Digiqole ad

Rwanda: Mufti MUSHYA yiyemeje kurwanya ubuhezanguni mu rubyiruko rwa Kisilamu

 Rwanda: Mufti MUSHYA yiyemeje kurwanya ubuhezanguni mu rubyiruko rwa Kisilamu

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuyobora idini ya Isilamu mu Rwanda Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko kimwe mu bintu azaharanira guca ari ibitekerezo by’ubuhezanguni biganisha ku bwihebe byatangiye kugaragara mu rubyiruko rwa Kisilamu mu Rwanda. Ibi ngo azabikora binyuze mu gufasha urubyiruko kubona imirimo, rukava mu bushomeri.

Mufti mushya Sheikh Salim Hitimana n'ucyuye igihe Sheikh Ibrahim Kayitare.
Mufti mushya Sheikh Salim Hitimana n’ucyuye igihe Sheikh Ibrahim Kayitare (photo: internet).

Mufti Hitimana yatsinze ku majwi 44 aho yari ahatanye cyane na l Sheikh Moussa Gatete.

Mufti w’u  Rwanda wungirije ni Swaleh Nshimiyimana usanzwe akora muri Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda(NEC) nawe akaba yasezeranyije Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda ko azakomeza guharanira icyabateza imbere.

Mufti ucyuye igihe cheikh Ibrahim Kayitare (manda ye izarangira tariki ya 04, Kamena uyu mwaka) yashimiye bagenzi bakoranye kandi asaba imbabazi abo yaba yarafatiye imyanzuro ntibashimishe.

Nawe kandi yababariye abamubangamiye mu kazi ke, kuko ngo ntazibana zidakomanya amahembe.

Yavuze ko muri manda ye we na bagenzi be bakoze ibishoboka byose ngo bavugurure amategeko agenga umuryango bityo ibibazo byawugaragayemo bizabonerwe umuti urambye mu bihe biri imbere.

Yasabye abamukoreye mu ngata kuzashyira imbaraga cyane mu guhashya ibitekerezo by’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba byatangiye kugaragara mu rubyiruko rwa Kisilamu.

Yatanze urugero rw’abasilamu ngo mu minsi ishize bigeze gushaka gutwika Kiliziya eshatu ariko bikabapfubana.

Kuri iyi ngingo Mufti mukuru w’u Rwanda mushya Sheikh Salim Hitimana yabwiye Umuseke ko we n’itsinda bayoboye bazihatira kurwanya biriya bitekerezo bw’ubwihebe binyuze mu kuganira na bamwe mu bazaba babikekwaho, kandi bagakora ibishoboka byose bakabafasha kubona akazi kuko ngo kuba imburamukoro biri mu bitiza umurindi biriya bitekerezo.

Inama nkuru y’abasilamu mu Rwanda( Rwanda Muslim Community) yateranye kuri uyu wa Gatandatu yari igizwe n’abantu 60 muri 70 basanzwe bayigize.

Abenshi mu bayitabiriye niba Imam b’uturere twose tw’u Rwanda n’ab’Intara n’Umujyi wa Kigali. Iyi nama yatangiye ikererewe irangira ahagana sa tanu z’ijoro.

Mufti mushya Sheikh Salim Hitimana azanye amatwara mashya mu idini ya Islam.
Mufti mushya Sheikh Salim Hitimana azanye amatwara mashya mu idini ya Islam.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abanyamadini tubasabe gukomeza imikorere ifasha Intore izirusha intambwe mu iterambere ry’abanyarwanda; dukomeza kuzirikana ko IMANA yaremye muntu ariImwe!Imirimo myiza k’uwagiriwe icyizere muri Islam!!

    • Ngo bafashe gukora intore? Abanyamadini bakorera imana ntibakorer leta kereka niba ushaka kutujyana muri comité central ya muvoma.Ntakuvanaga leta namadini kimwe nuko amadini adashobora guceceka umuntu yishwe.Rwigara nta dini narimwe ryigeze rigira icyo rivuga.Abagira Archives bazajye gusoma inkuru yanditswe muri kinyamateka ya kiliziya gatolika murubanza rwa Lizinde na bagenzi be.

  • Abanyamadini tubasabe gukomeza imikorere ifasha Intore izirusha intambwe mu iterambere ry’abanyarwanda; dukomeza kuzirikana ko IMANA yaremye muntu ari Imwe!Imirimo myiza k’uwagiriwe icyizere muri Islam!!

  • Sheikh Salim ndamwemera cyane
    Allah amuhe ubushobozi bwo kuyobora neza kandi imurinde aba contre sigise
    ni ntagondwa

  • Aba bamufuti nabahezanguni,ngaho hagire uvuga Ngo murwanda ntatera bwoba rihar?arebeko batamuhambiriza?

Comments are closed.

en_USEnglish