Digiqole ad

Rusizi: Abanyarwanda 135 batahutse ngo bari barambiwe kwitwa “Bakimbizi”

 Rusizi: Abanyarwanda 135 batahutse ngo bari barambiwe kwitwa “Bakimbizi”

Aba ni 96 bamaze kubona ibikoresho bizabafasha mu miryango yabo

Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti.

Aba ni 96 bamaze kubona ibikoresho bizabafasha mu miryango yabo
Aba ni 96 bamaze kubona ibikoresho bizabafasha mu miryango yabo

Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo.

Ati “Bajyaga batwita amazina ateye isoni, bakadukubita ndetse bakanatwambura ibyacu, sinarimperutse kubona imodoka ariko Imana ishimwe ngeze mu Rwanda.”

Mukafundi avuga ko aho muri Congo Kinshasa babwirwaga ko nibatahuka bazicwa bageze mu Rwanda.

Ati “Tumaze kumva abatashye twahisemo kuza basi  ngo tuzapfe, twageze mu Rwanda, ndabona ari amahoro.”

Umuyobozi w’inkambi yakira izo mpunzi Ildephonse Haguma yabwiye aba batashye kubaka u Rwanda.

Haguma ati: “Mutashye mu gihugu cyanyu, mu maze imyaka 22 mu mashyamba. U Rwanda rugeze kure nk’uko muzabibona, mufite ibyo mwagiye mwumva, mwibiha agaciro muze mwubake u Rwanda.”

Yongeraho ati “Muze mwiyemeje kutadusubiza inyuma ahubwo tugiye gusenyera umugozi umwe, muzagire ubutwari aho mugiye iwanyu.”

Abatashye bose baragera ku bantu 135, muri bo abagabo ni bane aho bivugwa ko banga gutaha kubera FDRL. Abagore ni 37 n’abana 94 baturutse mu bice bya Massissi, Warekare, Karehe n’ Ijwi.

Bahawe ibikoresho by’ibanze byo kubafasha mu minsi ine bagiye kumara muri iyi nkambi bakazajyanwa mu miryango bakomokamo mu cyumweru gitaha.

Impunzi zivuga ko hatahuka abana n'abagore kuko biba bitoroshye ku bagabo babangamirwa na FDLR
Impunzi zivuga ko hatahuka abana n’abagore kuko biba bitoroshye ku bagabo babangamirwa na FDLR
Basohoka mu modoka yabazanye
Basohoka mu modoka yabazanye

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntacyo, niba abagabo bataza bakohereza abagore n’abana, amaherezo nabo bazaza, icyo ni icyimetso cyiza cyane, aho ujishe igisabo…..? BAZAZA kuko ntakundi bizagenda. Buretse KABILA ibye nawe birarangira. Nibirangira n’ibya FDLR nabyo bizahita birangira uwo munsi. YES.

    • Kabila taegetse imyaka 10 gusa kandi nimwe mwamushyizeho kuki wumvako ibye birangiye kuruta utegeka kuva 1994? Iterambere ryi Kigali gusa ryaba risa niterambere rya Kinshassa?

Comments are closed.

en_USEnglish