Month: <span>May 2016</span>

Rwanda: Mufti MUSHYA yiyemeje kurwanya ubuhezanguni mu rubyiruko rwa Kisilamu

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuyobora idini ya Isilamu mu Rwanda Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko kimwe mu bintu azaharanira guca ari ibitekerezo by’ubuhezanguni biganisha ku bwihebe byatangiye kugaragara mu rubyiruko rwa Kisilamu mu Rwanda. Ibi ngo azabikora binyuze mu gufasha urubyiruko kubona imirimo, rukava mu bushomeri. Mufti […]Irambuye

Amavubi atakinishije Migi na Abouba atsinzwe na Senegal 2 ku

Mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe Ikipe ya Senegal izwi ku izina rya ‘Les Lion de La Teranga’ n’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda kuri Stade Amahoro, urangiye Amavubi atsinzwe ibitego bibiri bya Senegal ku busa. Muri uyu mukino wagarageyemo ishyaka ku ruhande rw’ikipe ya Senegal; Abakinnyi ba Senegal nka Mame Bilam Diouf usanzwe akinira Stoke City, […]Irambuye

Min. Musoni n’abayobozi b’umugi wa Kigali basuye inyubako ya CHIC

Minisitiri w`Ibikorwa Remezo, James Musoni ari kumwe na nyobozi y’umugi wa Kigali, Kuri uyu wa 28 Gicurasi, basuye ibikorwa by’inyubako ya kompanyi izwi nka CHIC Ltd iri ahahoze ahahoze hari ETO Muhima hafi ya Gare nshya yo mu mujyi wa Kigali rwagato, izakorerwamo ubucuruzi butandukanye berekwa ibikorwa byatangiye gukorerwamo n’ibiteganywa gukorerwamo. Umuyobozi w’Umugi wa Kigali […]Irambuye

Leta ntikiregwa ngo tugende tugiye gutsindwa gusa-Min. Johnston Busingye

*Mu mwaka wa 2015-2016, Leta y’u Rwanda imaze kuregwa imanza 506, yatsinze 187 muri 269 imaze kuburana, *Abunzi bose bahawe telephone ngendanwa… Mu minsi iri imbere bazahabwa n’amagare (mu byiciro). Mu nama yo gusuzuma ibyagezweho na Minisiteri y’Ubutabera, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko Leta y’u Rwanda ihagaze neza mu kuburana imanza iregwamo kuko Minisiteri yashyizeho […]Irambuye

Knowless yanze kuvuga ikimuri ku mutima nyuma yo kwemerera Clement

Mu birori byahuje abasitari bazwi mu mpano zitandukanye n’abakunzi babo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gicurasi; Butera Knowless wari umwe mu bahanzi bari batumiwe kuririmbira abafana yanze kugira icyo atangaza ku gikorwa cyo gushimangira urukundo hagati ye na Producer Clement bari baraye bemeranyijwe kuzasezerana kubana nk’umugore n’umugabo. Muri iki gitaramo cyahuje abasore n’inkumi […]Irambuye

Mufti ucyuye igihe yasabye umusimbura kuzarwanya iterabwoba mu Rwanda

Kuri iki gicamunsi, Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urimo gukora amatora y’umuyobozi munshya w’Idini ya Islam, Sheikh Kayitare Ibrahim ucyuye igihe yasabye abazamusimbura kuzita cyane ku kurwanya iterabwoba rifata intera muri Islam no mu Rwanda harimo, akaba yashimye byinshi bagezeho. Amakuru yatangiye guhwihwiswa ni ay’uko Sheikh Salim Hatimana arahabwa amahirwe yo kuyobora Islam mu Rwanda. Sheikh […]Irambuye

Rusizi: Abanyarwanda 135 batahutse ngo bari barambiwe kwitwa “Bakimbizi”

Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti. Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo. Ati “Bajyaga […]Irambuye

Kwibuka22: Dufite inshingano zo guteza imbere u Rwanda dushingiye ku

Mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 wahuje abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RBD) kuri uyu wa gatanu, Francis Gatere yibukije abakozi ba RDB ko bafite inshingano zo guteza imbere u Rwanda kandi bagomba kubikora bashingiye ku mateka rwanyuzemo. Mu ijambo rye, Francis Gatare uyobora RDB yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye

Muhanga: RRA yihanangirije abacuruzi badakoresha imashini ya EBM

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (R.R.A)  cyatangije  gahunda  yo gushishikariza abacuruzi  gukoresha imashini  za EBM (Electronic Billing Machine), mu rwego  rwo  kugaragaza ibyo bacuruje batanga inyezabuguzi ku bakiliya. Hashize imyaka ibiri Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (R.R.A) gihaye abacuruzi imashini z’ikoranabuhanga (EBM ) cyane cyane ku bacuruzi biyandikishije ku musoro w’inyongeragaciro (TVA)  kandi  bafite igishoro rusange  cya miliyoni makumyabiri  […]Irambuye

RDC: Minisitiri w’Ubutabera yanyomoje ibivugwa ko Kabila ashaka manda ya

Minster w’Ubutabera Tambwe Alexis Mwamba yabwiye bagenzi be  b’Abaministeri n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe bidaha Perezida Kabila amahirwe yo kuobora igihugu muri manda ya gatatu. Mu misni ishize mu itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubusanzwe rivuga ko Perezida atorerwa manda ebyiri gusa, habayemo kuvugururwa. Hongewemo ingingo ivuga […]Irambuye

en_USEnglish