Remera: Habura iminota ngo akore ubukwe, yahitanywe n’impanuka
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, tariki 28 Gicurasi 2016, NZIRUGURU Alex w’imyaka 28 yakoze impanuka ikomeye yaje kumuhitana abura iminota micye ngo akore ubukwe.
Alex Nziruguru, wavutse mu 1988, na Nyirakiyobe Jolie bari bagiye ku rushinga, bari barasezeranye imbere y’amategeko kuwa kane tariki 26 Gicurasi 2016, nyuma y’umunsi umwe urupfu rurabatandukanya.
Kuri gahunda y’ubukwe, bari gusaba Kimironko Saa tatu z’igitondo (09h00), hanyuma bagasezerana imbere y’Imana Saa munani z’amanywa (14h00), gahunda zose zari kuri uyu wa gatandatu.
Mukuru wa nyakwigendera, Simeon Mupenda yabwiye UM– USEKE ko bigeze Saa mbiri z’igitondo (08h), mu gihe abantu bose bari batangiye gushyashyana bitegura kujya gusaba Kimironko.
Nziruguru Alex yahagurutse iwe i Remera mu Giporoso, afata moto agiye kureba ‘Parrain’ we mu rugo aho atuye i Kanombe hafi y’urusengero ruzwi nka ‘Victory’, kugira ngo babashe kwitegura kuko amasaha yarimo yegereza. Ageze hafi y’urugo, aho moto yagombaga gukatira haje indi moto yariho yiruka cyane n’umuvuduko mwinshi irabagonga.
Mupenda ati “Umusore yahise ajya muri Koma, n’umumotari wari umuhetse arakomereka cyane ubu nawe ari kwa muganga.”
Abageze mbere ahabereye impanuka ngo bahise bahamagara imbangukiragutabara (ambulance), ibajyana ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Mupenda avuga ko hashize iminota iri hagati ya 30 na 40, abo mu muryango we bataramenya amakuru, ariko aho babimenyeye bahita bajya ku mureba, basanga igufa rye ry’ikibero n’umurundi yavunitse.
Ati “Tumaze kugera kwa muganga, bamujyanye muri sale ya operation,…abaganga bari bavuze ko wenda bashobora kugerageza bakamuvura mu kibero, ariko ku murundi hari ikibazo baza kureba uko baza kugikemura kuko babonaga igufa ryari ryajanjaguritse ndetse bavuga ko byashobokaga ko bazaca ukuguru, ariko mu minota micye batubwira ko basanze hari imitsi ikiri mizima, ko noneho batazaca ukuguru.”
Bamaze kuvugana n’abaganga, ngo bishyizemo ko bibaye impanuka, icyari ubukwe gisibiye, ariko bumva ko Nziruguru bagiye kumurwaza muri iyo mvune, abaganga bagakora ibyo bashoboye wenda yakira bagasubukura ubukwe.
Mukuru we ati“ntabwo twigeze dutekereza ko iby’urupfu byazamo.”
Nziruguru ariko yari yagize n’ikibazo mu mutwe, ariko yaba abaganga n’abandi bose ngo bumvaga ari ikibazo gito kidakomeye, dore ko n’abaganga ngo bari bababwiye ko baza kugisuzuma mu masa 48, bakaba aribwo baza kubamenyesha ikibazo cy’aho mu utwe.
Mupenda ati “Icyo gihe twese twabaye aho mu bitaro turindiriye, dutekereje icyo abaganga baza kutubwira kuko twumvaga tutarabyakira neza, ndetse yewe no guhagarika ubukwe nta tangazo cyangwa igitekerezo cyo guhagarika ubukwe twari bwagire, twumvaga ubwo ageze kwamuganga, abaganga bagira icyo bakora wenda gahunda z’ubukwe zibe zanakomeza mu bundi buryo tutazi, tawatekerezaga ko urupfu rwazamo.”
Arongera ati “Yinjiye mu bitaro nka saa mbiri n’igice, tuba aho, bigeze nka Saa sita muganga araza aratubwira ati umuntu wanyu araciye, biradutungura mu by’ukuri, sinakubwira uko byakiriwe kuko kugeza n’ubu ntibirakirwa, byasaga n’inkuba ikubise, ni nabwo twumvise ko impanuka ibaye kuko mbere twumvaga ari impanuka bisanzwe avurwa agakira iby’ubukwe tukazabisubiramo,…icyari ubukwe cyahindutse ibyago tuba tugiye mu kiriyo, gahunda ziba zihindutse izindi twinjira mu mwuka w’ikiriyo.”
Mupende avuga ko kugeza n’ubu ababyeyi, abandimwe, n’umuryango muri rusange batarabyakira, ariko kugeza ubu kuko abenshi ari abantu bakijijwe bamenye Imana ngo bamaze kubyakira, ndetse ku kiriyo haravugirwa ubutumwa bwiza butuma abantu bagenda babyakira.
Ati “Ni ikiriyo kibabaje utashobora gusobanurira abantu, bamwe kugeza ubu ntibarabyumva, hari n’abagiye nabo muri koma kubera umubabaro.”
Umuryango w’umukobwa wifatanije nabo mu kiriyo
Simeon Mupenda, Mukuru wa nyakwigendera avuga ko umuryango w’umukobwa wari witeguye gushyingira nawo ukimara kumenya amakuru y’ibibaye, bose bahise bajya kwa muganga, ndetse bakomeza kubana n’umuryango w’umukwe wabo kugera batashye mu rugo, kandi ngo bakomeje kwifatanya mu kiriyo.
Ati “Umukobwa niwe utaribwashobore kuhagera kubera izo nkuru zibabaje gutyo, ntabwo yashoboye kuhagera kubera kutabasha kwakira icyo kibazo.”
Nubwo ikiriyo gikomeje, biteganyijwe ko gushyingura ari kuri uyu wa mbere mu irimbi rya Rusororo, mu ma Saa Saba n’igice z’amanywa. Imana imwakire mubayo kandi imuhe iruhuko ridashira.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
36 Comments
Yoo,mbega inkuru y’incamugongo!Imana ikomeze umuryango wose kndi ihe numukobwa kwakira ibibaye nubwo bitoroshye,ariko byose Imana izi impamvu.Wihangane wa mukobwawe,buriya ntakiba Imana itakizi.
Ayiweeeeeee!!!Mana kubura uwo ukunda birababaza noneho mubihe nkibi byokurushinga Twifatanije n’imiryango yombi kuburyo byumwihariko haba mubibi no mubyiza dushime Imana niyomugenga wabyose mwihangane nshuti z’umusaraba Imana imwakire mubayo.
Rwose ntihakagire umuntu ujya kuri moto atambaye ingofero icyo nikintu umuntu wese akwiye kwiyemeza nokubigira abandi inama mumutwe nahantu habi moto sinziza rwose . umuryango wihangane .
Aba motards Bo mu Rwanda bakabije uburangare baba basiganwa ngo batanguranwe abakiliya.ntibitaye kubuzima bwabantu.ngaho ndebera nawe nkuyu mukobwa bateye agahinda katazashira?wagirango ni ibyo muri film.njye ndasaba ko leta yahagurukira ikibazo cyaba motards kuko barakabije pe.RIP alexis
mana wee!!!ihanganishe uwo mukobwa.kdi tubafashe mumigongo.
Umuryango niwihangane, ubwo Imana iramuhamagaye.
Gusa njye mpora mvuga ngo izi moto, amagare ana Fuso byagombye kuvanwa mu mihanda ya Kigali n’indi mijyi yose; ariko kubera ko aba bategetsi bacu bananiwe gushaka ibisubizo byaha akazi biriya 10,000 by’urubyiruko rwirirwa kuri moto, ugasanga ahubwo barashishikariza n’abandi kujya muri iyo business ya moto, perezida agategeka ko n’amagare atwara abantu mu mujyi, ariko nyamara wareba amadolars asohoka muri mwaka ajya mu Buhinde kugura izo moto ugahita ubona ko rwose abirabura tubara amacuri pe !
Ibyo uvuze rwose n ukuri, accident ziterwa na Moto ni nyinshi cyane
Ubuyobozi buzashake umuti wazo kuko ubundi zizamara abantu, niba turebera ku bihugu byateye imbere, Moto nihe zikiba kweli zitwara Abagenzi, aho nagenze hose nagiye mbona Taxi voiture arizo zitwara Abagenzi mu mwanya waza moto kdi ntizipfa gukora impanuka cyane ku kigereranyo cya moto, noneho bya karusho uburyo abamotari bo Rwanda wagira ngo baba banasinze, ntibita kubuzima bwabo baba batwaye
Umva nshuti ikibazo si moto ,ahubwo abazitwara uburyo bazitwara nicyo kibazo kuko n’indege irashya,niyo Taxi voiture uvuga yagongana n’indi.Amategeko niyo ngombwa.numutima nama w’abamotari usibye ko nabo hari igihe bahohoterwa n’imodoka.
Mana we!!!!!!!!!! mbega agahinda? Yehova abafashe kubyakira no kwihangana.
So Sad n’inkuru ibabaje cyane
Nkurikije uburyo abamotari bomurwanda batwara giterahamwe, nsanga uwo wabagonze nawe yarakwiriye kwicwa. Murakoze
Gutwara giterahamwe ni gute? Hanyuma se gutwara gikotanyi byo ni gute? Ariko rwose mwaretse amagambo y’ingengabitekerezo ateranya abantu cyane cyane mu gihe twabuze umuntu muri ubu buryo!!
Muri aka kanya twagombye kwihanganisha abaababaye cyane uriya mukobwa hamwe n’umuryango w’umusore. Naho kuzana iby’amoko ntaho bizatugeza.
Mana we Mbega ibintu bibi!! Ariko rero tujye duhora twiteguye kuko turi abagenzi! Ubwo umukwe uturusha urukundo yamwitwariye nyine! Bantu mwirinde guhemuka , kwanduranya kuko iyi isi ntituzi ibyayo. Anytime we can go!! Imana ikomeze abasigaye ndetse nuriya mukobwa upfakaye atarongowe disi!
Mbega inkuru yincamugongo kweli? IMana ifashe uyu mukobwa kwihangana peeh naho ibyahuye nabyo ni inkuru mbi atazibagirwa mubuzima bwe.
Umva satani ni umugome kweli kweeeli,yababababababab,MANA weeeeeeeeee.UWITEKA amwakire mube.kandi mwihangane isi turimo niyo miterere yayo kuko umubi yarayimanukiye.
Mbega agahinda , Nyagasani mana ishobora byose uzajye ufasha ababaye nk’uy’umukobwa wabuze incuti yakundaga kandi umunsi w’ibyishimo warugeze. Imana imwakire mubayo kandi ifashe uyu mukobwa kwiyakira mubyamubayeho byose.
Nyagasani Mana we !
Mugende sha!!! ko mutavuze se ko uwo mukobwa atera umwaku? uwo mukobwa atera umwaku!…umwaku!!! mana we mbega umushingirizi!!!!!!!!
Uyu mwaku ntusanzwe, ubundi ab’umwaku bapfa nyuma y’ubukwe cyangwa bakarindagira bakazapfa nabi!
Imana izamwakire mu bayo.uwo wasize azakomezanya igikomere gikomeye kitazigera gishyira.
Mbege mbege ibara mwibagara ?
Iyo n inkuru yinca mugongo. Miryango mwihangane Imana ibandanye kubaja imbere murivyosi .
Ngo uwo mukobwa atera umwaku? Reka agashinyaguro umwaku ubaho ariko kuba hari abawutera ntiwabasha kubisobanura urambabaje. RIP
Reka rwose ntago nshaka gushinyagura!!! iriya ni inkuru ibabaje nacyane!!!! ndi n’umukristo ntago nemera umwaku….gusa nigirango numve comments zanyu,cyane cyane abapagani batazi ko Satani ariwe ufite mu nshingano kwiba, kwica no kurimbura (Yohani 10:10).Uwo muvandimwe,rero umujura(Satani) yamwishe,dukwiye no kurakarira cyane uwo mugizi wa nabi(satani) ariko kandi muri uwo murongo( Yohani 10;10) hakomeza hatubwira uwo KRISTO ariwe, ubwo yari yaramenye KRISTO,reka twiringire kandi twishimire ko atapfuye buheri heri ,ahubwo ko azabona Ubuzima buhoraho, butangwa no kumenya,kwemera no kwizera KRISTO, kuko we no mu gicucu cy’urupfu aba akitwibuka.Umuryango w’uwatabarutse ukomeze kwihangana.
Warukwiriye gusaba Imana imbabazi nimba ukijijwe. Ijambo ryayo rivuga ngo ubabarane nabababaye. Wishimane nabishimye. Kandi biri kintu nigihe cyacyo, uyu siwo mwanya wo gukina
@ Gigi:Imana izi neza ko nta kosa nakoze, sinzi rero imbabazi urimo kuntegeka gusabo ngo ni iza gahunda ki?
@Ineza: Umuntu acumura kubera akoze igicumuro akizi kandi yagitekereje,none rero nshuti uzumva ibyo mvuze agacumura kubera byo,atazi n’impamvu nabivuze,azacirwaho iteka njye nsigare nera. Oshye babandi bakoze Genocide,bajya bavuga ngo barabashutse!!!! oya ! oya!
ubutaha ujye ubanze utekereze ku byo ugiye kuvuga wa mukristo we!!Utazacumuza abantu!!
Mana weeeee kuki wabyemeye koko? mbega agahinda weeeee
RIP
Yoo mbega agahinda!!!
birababaje cyaneeeeeeeeeee!ariko hari ubundi buzima tuzabamo ubwo hazaba hariho kudapfa.tuzamusangayo.
n’amarozi mujye mwemera ko abaho.satani nawe afite ingufu muri iyisi yumwijima
isi yumwijima nimbi.ni amarozi
Imana ibababe hafi nukuri birababaje cyane.
Imana Imwakire mubayo iyisi siwacu nuguhora twiteguye gutaha
Yego rata Emmy, jye ndemeranya nawe. Aba bantu bose babasore barigupfa hari ikintu kirimo gukorwa tu. Bimwe bavuga ngo ingoma zahinduye imirishyo. Aha naho gushishoza pe. Kuki se …. aha ntacyo mvuze di. Tumaze kubona byinshi. Ngaho abajya ku kazi bicaye bakagwa bagenderako bakabyita ngo n’indwara z’umutima, n’ubundi buryo bapfamo birimo amayobera, Uyu rero ntihabuze abamutereje amarozi niba uwari umutwaye cga uwabagonze atari muribyabinyagwa/ibivunamuheto bigikuba amenyo kuyandi.
Comments are closed.