Digiqole ad

Igitero cya FDLR muri Nord Kivu cyahitanye 5 undi umwe arakomereka

 Igitero cya FDLR muri Nord Kivu cyahitanye 5 undi umwe arakomereka

Bamwe mu barwanyi ba FDLR

Mu mpera z’icyumweru gishize abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Congo biri ahitwa Katwa muri Kivu ya Ruguru gihitana abantu batanu undi umwe arakomereka.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR
Bamwe mu barwanyi ba FDLR

Ababonye iki gitero cya FDLR bavuga ko cyagabwe mu masaha ya saa 22h00, bakavuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bari bitwaje intwaro zikomeye bakamisha amasasu ku ngabo zikambitse mu gace kitwa Katwa.

Iyi mirwano yamaze isaha yahise ihitana abasirikare babiri n’abandi batatu bo mu miryango y’izi ngabo zikambitse muri aka gace, ikomeretsa bikabije umwana w’umuhungu uba muri iyi nkambi wahise ajyanwa mu bitaro bya CBCA Ndosho.

Radio Okapi ivuga ko umuvugizi wa batayo ya 34 yatangaje ko amakuru arambuye kuri iki gitero aza kuyatanga mu masaha ari imbere.

Nyuma yo kugaba iki gitero, inyeshyamba za FDLR zahise zirara mu ngo z’abaturage bo muri aka gace zitwara ihene n’ibindi bikoresho byo mu ngo eshanu nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri Leta ukorera muri aka gace ka Nyiragongo.

Abatanze amakuru bavuga ko izi nyeshyamba za FDLR zahise ziva muri aka gace zikerekeza ahantu hatamenyekanye.

Umuryango uharanira amahoro, Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO) bahamagariye igisirikare cya Congo kubyutsa ibitero byo guhashya uyu mutwe wa FDLR washize ibirindiro muri pariki ya Virunga no mu duce twa Rutshuru na Nyiragongo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish