Kwibuka22: Dufite inshingano zo guteza imbere u Rwanda dushingiye ku mateka yacu –Gatare
Mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 wahuje abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RBD) kuri uyu wa gatanu, Francis Gatere yibukije abakozi ba RDB ko bafite inshingano zo guteza imbere u Rwanda kandi bagomba kubikora bashingiye ku mateka rwanyuzemo.
Mu ijambo rye, Francis Gatare uyobora RDB yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwibuka amateka yayiteye n’ingaruka zakomeje kugera ku gihugu kugera uyu munsi.
Yavuze ko nubwo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahora mu mitima y’Abanyarwanda, biba ari ngombwa ko n’ubundi bahura bakibukira hamwe.
Gatare yavuze ko ubuzima bw’abasaga Miliyoni bwatikiye kubera “kubera ubugombe, ubusambo, ubucucu byo ku rwego ruhanitse.”
Yasabye abakozi ba RDB ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka bajya bibuka n’abarokotse by’umwihariko incike.
Yagize ati “Mu gihe twibuka tujye tunibuka abacitse ku icumu, by’umwihariko incike, tukabegera, tugafatanya, tukababera abavandimwe batagifite,…ariko Kwibuka ntibibe ibitera agahinda gusa, ahubwo bibe ibidutera imbaraga n’ubuzima, biduha n’icyerekezo.”
Francis Gatare yibutsa abakozi ba RDB ayoboye ko nk’Abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere bafite inshingano zo kubakira ku mateka y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo, n’ubutwari bw’ababihagaritse.
Ati “Dufite inshingano zo guteza imbere igihugu cyacu, tugomba gushingira ku masomo dukura ku mateka yacu,…amateka ashingiye ku kwigira.”
Arongera ati “N’igihe tuba dushaka abashoramari, abashyitsi, abakerarugendo tugomba kwibuka ko icyo bigamije ari ukugira ngo tugere ku ntambwe yo kwigira kubera ko abana b’abanyarwanda nitwe twenyine tugomba kuzateza imbere igihugu cyacu.”
Jenoside ni nko kwica Imana
Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Padiri Innocent Consolateur nawe wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka yagarutse ku mateka ya mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside.
Yavuze ko mbere y’umwanduko w’abazungu mu 1900, Abanyarwanda bari umwe, barubatse igihugu kimwe, kivuga ururimi rumwe kandi abanyarwanda bose basangiye ubutaka n’igisekuru, ariko aho umuzungu yaziye byose ngo yarabishenye bizakurangira bamaranye.
Padiri Consolateur avuga ko aho Abazungu b’abakoloni n’Abanyamadini baziye baje bakambura Abanyarwanda igihugu cyabo, gakondo yabo n’Imana yabo bakimakaza amacakubiri yaje kubyara Jenoside.
Ati “Jenoside ni uguhakana Imana kuko ibyo yaremye byose yaremye ibigambiriye, ifite umugambi, umuntu rero ushaka gutambamira umugambi wayo ngo awutsembe, awuvaneho ni nko kwica Imana.”
Uyu mukozi w’Imana asaba Abanyarwanda kongera bagafataniriza hamwe kubaka u Rwanda, kuko nta Mututsi, Umututsi cyangwa Umutwa Jenoside itagizeho ingaruka.
Mu biganiro byatanzwe muri uyu muhango, hashimwe uruhare bamwe mu banyarwanda bagize bakiyemeza guhagarika Abanyarwanda bagenzi babo bicaga abandi.
Muri uyu muhango kandi hanatanzwe ubuhamya, aho Nizeyimana Innocent Jenoside yabaye afite imyaka 12 akarokokera ku Kibuye na Ingabire Speciose we Jenoside yabaye afite imyaka 8, akarokokera i Rukara, aba bakozi ba RDB bombi bavuze amateka akomeye banyuzemo muri Jenoside n’intambwe bamaze gutera.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nibyo koko gushingira kumateka y’u Rwanda.Tukayatondagura mu bihe byose tudahereye gusa muri 1959.Ejobundi nkumuyobozi wavuzeko hari abaparmehutu bahawe imyanya kuko biyoberanyije bakihindura intama, uwo sinzi niba aba arikubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.Muragahorana imana nu Rwanda.
Comments are closed.