Amavubi atakinishije Migi na Abouba atsinzwe na Senegal 2 ku busa
Mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe Ikipe ya Senegal izwi ku izina rya ‘Les Lion de La Teranga’ n’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda kuri Stade Amahoro, urangiye Amavubi atsinzwe ibitego bibiri bya Senegal ku busa.
Muri uyu mukino wagarageyemo ishyaka ku ruhande rw’ikipe ya Senegal; Abakinnyi ba Senegal nka Mame Bilam Diouf usanzwe akinira Stoke City, Sadio Mane ukinira Southampton, na kapiteni Cheikhou Kouyaté wa West Ham united bagaragaje ubuhanga nk’abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi.
Izi ngufu zo muri ‘Les Lions de La Teranga’ zaburijemo ubusatirizi bw’Amavubi busanzwe bukinwaho na Tuyisenge, Sugira na Iranzi bari bibuze muri uyu mukino wose.
Mu minota 10 ya mbere, Ndayishimiye Eric Bakame wakoze akazi katoroshye n’ubwo ikipe ye yatsinzwe yakuyemo imipira itatu yaterwaga yabazwemo igitego.
Nyuma yo gucenga Ndayishimiye Celestin wakinaga nka myugariro w’ibumoso, Ku munota wa 13, Sadio Mane yateye umupira mu izamu ugarurwa n’ipoto ry’izamu.
Ku munota wa 14 w’uyu mukino wihutaga, ku makosa ya Emery Bayisenge, Senegal yafunguye izamu ry’Amavuvi, ku ishoti ryatewe na Mame Bilam Diouf.
Ku munota wa 30 w’umukino, nyuma yo gukomeza gusatira izamu ry’Amavubi, Younousse Sankaré yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Senegal n’umutwe , igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Senegal ku busa bw’Amavubi.
Igice cya kabiri kitastinzwemi igitego, cyagaragayemo impinduka z’Umutoza w’Amavubi washyizemo Usengimana Danny wasimbuye Sugira Ernest, na Nshuti Savio Dominique wasimbuye Sibomana Patrick.
Amavubi yagaragaga nk’ayishakisha mu busatirizi yongeye gusimbuza ashyiramo Rusheshangoga Michel winjiye asimbuye Ombolenga Fitina, Niyonzima Ally wa Mukura wasimbuye Mukunzi Yannick, na Niyonzima Haruna wasimbuye Tuyisenge Jacques.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Senegal yagaragaye nk’iyagabanyije umuvuduko mu mikinire, biha icyuho Amavubi yatangiye kugera ku izamu rya Senegal, bitandukanye no mu gice cya mbere byagaragaraga ko Amavubi yari yibuze.
Ku munota wa 84 w’umukino, umutoza w’Amavubi yongeye gusimbuza, yinjiza Manzi Thierry winjiye asimbura Rwatubyaye Abdul.
Izi mpinduka zatumye Amavubi abona amahirwe yo kurushaho gusatira ndetse bituma abona Coup-Franc yatewe na Emery Bayisenge umupira ukurwamo na nyezamu mu gihe imbaga y’abafana yari iri kuri Stade yari yamaze guhaguruka izi ko igitego cyagezemo.
Ni umukino utagaragayemo abakinnyi bameneyerewe mu mavubi nka Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi na Sibomana Abouba, kuko bageze mu Rwanda batinze, bituma badakorana imyitozo na bagenzi babo.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW