Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016 ubwo iri tsinda ryamurikaga amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Rwanda’ ku nshuti zabo n’itangazamakuru, bavuze ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere rutifuza umuntu wese ushobora kuza ashaka gusubiza abanyarwanda aho bavanye gihugu. Humble,Nizzo na Safi Madiba bagize itsinda rya Urban Boys, bavuze ko icyatumye […]Irambuye
Muri Australia havutse hari impaka zo kumenya icyakorerwa ingona zororewe mu mazi aherereye ahitwa Daintree kubera ko zimaze kuba nyinshi ndetse imwe murizo ikaba muri iyi week end yarariye umugore w’umukerarugendo ubwo yajyaga kora mu mazi ubusanzwe bitemewe kogeramo. Uyu mugore w’umukerarugendo yari afite imyaka 46. Ni mu majyaruguru ya Australia mu Ntara ya Queensland, […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Congo biri ahitwa Katwa muri Kivu ya Ruguru gihitana abantu batanu undi umwe arakomereka. Ababonye iki gitero cya FDLR bavuga ko cyagabwe mu masaha ya saa 22h00, bakavuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bari bitwaje intwaro zikomeye bakamisha amasasu ku ngabo zikambitse mu […]Irambuye
Salax Award yatangiye mu 2008 itangijwe na bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ihuriro bise Ikirezi Group. Ku nshuro ya karindwi igiye kuba nta kiciro cy’umuco kirimo ahubwo cyasimbujwe choral ziririmba indirimbo zihimbaza Imana. Impamvu yatumye icyo kiciro cy’umuco kivanywa mu byiciro bizahatana, ngo ni ukubera ko nta muhanzi mu Rwanda ukora indirimbo […]Irambuye
Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yabwiye Jeune Afrique ko yemera ko ari umutegetsi ukoresha igitugu agamije guteza imbere igihugu cye kuko ngo bifitiye abaturage be akamaro. Yavuze ko mu byo bamunenga kandi adashobora guteshukaho ari ukwemerera abatinganyi kwidegembya mu gihugu cye. Kuri we ngo ubutinganyi ntabwo buri mu mico gakondo y’Abanyafurika bityo agasaba abanyaburayi kwirinda […]Irambuye
Umutoza w’Amavubi yamaze gusezerera abakinnyi batatu, ndetse na Uzamukunda Elias Baby ntazitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu kubera imvune. Rutahizamu wa Le Mans yo mu kiciro cya kabiri mu gice cy’abatarabigize umwuga, (Championnat de France Amateur 2) yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ariko ngo ntazitabira ubutumire […]Irambuye
Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Sara Netanyahu arakekwaho uruhare rutaziguye mu gukoresha nabi umutungo wa Leta ubwo yitaga kuri Nyina wari urwaye, ibi akaba ngo yarabikoze binyuze mu kumugurira imiti ihenze n’ibyo kurya bihenze cyane ngo arebe ko yakira n’ubwo byanze akitaba Imana. Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyemeza ko kugeza ubu Polisi imaze […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, tariki 28 Gicurasi 2016, NZIRUGURU Alex w’imyaka 28 yakoze impanuka ikomeye yaje kumuhitana abura iminota micye ngo akore ubukwe. Alex Nziruguru, wavutse mu 1988, na Nyirakiyobe Jolie bari bagiye ku rushinga, bari barasezeranye imbere y’amategeko kuwa kane tariki 26 Gicurasi 2016, nyuma y’umunsi umwe urupfu rurabatandukanya. Kuri gahunda y’ubukwe, bari gusaba Kimironko […]Irambuye
*Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ku Isi amaze ibyumweru 2 mu Rwanda avuga ubutumwa; *Amakuru agikusanywa aravuga ko babatije abagera ku 90,000 mu Rwanda hose; *Mu turere twa Ruhango,Kamonyi na Muhanga honyije habatijwe abasaga ibihumbi 11; *Muri iri vugabutumwa hishyuwe Mutuelle de Santé zirenga 30,000, inzu 200 zubakirwa abatishoboye. Binyuze mu ivugabutumwa ryaye ‘Amavuna’ […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo Park Geun-Hye ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Uganda, akazaganira n’abayobozi ba Uganda ku bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga n’ingufu z’amashanyarazi. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa. Park Geun-Hye uyobora Koreya y’Epfo, kimwe mu bihugu bifite ikaranabuhanga riteye imbere […]Irambuye