Digiqole ad

Leta ntikiregwa ngo tugende tugiye gutsindwa gusa-Min. Johnston Busingye

 Leta ntikiregwa ngo tugende tugiye gutsindwa gusa-Min. Johnston Busingye

*Mu mwaka wa 2015-2016, Leta y’u Rwanda imaze kuregwa imanza 506, yatsinze 187 muri 269 imaze kuburana,

*Abunzi bose bahawe telephone ngendanwa… Mu minsi iri imbere bazahabwa n’amagare (mu byiciro).

Mu nama yo gusuzuma ibyagezweho na Minisiteri y’Ubutabera, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko Leta y’u Rwanda ihagaze neza mu kuburana imanza iregwamo kuko Minisiteri yashyizeho Abanyamategeko bihariye baburana izi manza na komite yo kuzisuzuma, akavuga ko mu manza 269 Leta yarezwemo mu mwaka wa 2015-2016 yatsinze izibarirwa kuri 69.5% igatsindwa izibarirwa kuri 30.5%.

Minisitiri Busingye ubwo yari ari mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyamategeko barangije muri ILPD
Minisitiri Busingye ubwo yari ari mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyamategeko barangije muri ILPD

Muri iyi nama yahuje abakozi ba Minisiteri y’ubutabera bose barimo n’abo mu turere twose tw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yashishikarije aba bakozi kwita ku mirimo bashinzwe kugira ngo bakomeza gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera boboneye.

Minisitiri Busingye wavugaga ko ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2015-2016 ari ibyo kwishimira, yavuze ko umubare w’imanza leta yajyaga itsindwamo wagabanutse kuko hashyizweho abanyamategeko bihariye baziburana.

Mu manza 506 Leta yarezwe mu mwaka wa 2015-2016, yatsinze imanza 187 muri 269 imaze kuburana, ikaba yaratsinzwe imanza 82 zingana na 30.5%.

Busingye avuga ko izi manza zibarirwa kuri 69.5% imaze gutsinda bigaragaza intambwe nziza yatewe na Minisiteri y’Ubutabera kuko yahinduye uburyo yaburanagamo imanza yabaga yareze cyangwa yarezwemo.

Minisitiri Busingye wavugaga ko Abanyamategeko bashyizweho kuburana imanza za Leta basigaye bashishoza, yavuze ko nta muturage ugipfa kurega Leta mu gihe mu myaka yashize buri muturage warenganye yumvaga ko agomba kurega Leta. Ati “Ntabwo tukiregwa ngo tugende tugiye gutsindwa gusa nk’intama zigiye mu ibagiro…”

Busingye avuga ko ibi byatumye n’abajyanaga Leta mu nkiko barushaho gushishozi kuko babona ko Leta itagipfa kuregwa mu manza zitayireba “Ubu ushaka kurega arabanza akicara agatekereza kucyo agiye gukora, akabanza akagisha inama niba yajya kurega Leta cyangwa yabyihorera.”

Minisitiri uvuga ko uyu mubare w’imanza Leta itsindwa ukiri hejuru, yavuze ko uyu mubare ugomba kumanuka mu buryo bugaragara kandi ko mbere yo kwitaba muri izi manza hakwiye kujya hasuzumwa niba Leta ikwiye kuziburana koko.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yungirije, Karihangabo Isabelle yavuze ko icyatumaga Leta itsindwa imanza nyinshi yabaga yarezwemo ari uko hatabagaho komite ishinzwe kwiga imanza zarezwemo Leta, akavuga ko kuba iyi komite yarashyizweho na byo bizatuma gutsindwa kwa Leta bigabanuka ku kigero gifatika

Ati “Iyi Komite yatinze gutangira ariko ubwo yatangiye turizera ko n’izi manza 30% leta yatsinzwe zitazongera kubaho kimwe n’uko zitari zikwiye gutuma Leta ijyanwa mu nkiko.”

Abunzi bose bahawe Telephone…Busingye avuga ko ari intambwe nziza

Muri iyi nama yari yanitabiriwe n’abahagarariye Abunzi ku rwego rw’uturere; Minisitiri Busingye yavuze ko ikindi gikwiye kwishimirwa ari uko abunzi bose bo mu gihugu bahawe telephone ngendanwa ndetse ko bashyiriweho uburyo bwo guhamagara mu nzego zibakuriye nta kiguzi.

Busingye yizeje abunzi bafite telephone zagize ikibazo ko bagiye kubikurikirana ku buryo mu minsi iri imbere ntawe uzingera gutaka ikibazo cy’itumanaho.

Misitiri w’Ubuatebra yaboneyeho umwana yizeza abunzi bose ko bagiye guhabwa amagare azajya abafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ashimangira ibyari bivuzwe na Minisitiri, Umunyabanga uhoraho muri Misiteri y’Ubutabera, Karihangabo Isabelle yagize ati “Icyo twavuga ni uko isoko ry’amagare ryamaze gutangwa.Icyo twifuza  ni uko buri mwunzi abona igare rye, nta mwunzi usangira n’undi igare.”

Mu mbogamizi zagaragajwe, ni uko Ministeri y’Ubutabera itarabasha kubonera abunzi aho bakorera hazwi. Iyi minisiteri ivuga ko kugeza ubu abunzi bangana na 27% ari bo bafite aho bakorera hihariye naho abagera kuri 73% bakaba bagikorera mu biro by’abandi.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • Uyu munyamahanga azajye areka gukomeza kubeshya abanyarwanda.

  • Ni nayo mpamvu dusigaye dusinyura bimwe mu byo twari twashyizeho umukono, kugira ngo tugabanye imanza dushobora gutsindwa tuziburanye. Si byo Minister?

    • Iyo bizagutangazwa n’urwego rwigenga! Ubwo bazashobora gutsinda imanza zose z’Uturere n’amakosa yatwo akabije?: muri expropriation, mu masoko ya Leta, na ba Gitifu bari hanze aha! Aha, nzaba ndeba…

      • Bazatekinika abacamanza banzure bavuga ko Leta itsinze nk’uko babikora mu manza za Politiki. bayobewe iki!
        Ministri Busingye ntiyagombye kuvuga atya. Yagombye gusaba abashora Leta mu manza zitakagombye kubaho kujya bashishoza. Uearega Leta ibihombo iteza abaturage mu gihe bafatirwa ibyemezo bihubukiwe Leta ntiyabona n’ayo kwishyura. Ingero: Amasambu yabo yanyujijwemo intsinga z’amashanyarazi ibikorwa byabo bikangizwa, imihanda, amazi, kubuzwa gukorera mu byabo hagashira imyaka batishyurwa, kubeshywa bagatera ibihingwa ntihagire ubikurikirana ngo umusaruro(moringa, iboberi, macadamiya, igikakarubamba…) ushakirwe amasoko, imishinga izanwa ikagenda ntacyo ibunguye(Kalisimbi, ikibuga cy’indege cya Bugesera)….! Leta uwayirega yabona ibyo yishyura cg yatsinda izo manza?

  • Njye mbona ko tudakwiye kwishimira ko leta yatsinze imanza nyinshi, ahumbwo twakwishimira ko impanvu zituma leta ishorwa mumanza zigabanuka

Comments are closed.

en_USEnglish