Digiqole ad

Ndi umunyagitugu uzana iterambere – Yahya Jammeh

 Ndi umunyagitugu uzana iterambere – Yahya Jammeh

Yahya Jammeh wa Gambia

Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yabwiye Jeune Afrique ko yemera ko ari umutegetsi ukoresha igitugu agamije guteza imbere igihugu cye kuko ngo bifitiye abaturage be akamaro. Yavuze ko mu byo bamunenga kandi adashobora guteshukaho ari ukwemerera abatinganyi kwidegembya mu gihugu cye.

Yahya Jammeh wa Gambia
Yahya Jammeh wa Gambia

Kuri we ngo ubutinganyi ntabwo  buri mu mico gakondo y’Abanyafurika bityo agasaba abanyaburayi kwirinda kuzana muri Africa muri rusange no mu gihugu cye by’umwihariko indangagaciro zibahumanya.

Ku byerekeranye n’imibanire ye na Senegal baturanye, Yahya Jammeh  havuze ko bazabana neza cyangwa nabi bitewe n’ubushake bwa Senegal.

Uyu muyobozi wa Gambia umazeho imyaka 22 avuga ko atazitaba Urukiko mpuzamahanga na rumwe ruzamuhamagaza rumubaza ibyerekeranye n’ibyo ruzaba rumushinja.

Avuga ko abanyaburayi batagomba kuzajya bicara mu biro ngo bashyirireho abatuye Africa inkiko zo kubaburanisha kandi nabo haba hari ibyaha bakekwaho ariko ntibaburanishwe.

Yavuze ko Ban Ki Moon n’abandi ngo bazahirahira gushaka kumuzana mu nkiko atazazitaba kuko ngo bigaragaza ko Africa ariyo bibandaho kurusha iyindi migabane y’Isi.

Yahya Jammeh yabwiye Jeune Afrique ko mu gihugu cye uburezi bugeze kuri 86%  kandi ngo abaturage be bafite ikezere cy’ubuzima kigera ku myaka 62 y’amavuko, bityo akemera ko ubuzima bw’abaturage be buri kugenda butera imbere kandi azakomeza kubuteza imbere n’ubwo abanyaburayi bamunenga.

Ku ngingo y’uko hari bamwe mu mfungwa zipfira muri za gereza izindi zigapfa mu gihe ziba ziri gukorwaho iperereza Yahya Jammeh avuga ko ibyo ‘nta gitangaza kirimo’, aboneraho no kubwira abamusaba gutangiza iperereza kuri izi mfu ko bakurayo amaso.

Yashoje ikiganiro cye agira ati :  «  Ndabizi ko ndi umunyagitugu kandi ndabyishimiye kubera ko nyobora nta muntu ndeberaho bigateza imbere abaturage banjye. »

Josiane UWANYILIGIRA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kagire inkuru! Yego ye babivuze ukuri ngo umukecuru uhaze akina n’Imyenge y’Inzu. Uyu mugabo wivuga ibigwi byo kuyoboresha inkoni y’icyuma anyibukije undi mutegetsi wigeze kujya ku gasongero akivuga ibigwi ati ” Ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi” Kandi ubwo yavugaga atyo abatutsi bashize mu Bugesera, amazu arimo gutwikwa!

  • Hahahahahaaaaaaaa ! ! @kayiganwa uranyishe pe hahahaaaaa ngo kugasongero kinzu akivuga ibigwi t wari tutarahagera izamarere.

  • …undi nawe ati hari amabanga yabo menshi mbitse nibanyigera nzabashyira ku karubanda! Abo atazi n abazungu!
    Bazamukina imitwe bamushinje ntabone n’uko yisobanura! Gbagbo, Bemba, Charles Taylor ujya wumva bavuga naho se Milosevic se?! Bashatse bakwitwara neza. Urupfu rwa Gaddafi bajye barufataho urugero rw’uko abanyaburaya bakureka ukigira ayo ushaka igihe cyagera bakagukora ayo ifundi igira ibivuzo. Maze ibyo wita iterambere rigahindurwa ubusa za INGA I na INGA II ntibigire icyo bimarira abaturage bawe! Urabe wumva mutima mucye wo mu rutiba!

Comments are closed.

en_USEnglish