Digiqole ad

Knowless yanze kuvuga ikimuri ku mutima nyuma yo kwemerera Clement kuzarushinga

Mu birori byahuje abasitari bazwi mu mpano zitandukanye n’abakunzi babo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gicurasi; Butera Knowless wari umwe mu bahanzi bari batumiwe kuririmbira abafana yanze kugira icyo atangaza ku gikorwa cyo gushimangira urukundo hagati ye na Producer Clement bari baraye bemeranyijwe kuzasezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Knowless-yaririmbiye-abafana-be-yambaye-impeta-yari-yaraye-yambitswe-nuzamubera-umugabo
Knowless yaririmbiye abafana be yambaye impeta yari yaraye yambitswe n’uzamubera umugabo

Muri iki gitaramo cyahuje abasore n’inkumi bamenyerewe mu mpano zirimo izo kuririmba no gukina film, cyatangiwemo ibihembo ku bahanzi bigaragaje kurusha abandi barimo Urban Boys bahembwe nk’abarimbyi bahize abandi na Ernest Sugira nk’umukinnyi witwaye neza muri Football.

Iki gitaramo cyateguwe na Miss Sandra Teta afatanyije na Vanessa Uwase cyatumiwemo by’umwihariko abahanzi barimo Butera Knowless,itsinda rya Active n’itsinda rigizwe na Charly na Nina baririmbiye abanfana babo.

Iki gitaramo cyaje gikurikira inkuru yo kugaragaza byeruye urukundo hagati ya producer Clement na Knowless bari baraye bemeranyijwe kuzarushinga nk’umugore n’umugabo, uyu muhanzikazi waririmbiye abafana be yanze kugira icyo atangaza kuri iri sezerano yari yaraye agiranye n’umukunzi we Clement.

Akimara kuririmba indirimbo imwe, Knowless Butera yasohotse bwangu mu cyumba cyaberagamo iki gitaramo akurikirwa n’Abatangazamakuru bari bitabiriye iki gitaramo bamubaza iby’ubukwe bwe na Clement.

Knowless wari ubajijwe ibyo gusezerana na Clement kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo, yasubije agira ati “Biracyari private (Ibanga bwite), hari igihe cyo kuzabitangaza.”

Uyu muhanzikazi wari ushagawe n’Abanyamakuru n’abafana benshi yahise yinjira mu modoka y’umukunzi we Producer Clement wari umutegerereje hanze.

Iby’urukundo rwa Knowless na Clement byagarutsweho kenshi mu Itangazamakuru kubera umubano wagaragaraga hagati yabo gusa bombi bakavuga ko nta rukundo rwihariye bafitanye.

Kera kabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, na bwo mu bwiru ni bwo Clement yasabye umukunzi we Knowless kuzamubera umufasha na we akamusubiza ko yiteguye kwambikana na we impeta y’urudashira.

 

Knowless yanze gutangaza iby'ubukwe bwe na Clement
Knowless yanze kubwira Abanyamakuru iby’ubukwe bwe na Clement

 

Miss Vanessa na Teta ni bo bateguye iki gitaramo cyahuje abahanzi n'abafana babo
Miss Vanessa na Teta ni bo bateguye iki gitaramo cyahuje abahanzi n’abafana babo
Charly na Nina bari mu batumiwe kuririmba muri iki gitaramo
Charly na Nina bari mu batumiwe kuririmba muri iki gitaramo

Evode Mugunga

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nyabuna muzane amatickets ya betting kuri ubu bukwe….

  • Alikonamwe banyamakuru murakabije guhutazumuntu ubusekoko iyomumukuriramo iyonda mwilirwa mulilimba mutaranayimuteye mwalikuishima? Nimumuhamahoro rwose mutazamugiranka princesse lady Diana wazizaba journaliste nkamwe batagirumutima nubunyamwuga. Aliko nuyumugabowe utamubahafi ngwamuprotege ntakigendacye ndamugaye. Police nimubehafi mulibibihe imucungirumutekano kuko nabafanabe bashobora kumugiriranabi batabishaka bakamuirundaho kuberakumukunda ereganawe byamuterubwoba agahungabana cyane nibanatwite. Nabanyeshyari bamwibasirada doreko rubanda Ataribeza. Muturindirumwana turabinginze

  • Mu mbabalire nkuko ntemera POLIGAMY niko ntakunda cheriterie…uyu munsi ni clement ejo hari… wa mu jeune ugezweho mu ndirimbo yitwande di?…wawundi bifotaranyije no mu cyumba baryamamo, aga thermos nutwenda twa bagabo nabagore turaho…bari barabNYE PE,KANDI KNOWLESS NA CLEMENT BIKOMEYE BYABA ARI BYIZA KUKO NI BYANGA UBWA KABILI, nubwo ubu atacyifotoza amwereka uko yavutse, nta na mafoto yo kuri bitch yambuye zose ehhh Knowless yarakuze no kurwubaka ubu yarwubaka si nka Asnah, we yibaza ko ariko abanyarwanda babikunda niba yibaza ko ari Uganda, Nairobi,Hillyhood…mu rwanda ni igihugu GITO,KANDI UMUCO, IJISHO RIKUREBA RYONYENE,…utiyigishije uzigishwa tegereza. Clement ubukwe bwiza wenda mwazabana 10,20,40,60, ubuzima bwanyu bwose.

  • Imana ibarinde

  • Igitego mubakobwa sha clement bravo kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish