Digiqole ad

RDC: Minisitiri w’Ubutabera yanyomoje ibivugwa ko Kabila ashaka manda ya 3

 RDC:  Minisitiri w’Ubutabera yanyomoje ibivugwa ko Kabila ashaka manda ya 3

Alexis Thambwe Mwamba yahakanye umugambi wo guha Kabila manda ya gatatu

Minster w’Ubutabera Tambwe Alexis Mwamba yabwiye bagenzi be  b’Abaministeri n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe bidaha Perezida Kabila amahirwe yo kuobora igihugu muri manda ya gatatu.

Alexis Thambwe Mwamba yahakanye umugambi wo guha Kabila manda ya gatatu
Alexis Thambwe Mwamba yahakanye umugambi wo guha Kabila manda ya gatatu

Mu misni ishize mu itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubusanzwe rivuga ko Perezida atorerwa manda ebyiri gusa, habayemo kuvugururwa.

Hongewemo ingingo ivuga ko igihe habura ingengo y’imari amatora ntabashe gutegurwa, Perezida uriho akomeza kuyobora igihugu.

Abantu benshi cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta babibonyemo amahirwe Perezida Kabila asigaranye yo kugundira ubutegetsi.

Minisitiri w’Ubutabera Tambwe  Mwamba yabwiye abo bahagarariye ibihugu byabo ati “Injiji ni zo zivuga ko itegeko nshinga ryahaye Kabila manda ya gatatu. Si uko bimeze. Urukiko rwubahiriza itegeko nshinga rwashatse gusobanura ingingo ya 70, rufata umwanzuro ko igihe amatora yaba atabaye, Perezida uruho aguma ku butegetsi.”

Yabwiye abo bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko bagomba kujya bamenya amakuru y’igihugu barimo banabimenyesha ibihugu bahagarariye.

Ministeri Tambwe yashinje abanyepolitiki bo muri Congo Kinshasa batavuga rumwe na Leta gushaka guhuza ibibazo by’imisoro n’iby’ubutabera bakabivanga na politiki.

Radio Okapi
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu mugabo ashobora kuba atazineza icyakubise Ministre Karugarama hano mu rwanda.

  • Ariko kuki ku bw’igitangaza Congo itayobowe na Kagame di? Igihugu ku Isi nzima cyuzuyemo umutungo kamere watunga isi umwaka wose ntawe ukora, none ngo “mu gihe habuze ingengo y’imali yo gutegura amatora????” Kereka niba ari urwitwazo, naho ubundi byaba biteye isoni n’agahinda!!! Bamwe mu Banyafurika dufunze mu mitwe, ntacyo tumaze urenze kurya no kunn….a!!! Mbuze ayo nshira n’ayo mira pee!!!

Comments are closed.

en_USEnglish