari ubuhamya bwatanzwe n’umumotari mu nama, ariko nga yabivuze nk’amakuru.
Ati “Umumotari yabitubwiye rimwe mu nama, abivuga nk’uduha amakuru, atari ibintu biri kubona igihamya gihagije, sintekereza ko ari ibintu bihambaye, ntabwo ari ubwa mbere tubyumva ariko sintekereza ko hari ‘case’ zihambaye.”
Mu bihe bishize, mu turere twa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na Gicumbi mu Amajyaruguru abamotari bagaragarije Umuseke ko bibwe moto muri ubu buryo bwo kubasinziriza.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW