Digiqole ad

Israel: Umugore wa Netanyahu ukurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta

 Israel: Umugore wa Netanyahu ukurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’Umugore we Sara

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Sara Netanyahu arakekwaho uruhare rutaziguye mu gukoresha nabi umutungo wa Leta ubwo yitaga kuri Nyina wari urwaye, ibi akaba ngo yarabikoze binyuze mu kumugurira imiti ihenze n’ibyo kurya bihenze cyane ngo arebe ko yakira n’ubwo byanze akitaba Imana.

Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n'Umugore we Sara
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’Umugore we Sara

Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyemeza ko kugeza ubu Polisi imaze kubona inyandiko yashingiraho ikurikira ibyo uriya mugore akekwaho kandi ngo si biriya gusa kuko ngo hari n’andi mafaranga yabonaga mu buryo bufifitse.

Sara Netanyahu ngo yategekaga ko za hoteli zimwe na zimwe ziboherereza ibyo kurya bihenze mu birori iwe babaga bateguye byajemo na Nyina kandi bitari ku byo Leta isanzwe yemera kubishyurira.

Uyu mugore ngo ntiyemeraga kwiyishyurira amafaranga ahubwo yasabaga ko bishyirwa kuri ‘fagitire’ izashyikirizwa Leta.

Si kuri Nyina gusa bivugwa ko yakoreshagaho amafaranga menshi ya Leta kuko ngo yari yarazanye n’umukozi wihariye wo kwita kuri Se akamuhemba mu mafaranga ya Leta.

Iperereza kandi ngo rizakurikarana n’abandi bantu bari mu nkoramutima za Netanyahu barimo umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Minisitiri w’intebe witwa  Ezra Saidoff, n’uwahoze ari mu bakomeye bagize ishyaka riri  ku butegetsi, Likud ariryo Benjamin Netanyahu umugabo wa Sara ahagarariye.

Itangazo rya Polisi ryemeza ko igihe kigeze ngo bakurikirane uruhare uriya mugore yagize mu gucunga nabi imari y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Polisi yamaze guha uburenganzira Meya w’Umujyi wa Yeruzalemu ngo akurikirane ibyo Sara Netanyahu aregwa.

Mu Ukuboza umwaka ushize ishami rya Polisi ya Israel rigenza ibyaha ryitwa Lahav 433 ryabajije Sara Netanyahu icyo avuga ku byo akekwaho undi avuga ko nta ruhare namba yagize mu bimuvugwaho.

Nubwo yabihakanye ariko, Meni Naftali  wari uhagarariye abari bashinzwe  gutegura  no gucunga ubuziranenge bw’ibyo kurya byo kwa Netanyahu yemeza ko ibyo bashinja Sara Netanyahu ari byo kuko we ari umuhamya wabyiboneye.

Israel imaze gukatira abayobozi bayo bakomeye ibihano byo gufungwa nyuma y’uko ubutabera bubahamije ibyaha.

Moshe Katsav wahoze ari  Umukuru w’igihugu cya Israel  na we yakatiwe taliki 22 Werurwe, 2011 kubera ko yahamijwe ibyaha byo gufata abana ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusuzugura ubutabera.

Katsav  yakatiwe imyaka irindwi mu buroko.

Uyu mwaka muri Gashyantare uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel Ehud Olmelt na we yakatiwe gufungwa hafi imyaka ibiri kubera ibyaha yahamijwe bya ruswa no gushaka gukwepa ubutabera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • democracy

Comments are closed.

en_USEnglish