Digiqole ad

Min. Musoni n’abayobozi b’umugi wa Kigali basuye inyubako ya CHIC Ltd

 Min. Musoni n’abayobozi b’umugi wa Kigali basuye inyubako ya CHIC Ltd

Minisitiri w`Ibikorwa Remezo, James Musoni ari kumwe na nyobozi y’umugi wa Kigali, Kuri uyu wa 28 Gicurasi, basuye ibikorwa by’inyubako ya kompanyi izwi nka CHIC Ltd iri ahahoze ahahoze hari ETO Muhima hafi ya Gare nshya yo mu mujyi wa Kigali rwagato, izakorerwamo ubucuruzi butandukanye berekwa ibikorwa byatangiye gukorerwamo n’ibiteganywa gukorerwamo. Umuyobozi w’Umugi wa Kigali yavuze ko iyi nyubako yubatswe ku bufatanye bw’abacuruzi bigaragaza umusaruro wo kwishyira hamwe.

Min Musoni na bamwe mu bayobozi b'umugi wa Kigali batambagijwe mu byumba by'iyi nyubako ya CHIC Ltd
Min Musoni na bamwe mu bayobozi b’umugi wa Kigali batambagijwe mu byumba by’iyi nyubako ya CHIC Ltd

Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi yubatse iyi nyubako iri mu mugi rwa gati, buvuga ko ibikorwa byo kubaka iyi nyubako birimbanyije ndetse ko bwiteguye kuyitaha ku mugaragaro ku buryo bwifuza ko uyu mwaka utashira bidakozwe.

Mu mushinga wo kubaka iyi nyubako, byavugwaga ko izubakwa ku bufatanye bw’abacuruzi 80 gusa ubu habarwa abanyamigabane 59 bakoresheje miliyoni 30 z’amadalari bubaka iyi nyubako.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, wari uherekejwe na nyobozi y’Umugi wa Kigali batambagijwe ibice bigize iyi nyubako birimo ibyagenewe gukoreramo amabanki n’ibigo by’imari, n’ibice byagenewe ubucuruzi butandukanye birimo amahahiro (supermarkets).

Amaze kwihera ijisho ibikorerwa muri iyi nyubako; Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Monique Mukaruriza yashimiye aba bacuruzi bishyize hamwe bakaba bageze ku gikorwa nk’iki cy’amajyambere.

Ati “Ni inyubako nziza yerekana ko iyo abantu bishyize hamwe bagera ku bintu bikomeye, iyi ni inyubako umuntu umwe atakubaka ari wenyine yewe n’abantu 10 sinzi ko babishobora, ariko kubera kwishyira hamwe kw’abashoramari bageze ku nyubako iberanye n’umugi.”

Mukaruriza uvuga ko hari utuntu dukwiye kunozwa mu myubakire y’iyi nyubako, yasabye ubuyobozi bw’iyi Kompanyi kuzagaragariza ubuyobozi bw’umugi wa Kigali ibyakosowe byose.

Uyu muyobozi w’umugi wa Kigali avuga ko abashoramari by’umwihariko b’Abanyarwanda ari bo bakwiye gufasha ubuyobozi bw’umugi wa Kigali gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umugi, yizeje iyi Kompanyi kuzashikariza abacuruzi kwitabira gukorera muri iyi nyubako kuko ijyanye n’igihe.

Tharcisse Ngabonziza uyobora iyi Kompanyi ya CHIC Ldt avuga ko abantu badakwiye gukangwa n’ubwiza bw’iyi nzu ngo bumve ko ibiciro biri hejuru.

Ati “ Natwe abanyamigabane ba CHIC  Ltd  turi abacuruzi, twarebye ibiciro biri ku isoko kimwe n’ahandi hose kuko ntituri mu isoko ryacu twenyine.”

Ngabonziza avuga ko abazacururiza muri iyi nyubako badakwiye kugira impungenge z’umutekano w’ibyabo kuko hashyizweho uburyo bwihariye bwo gucunga umutekano w’ibicuruzwa.

Iyi nyubako imaze amezi abiri itangiye gukorerwamo, imaze kwakira abacuruzi babarirwa kuri 41% by’abo izakira, bikaba biteganyijwe ko mu mezi umunani izaba imaze kwakira abari ku kigero cya 90%.

Abashyitsi batambagijwe buri gice cyigize iyi nyubako banasobanurirwa uko kizakora
Abashyitsi batambagijwe buri gice cyigize iyi nyubako banasobanurirwa uko kizakora
Umuyobozi w' umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait (Wambaye ingofero) yerekana uruhare rw'umugi wa Kigali mu gutunganya imihanda yerekeza kuri CHIC
Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait (Wambaye ingofero) yerekana uruhare rw’umugi wa Kigali mu gutunganya imihanda yerekeza kuri CHIC
umuyobozi w'umugi wa Kigali avuga ko iki gikorwa cyakozwe n'abacuruzi kigaragaza ibyiza byo kwishyira hamwe
umuyobozi w’umugi wa Kigali avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’abacuruzi kigaragaza ibyiza byo kwishyira hamwe
Minisitiri Musoni n'umuyobozi w'Umugi wa Kigali bagaragrijwe ubwiza bw'iyi nyubako ya CHIC Ltd
Minisitiri Musoni n’umuyobozi w’Umugi wa Kigali bagaragrijwe ubwiza bw’iyi nyubako ya CHIC Ltd
muri iyi nyubako hatangiye gukorerwamo ubucuruzi burimo ubw'imyenda
muri iyi nyubako hatangiye gukorerwamo ubucuruzi burimo ubw’imyenda
Parikingi ya CHIC LTD ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 460
Parikingi ya CHIC LTD ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 460
Mu mezi abiri imaze CHIC LTD imaze kwakira 41% by'abagomba kuzayikoreramo
Mu mezi abiri imaze CHIC LTD imaze kwakira 41% by’abagomba kuzayikoreramo

Joselyne UWASE

UM– USEKE.RW

 

 

 

11 Comments

  • ko utaturangira aho iyo nyubako iherereye !ngo mu mugi ntibihagije.

    • Ahahoze eto muhima donc hafi na gare yo mumugi nshya

  • Ni inyubako nziza gusa Mukaruriza uvuga ko umuntu umwe atayubaka cg 10. Ndakeka inyubako yamakuza irengeje agaciro ka 30 Millions USD kandi ntawe bigeze bavuga bafatanyije igihe yatahwaga bisobanuye ko umuntu umwe nawe yakubaka inyubako nkiya CHIC Ltd ikindi kandi nabisabira bariya bantu bangije ubutaka kuko yubatswe kubuso bunini ariko ifite inyubako ngufi kuki itari kubakwa ahantu hato ariko bakajya hejuru cyane kuburyo ahandi hakoreshwa ibindi.
    Wowe Nkundabera wayisanga kumuhanda umanuka uva kuri T2000 Werekeza muri gare nshya y’umujyi wa Kigali.

  • Inyubako ni nziza, igisigaye ni ukuyibonera abapangayi. Ku giciro cy’amadolari 15-30 kuri metero kare, ntabwo bizoroha. Ubushize sinaherutse baravugaga ko ubu ahakodeshwa hari ku kigero cya 35% gusa? Ubu bageze ku ijanisha rya kangahe?

  • ibyo bifaranga ni byinshi.aho kubishyira mu mazu gusa bagombye no kuyashora mu bintu bifitiye abantu akamaro nko gushinga inganda zitanga akazi.kuyashora mu buhinzi

  • Amafoto nkene atereakana neza inyubako wakozeho inkuru. Umuntu ayisomye akazenguruka Kigali yamara umwaka wose atarabona inyubako wanditseho!

  • Iyi parking nayo ni ukwangiza ubutaka. Kuki se batahashyira indi nyubako, ariko PLS noneho yo ikigira hejuru,nibura nka niveau 8, maze parking igashakikirwa hasi muri cave?

  • Ariko ko ntanarimwe ndabona mwatashye ishuli ryiza, cyangwa ibitaro? Amazu y’ubucuruzi gusaaa, twese twibereye aba capitalist, gushaka ifaranga, ubuzima bwabaturage n’imibereho mwiza yabo ntacyo bitubwiye?

  • Yegoko Gabiro, Ibitaro bya Kinihira, Ibitaro bya Bushenge, Ibitaro bya Rutongo, Ibitaro bya Masaka, Ibitaro bya Kibuye byatashywe uri he?
    Niba utarabonye akanya itegure turi hafi gutaha Ibitaro bya Nyabikenye ku Ndiza, Ibitaro bya Gatonde muri Gakenke, Ibitaro by Rutare muri Gicumbi, Ibitaro bya Shyira muri Nyabihu n’ibindi nyinshi biri kuvugururwa.
    Ese uzi ko dufite na Centre de Sante z’ikitegererezo dushatse twagira ibitaro? uzagere i Remera iruhande rwa brigade, kuri Centre de sante ya Gatenga na Centre de Sante ya Kinyinya!
    N’aho amashuri intera twateye irashimwa na bose ahubwo wowe uba he? Nta mwana ugikeneye kurenga perefecgitura ngo agiye kwiga mu mashuri makuru. Twubanze amashuri y’uburezi bw’ibanze mu gihugu cyose. Mbere ya 1994 amashuri yisumbuye ya leta ntiyarengaga 150, ubu arenga 1000! kandi asaranganyije mu gihugu cyose 3/4 byayo ntibikiri muri perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi! Byibura muri buri murenge hari amshuri abiri y’uburezi rusange! Amashuri yigenga nayo yariyongereye by’intangarugero
    Cyokora turacyanoza ireme ry’uburezi.

    • Ludoviko ni danger……..hhhhhhhhhhhhhhh 3/4 byari muri Gisenyi????? warabishakashatse ubibonera ibimenyetso cyangwa ni kwa kundi ngo iguye nta cyasha kitayibera (nta kitayigera ihembe).

  • Dear Ludovic, uzavuge ibindi iby’amashuri yo mu Rwanda ube ubyihoreye. Ngo ntawe urata inkongoro arata abo yareze….

Comments are closed.

en_USEnglish