Month: <span>May 2016</span>

Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi abandi bigira mu rusengero

Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije  nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze. Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?” Ibigo byinshi […]Irambuye

Amaraso akenerwa mu buvuzi mu Rwanda aboneka ku kigero cya

Mu cyumweru gitaha i Kigali hazateranira inama mpuzamahanga rya munani ku Itangwa ry’amaraso, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ‘RBC’ ngo kizagaragaza byinshi byagezweho muri gahunda yo gutanga amaraso mu Rwanda birimo kuba abatanga amaraso bayatanga ku buntu kandi amaraso akenerwa akaba aboneka ku kigero cya 87%. Igikorwa cyo gutanga amaraso gikorwa mu buryo bune burimo kuba umuntu […]Irambuye

MINALOC na MINISANTE zigiye gufasha abamugaye kwishyura insimburangingo kuri Mutuelle

Nyanza/Gatagara – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba  wari uhugarariye Minisitiri w’Intebe mu birori byo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara yasezeranije abari aho ko Minisiteri ye hamwe na Minisiteri y’ubuzima bari kwigira hamwe n’abacuruza insimburangingo n’inyunganirangingo mu Rwanda uko ubwisungane mu buzima ‘Mutuelle de Santé’ bwajya […]Irambuye

Samputu arataramira abakunzi be mu Busuwisi

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2016, umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Samputu Jean Paul arataramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe ‘SAMPUTU Live Concert’ cyateguwe n’ikitwa ‘Club Antidote’ ya Neuchâtel mu Busuwisi ifatanyije na ‘Darius Rourou Music’ mu rwego rwo kwegereza Samputu abakunzi be baba muri kiriya gihugu. Muri iki gitaramo Samputu azaba ari kumwe na mugenzi we […]Irambuye

Gushakana nta kurambagiza, intandaro y’ibibazo mu muryango Nyarwanda

Muri iki gihe umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo birimo ihohoterwa rikorwa mu ngo, ubwumvikane bucye, ubukene bishyira ku uburere bucye cyane ku bana binaviramo bamwe kujya kuba ku mihanda cyangwa kuba mu biyobyabwenge n’ingeso mbi. Ibi byose ngo mu kibitera harimo ingo zubakwa muri iki gihe abashakanye batabanje kurambagizanya, bagashinga ingo bubakiye ku marangamutima y’akanya gato […]Irambuye

Abayobozi b’isi batewe umujinya na Trump – Obama

Mu nama ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikomeye ku isi (G7) iteraniye mu Buyapani ngo baganire ku bucuruzi, politiki mpuzamahanga n’ihindagurika ry’ikirere. Kuri uyu wa kane Obama yatangaje ko abayobozi b’isi benshi batewe umujinya n’umukandida w’Abarepublicani Donald Trump kubera ibyo avuga n’ibyo akora. Ku munsi wa mbere w’ibiganiro Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Matteo Renzi, Chancellier w’Ubudager Angela […]Irambuye

Hari aho twavuye n’aho tugeze mu bumwe n’ubwiyunge – Makuza

Mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu Abasenateri bari bamaze baganira ku buryo barushaho kuzuza inshingano basabwa n’Itegeko Nshinga, avuga ku ihame remezo rya Sena ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko nubwo hakiri ingengabitekerezo hari aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge. Uyu mwihero wasojwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe no gusoma […]Irambuye

Gahanga: Batashye ‘agakiriro’ ka Kicukiro kuzuye gatwaye miliyari 1,4

Kicukiro – Kuri uyu wa kane mu kagali ka Nunga Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro hatashywe inyubako z’ibikorwa by’ubucuruzi n’imyuga bakunze kwita ‘Agakiriro’ zubatswe n’ishyirahamwe ry’abakora iby’imbaho bikorera ku giti cyabo. Icyuzuye ni ikiciro cya mbere cyatwaye miliyari imwe na miliyoni magana ane y’u Rwanda. Kicukiro Steel Woodwork Cooperative (KSWC) niyo yishyize hamwe […]Irambuye

Banki y’Isi yatanze asaga Miliyari umunani zo guteza imbere umujyi

Kuri uyu wa kane, Banki y’Isi yahaye Akarere ka Muhanga Miliyoni 11 z’Amadorari ya Amerika, aya asaga Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura umujyi w’aka Karere mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo no gutunganya za ruhurura. Iyi nkunga Banki y’Isi yayitangaje mu nama mpuzamhanga y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, […]Irambuye

Rusizi: Umwana w’amezi 4 watawe mu musarani yakuwemo apfuye

Kuri uyu wa kane mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi umwana w’amezi ane yavanywe mu musarani w’akabari yari yajugunywemo, amakuru aravuga ko nyina ari we wamujugunyemo ku cyumweru, bigatinda kumenyekana. Nyina w’uyu mwana w’ikigero cy’imyaka 22 yemera ko yabanje kwica uyu mwana we maze akamujugunya mu musarani w’akabari yari yanywereyemo inzoga. Uyu mugore […]Irambuye

en_USEnglish