Month: <span>May 2016</span>

Jack B amaze imyaka 12 mu muziki nta gihembo arabona

Rugamba Jacques wamenyekanye cyane ubwo yabyinaga mu itsinda rya Bad Boys mu mwaka wa 2001-2003, akaza kureka kubyina nawe agatangira ubuhanzi mu 2004, nta gihembo na kimwe arahabwa mu marushanwa amaze kuba yose mu Rwanda ahemba abahanzi bagiye bitwara neza. Nubwo atari yagira igihembo runaka cy’ishimwe ku bikorwa bye mu muziki, yagiye yitabira bimwe mu […]Irambuye

Patrick Byukusenge wabazwe urutugu, muri 6 bazitabira Vuelta a Colombia

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’ ikomeje imyitozo yitegura isiganwa rya ‘Tour of Colombia’, isiganwa rikomeye rizahuza abakinnyi b’u Rwanda n’ibindi bihangange ku Isi. Kuva tariki 13 kugeza 26 Kamena 2016, ikipe yo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda’ izitabira isiganwa ku magare mpuzamahanga ‘Vuelta a Colombia’. Abakinnyi batandatu batoranyijwe bazerekeza i Bogota muri Colombia tariki […]Irambuye

Ngoma: Abaturanyi babi bagira uruhare mu kwangisha abana ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngoma barashinja abaturanyi babo kugira ibiraara abana b’abandi babakangurira kuva mu ishuri, bagasaba Leta gukurikirana abatumye abana babo bata ishuri. Ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena yasuraga Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru gishize, hari ababyeyi babatakambiye basaba kubafasha abana babo bagasubira mu ishuri. […]Irambuye

El Niño irarangiye ariko isize mu kaga abarenga miliyoni 200

Mu Rwanda naho ibiza mu mezi hagati y’abiri n’atatu byakoze ibara, bihitana abantu hafi 100 byangiza byinshi birimo amazu y’abantu n’imirima yabo. Abakora iby’iteganyagihe bavuga ko bifitanye isano na El Niño baburiye abantu mu ntangiriro z’uyu mwana no mu mpera z’ushize. Ku isi yangije byinshi isiga abarenga miliyoni 200 bashonje nk’uko bitangazwa na UN. El […]Irambuye

Gicumbi: Ufite inka ikamwa munsi ya L 3 ku munsi

Mu nama yaguye y’abayobozi banyuraye bo mu karere ka Gicumbi yateranye kuri uyu wa kabiri umwe mu myanzuro yafashwe hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana ni uko umuturage ufite inka ikamwa munsi ya Litiro eshatu ku munsi atazajya yemererwa kujya kugurisha amata ku isoko. Ibi ngo bikazakurikiranwa n’abayobozi ku nzego z’ibanze. Iyi nama yari igamije […]Irambuye

MINAGRI ivuga ko ‘Girinka’ ari umwihariko w’u Rwanda mu buhinzi

*Imbuto z’ibishyimbo bihingwa mu bihugu byose bigize EAC bukomoka mu Rwanda. Mu minsi iri imbere, Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangiza icyumweru cyahariwe kongera imbaraga mu bushakashatsi n’iyamamaza buhinzi n’ubworozi, iyi Minisiteri ivuga ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi birimo kuba ari cyo gihugu cyonyine ku isi kibarizwamo gahunda yo koroza abanyagihugu […]Irambuye

Kigali ingana na 730Km² ubu ituwe na 1 300 000,

*Kigali buri mwaka ikenera inzu 300 000 yo gutuzamo abiyongera mu mugi Ubuyobzozi bw’Umugi wa Kigali buvuga ko gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Kigali aribyo byonyine byarinda akaga n’ibiza bikomoka ku miturire mibi umubare munini w’abatuye Kigali wiyongera umunsi ku munsi. Ubuso bwa Kigali ntibwiyongera, ariko mu myaka 20 iri imbere abayituye bashobora […]Irambuye

Daniel Ngarukiye yapfushije umwana w’amezi atatu gusa

Umuhanzi w’umunyarwanda, Daniel Ngarukiye aho ari mu burayi yapfushije umwana w’imfura, nyuma y’amezi atatu yari amaze avutse. Uyu mwana witwaga Inyamibwa  wa Daniel Ngarukiye n’umufasha we w’umunya- Romania, Lavinia Orac yitabye imana kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2016, yari yaravutse tariki 18 Gashyantare 2016. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu mwana atiyigeze arwara […]Irambuye

Umusonga wihariye 80% by’indwara zugarije abana bo mu nkambi ya

Ibitaro bya Kirehe biratangaza ko mu bana babyivurizaho baturutse mu nkambi ya Mahama, muri bo 80% baba barwaye indwara y’umusonga bitewe n’imbeho ituruka mu uruzi rw’Akagera. Ku bitaro bya Kirehe, mu Karere ka Kirehe, iyo ugiye mu nzu irwariwemo abana, uhasanga abana benshi baharwariye. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukavuga ko umubare munini w’abana baharwarira muri iyi minsi […]Irambuye

en_USEnglish