Australia: Ingona yariye umugore biteza sakwe sakwe
Muri Australia havutse hari impaka zo kumenya icyakorerwa ingona zororewe mu mazi aherereye ahitwa Daintree kubera ko zimaze kuba nyinshi ndetse imwe murizo ikaba muri iyi week end yarariye umugore w’umukerarugendo ubwo yajyaga kora mu mazi ubusanzwe bitemewe kogeramo.
Uyu mugore w’umukerarugendo yari afite imyaka 46. Ni mu majyaruguru ya Australia mu Ntara ya Queensland, mu gace kitwa Daintree aho uyu mugore yari kumwe n’umugabo bogana mu gace ko mu mazi maremare kandi bibujijwe kogamo ariko bo ngo babirenzeho bayajyamo ingona iraza isingira uyu mugore irmutwara kuva ubwo.
Umudepite witwa Warren Entsch yavuze ko ibi bitagomba guteza sakwe sakwe mu baturage kuko ngo nta mpamvu yo kuririra umugore wishoye mu kaga abizi kandi abishaka.
Kuri we ngo urupfu rw’uriya mugore rwatewe ‘n’ubugoryi bwe’(stupidity) bityo ngo ntabwo ingona arizo zahinduka ikibazo.
Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko n’ikimenyimenyi ari uko hafi y’aho ziriya ngona ziba hari ibyapa biha abantu umuburo wo kwirinda kwinjira muri ariya mazi.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko kuba ingona zimaze kuba nyinshi biteje inkeke ba mukerarugendo bityo ko byaba byiza zigabanyijwe, zimwe zikicwa.
ABC Radio itangaza ko uriya umugabo wari kumwe n’umugore yagerageje kumurwanaho ariko biranga iramujyana.
Ba mukerarugendo bamwe na bamwe bakunda gukerensa umuburo bahabwa n’abashinzwe kurinda za pariki kugira ngo birinde ko baribwa n’imyamaswa z’inkazi.
Umwaka ushize muri Mata intare yariye umunyamakuru wari mu modoka ubwo yamusimbukiraga atafunze ibirahure iramwica. Nyamara kugenda muri iyi pariki ibirahure bifunguye ngo byari bibujijwe.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
rwari rwamucyubyemo
Comments are closed.